Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge; umwanya wo gusubiza amaso inyuma



Mu rwego rwo kwizihiza ku ncuro ya 10 icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye kuva ku wa 02 kugeza kuwa 08 Ukwakira 2017, Komisiyo y’Ubutabera n’Aamahoro ya Diyosezi ya Cyangugu yateguye umwiherero wahuje imiryango y’abarokotse jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 n’imiryango y’abagororwa biyemereye bakabasaba imbabazi
. Ni muri urwo rwego kandi Komisiyo yakomeje igikorwa cyo guhuza abagororwa bafungiye muri gereza ya Rusizi bakoze icyaha cya jenocide n’imiryango bahemukiye, usaba imbabazi agahabwa umwanya wo kuzisaba abahagarariye umuryango yahemukiye.

Mu buhamya bwatanzwe, hagaragajwe ko nubwo habayeho gutatira indangagaciro z’ubukiristu bamwe bakishora muri Jenoside no kwangiza imitungo ya bagenzi babo, basanga intwaro y’ubumwe n’ubwiyunge ari ugusaba imbabazi no kubabarira.

Triphina Mutakaliza utuye muri Centrali ya Cyangugu, yababariye umuturanyi we Audace nyuma yo kumumaraho umuryango, agasigara wenyine agira ati “Nubwo nasigaye njyenyine mu muryango, ibyo ntibyambuza kubabarira Audace n’umuryango we. Nubundi mbere ya jenocide twari abaturanyi beza. Dusabana umuriro, amazi, umunyu,…Audace yambwiye ko umunsi yarangije ibihano bye agataha, icyo nzamusaba cyose ho ubufasha nkeneye azabumpa ntaho akinze. Kandi nashyika mu rugo yansabye ko twazakoresha ubusabane, umuryango wose ukazishimira ukugaruka kwe mu muryango”.

 

Matayo Ngirumpatse ufungiye muri Gereza ya Rusizi, amaze muri ger eza imyaka 12, asigaje imyaka 15 ngo asoze igihano cye. Akomoka i Mibilizi

psychosexual therapy or marital therapy) for individuals cialis for sale – Intraurethral alprostadil.

. Na we ati “Ndicuza kuba narishoye mu bakoze jenocide

activities e.g. walking one mile on the level in 20 generic cialis implantation of a malleable or inflatable penile.

. Nyuma ya jenoside naciriwe urubanza n’inkiko gacaca, ariko nanga ngusaba imbabazi ku byaha nakoze. Muri 2009, numvishe ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro iri guhuza abakoze icyaha cya jenocide n’imiryango yabo bahemukiye bakabasaba imbabazi. Ariko nakomeje kunangira umutima. Muri 2011 naho narabyumvaga, ngakomeza nkanangira umutima. Ariko nakomeje kumva inkomanga ku mutima, nkabura amahoro, nkabura ibitotsi,…mbega nta mahoro nari mfite. Nyuma rero nibwo muri uyu mwaka wa 2017 nafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi.Ubu ndatuje, umutima wanjye wuzuye ibyishimo byinshi. Ndatuje, umutima wanjye wuzuye ibyishimo nta menya uko mvuga. Ubuzima bwa gereza ntacyo bumbwiye. Ikingenzi ni uko mfite amahoro mu mutima wanjye.”

 

Valentina Kabaziga, umugore wa Matayo nawe yagize icyo avuga ku mbabazi zahawe umugabo we:̏ Ndishimye cyane. Nari narahereye kera mwinginga ngo asabe imbabazi ariko yarananiye.Aho abyemereye umuryango twese twarishimye. Ikimwaro twari dufite mu maso y’abo yahemukiye cyarangiye. Tubanye neza. Umunsi umugabo wanjye asaba imbabazi, inkuru yasakaye muri Mibilizi yose. Nanjye nararuhutse.̋

Tereziya Mukantwari w’imyaka 44 wabuze abantu 7 bo muryango we bose bishwe na Matayo, akaba ari wasigaye wenyine mu muryango na Marianne Mukagasana ufite imyaka 55, we akaba yarabuze umuntu 1 nawe wishwe na Matayo bose bakomoka i Mibilizi ni ubwambere bari bahuye na Matayo wabahemukiye muri jenocide
. Barashimira Komisiyo cyane kubera ko yabafashije kubonana na Matayo imbona nkubone, akabasaba imbabazi amaso ku maso imbere y’imiryango yombi. Imitima yabo yuzuye ibyishimo kuko bamenye amakuru yuzuye ku babo babuze muri jenoside.

Nubwo bigaragara ko ubumwe n’ubwiyunge bumaze kugera ku kigero gishimishije, ariko haracyari inzira ndende. Hari ibibazo bikigaragara bishobora kubera imbogamizi abashaka gutanga imbabazi :

Hari abarangije ibihano byabo bakaba bari hanze badashaka gusaba imbabazi bitwaza ko ibihano byabo byarangiye, kimwe n’abasaba imbabazi byo kurangiza umugenzo, ariko imitima yabo ikaba ikinangiye;

Hari abafunze banze gusaba imbabazi bavuga ko bategereje ko ibihano byabo birangira bagataha

Hari abafunze bazira ubusa, bigatera ubwumvikane buke hagati y’imiryango yombi

Hari abanangira umutima banga kuvugisha ukuri ku byaha bakoze, bakereka imiryango yabo bazira ubusa. Bigatera urujijo n’urwikekwe hagati y’imiryango yombi.

Ikindi kigaragara ni uko hari abo mu miryango y’abagororwa biyemereye ko bagize uruhare muri jenocide bagiye bashengurwa n’agahinda, bagaturika bakarira nyuma yo kumva ukuri ku ibyo umuntu wabo yakoze muri jenoside, mu gihe bo babaga bazi ko arengana.

Nyuma y’iki gikorwa, Komisiyo ikaba itegura umunsi wo gutanga ubuhamya ku mugaragaro kuri abo batangiye urugendo rwo kwiyunga.

Jeanne d’Arc NYIRAMWIZA

Umukozi wa Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro