AMASOMO: 1 Bami 3, 5.7-12; Zab 119 (118); Rom 8, 28-30; Mt 13, 44-52
Uyu munsi tugeze ku cyumweru cya 17 gisanzwe cy’umwaka wa liturujiya. Amasomo matagatifu tumaze kumva araduha kuzirikana ku ngingo y’”ubukungu nyabukungu”.
Ubundi mu buzima busanzwe, iyo tuvuze ubukungu, ikintu gihita kitubangukira ni amafaranga, imitungo nk’amasambu, amazu, amamodoka, diplome, ibyubahiro byo gutegeka, kugira urubyaro, kuramba, buri wese yakongeraho n’ibindi.
Nyamara iyo umuntu yitegereje ubwo bukungu bwacu, asanga butamara akanya, ibyishimo butanga ni igicagate. Muzarebe uba ufite amafaranga, mu kanya akaba arayoyotse, ntumenye aho arigitiye, bimwe basigaye bita ngo “ukugira inyatsi”. uba ufite amasambu, ama modoka, amazu, ejo ntumenye aho bigiye; uba warabyaye, ejo ugasigara uri incike; uba ufite ubuzima bwiza, uri umusore, uri inkumi, wireba uti Mana wariremye, nyamara ejo ukibona uri kugendera ku nkoni cyangwa ku mbago, cyangwa bari kukurandata, aka wa musizi wivugiyengo burya “ kuramba ntibirambirana, icyo dupfa ni uko bibamo imungu”. Yezu amaze kwitegereza ibyo byose, kwa kino cyumweru yahisemo kutwereka ubukungu nyabukungu, bwa bundi buramba ubuziraherezo, bwa bundi butanga ibyishimo tutamburwa n’iminsi. Ubwo bukungu nta bundi ni ukumumenya, ni ukumenya Imana n’ingoma yayo, hahandi abantu biturira ubuziraherezo nta kindi baganya.
Yezu mu kutwereka ubwo bukungu, yakoresheje imigani ibiri,
- Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose akagura uwo murima.
- Byongeye kandi ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza. Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura.
Buriya mu gihe cya Yezu, iwabo muri Palestine, uwari kugenda ashakisha Banki yo kubitsamo imitungo ye, yari kurinda yipfira ntayo ahabonye kuko nta Banki zahabaga. Abantu babaga bafite amafaranga, bashoboraga kuyabitsa mu bikorwa by’ubucuruzi, kuyaguramo amasaro ahenze umuntu ashobora kwirukankana nko mu ntambara, abandi bahitagamo kuyataba mu mirima
. Iyo nyir’umurima yapfaga atavuze aho yahishe amafaranga, byabaga birangiye. Yashoboraga kuzabonwa gusa n’umuntu uzagura iyo sambu, ariko nawe ataziko arimwo, akaba yayagwaho ari guhinga nk’uko byagenze muri uriya mugani Yezu yaduciriye
An acceptable screening tool using a 5 question tadalafil online Recently, studies on patients with specific disorders such as.
. Kubera ko rero intambara z’urudaca zariho mwakiriya gihe, abayahudi bari baragiye bataba ahantu henshi amafaranga kugirango abantu batayabambura mu bihe by’ihunga. Birashoboka ko kiriya kintu cy’agaciro gakomeye Yezu yavuze cyari amafaranga cyangwa zahabu yari ifungiye nko mu gasandugu. Twibukeko no muri wa mugani w’amatalenta, ko wa wundi wahawe imwe, mu rwego rwo kuyibika neza, yagiye agacukura umwobo akayibikamwo.
Muri uriya mugani Yezu yaduciriye, uriya muntu waguye kwa kiriya kintu cy’agaciro gakomeye, ntabwo yari nyir’umurima, ahubwo yari umukozi, yakoreraga nyir’umurima. Amaze kugwa kwa kiriya kintu cy’agaciro gakomeye, yaragihishe agenda yishimye, maze atanga ibyo atunze byose, aza kugura wa murima. Hano byanyibukije kera, najyaga mbona nk’umuntu mu isoko igiceri cy’I 100 kiramucitse kiguye hasi, mugenzi we aho kukimuha, ahubwo yagikandagiragaho, yabona nyir’ukugita arenze akunama akagitora. Bityo umuntu yakwibaza niba uriya muntu wo mu ivanjili we ataribye. Mu byukuri, uriya muntu wo mu ivanjili ntabwo yibye, kuko iyo aza kwiba ntaba yaragiye kugurisha ibye ngo agure uriya murima. Ahubwo aba yarahise ajyana kiriya kintu cy’agaciro nta n’urabutswe. Ikindi kandi, nyir’umurima si we wari warahishe kiriya kintu mu murima we kuko ntiyari kwemera hagira undi uwuhinga aziko harimwo ubukungu nka buriya.
Bakiristu bavandimwe, nk’uko kiriya kintu cy’agaciro gakomeye cyari kiri muri uriya murima kandi kinahishe, ninako Imana n’ingoma yayo biturimo rwagati kandi binahishe. Natwe, nta muntu n’umwe ushobora kubona Imana, ushobora kubona ingoma yayo atagombye kugira icyo agurisha. Nta muntu ushobora kubona Imana atagize icyo yigomwa. Ese jyewe uyu munsi ni iki ndaza kugurisha? Icyo dusabwa kugurisha nta kindi nyine usibye bya bindi bidukingiriza ntitubasha kubona ko Imana iri kumwe na twe. Turasabwa kugurisha bya bindi byose bidusenyera mu ngo, ya makimbirane hagati y’abaturanyi, hagati y’abashakanye, hagati y’ababyeyi n’abana, amakimbirana ku kazi n’ibindi. Niba nshaka kubona Imana ninemere ngurishe ka kageso kanyitwariye burundu
. Nk’urubyiruko, turasabwa kugurisha za nshuti zose zidutekaho imitwe, za zindi zitwizeza ibitangaza nyamara amaso akaba yaraheze mu kirere. Nitugurishe ibyo byose maze turebe ngo amahoro arahinda mu ngo zacu, mu baturanyi, aho dudutuye, maze ngo turebe Imana iraza kuhiturira. Ibyo byose nitubikora, n’ibindi byose tuzakora bizaduhira nk’uko nk’uko Pawulo mutagatifu yabitwibwiriye ko byose bihira abakunda Imana.
Niba koko dushaka kubona Imana, nitumere nk’umwami Salomoni, maze muri iri sengesho duhitemo kwisabira umutima ushishoza, tumenye gutandukanya ikibi n’ikiza, aho gusaba ibintu, amafaranga, imitungo, mbese bya bindi bishirana n’iminsi. Niba mwibuka rya sengesho ry’ikoraniro twavuze mu ntangiriro ya Misa twagize tuti “ twongerere impuhwe zawe Nyagasani, utuyobore, dukoreshe neza ibi byiza bihita, maze bidufashe kwibanda ku bizahoraho iteka.
Umuntu washoboye kwiyambura iby’iyi si bihita, ni Yezu, we wageze n’aho atanga umubiri we n’amaraso ye ngo biribwe
. Nituza kumuhabwa, tuze kumusaba ingabire yo guharanira ubukungu nyabukungu aribwo kumumenya, kumenya Imana no kuzabana nayo ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA