Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Umunsi mukuru wa Kristu Umwami


Amasomo matagatifu: Ez 34,11-12.15-17; Zab 21 (22),1-2b, 2c-3,4,5,6; 1 Kor 15,20-26.28; Mt 25, 31-46

Bavandimwe,

Kuri iki cyumweru giheruka ibyumweru by’igihe gisanzwe  turahimbaza umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu Umwami w’ibiremwa byose. Koko rero Yezu Kristu ni Umwami. Nta kubishidikanyaho. Nyagasani yaramukujije amuha izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu”. (Fil 2,9-10). Amasomo yo kuri iki cyumweru adufasha gusobanukirwa neza n’ubwami bwa Yezu Kristu bityo tukamuyoboka tuzi neza amatwara ye, kandi tukanamamaza ingoma ye uko iri tutayibeshyaho.

Isomo rya mbere ryatwibukije ko ubwami bwe butandukanye n’ubw’abandi bami bo kuri iyi si. Tumenyereye abami b’ibihangange, bafite abagaragu n’abaja babitaho, bakabagaragira, bagahora babakomera amashyi. Nyagasani we arigereranya n’umushumba mwiza wita ku ntama ze, akazitangira kandi akazihuriza hamwe. Ni isomo ritwibutsa igihe Yezu yabwiye abigishwa be ati “ jyewe rero, ndi hagati yanyu nk’umuhereza” (Lc 22,27). Ibyo yabivuze amaze guca bugufi akaboza ibirenge kandi ku bw’indunduro yabigaragaje yemera kwitangira abo akunda ku musaraba.

Mu isomo rya kabiri Pawulo Mutagatifu we yatwibukije ko Yezu Kristu wazutse ari Umwami ufite ijambo ku cyitwa ubuhangange cyose, ubutegetsi, ububasha ndetse no ku rupfu. Bya bindi byose byashoboraga kudutera ubwoba no kudukura umutima Yezu Kristu yarabitsinze, abishyira mu nsi y’ibirenge bye. Yiteguye kudusangiza kuri uwo mutsindo igihe cyose twemeye kumuyoboka kandi tukamwigana.

N’ubwo bwose Yezu Kristu ari Umwami, Ivanjili yo kuri iki cyumweru iramutwereka yisanisha n’umushonji wabuze umufungurira, uwishwe n’inyota wabuze uwamuha icyo kunywa, umugenzi wabuze icumbi, umukene wabuze icyo yambara, umurwayi wabuze umusura, n’imbohe yabuze uwaza kuyireba. Arahirwa rero uwo ari we wese ubasha kumubona mu bameze batyo, akamwakira
. Azagororerwa kwima ingoma hamwe na we.

Yezu Kristu, Umwami w’abami, kumubona no kumwakira muri bene abo bababaye cyangwa abashinyaguriwe bahawe akato biratugora. Ndetse ntitunifuza no kumubona n’amaso yacu. Pilato yamaze gukubitisha Yezu, amuzana imbere ya rubanda atamirije ikamba ry’amahwa, bamwambitse igishura gitukura. Ni uko abwira abayahudi ati “ Nguyu umwami wanyu” (Yh19,14)

cyclase is responsible for converting guanosine triphosphate- Congestive Heart Failure, CHF tadalafil online.

. Rubanda batera hejuru bati “Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba”. Pilato ati “ mbambe umwami wanyu?” Ngo baramusubiza bati “ Nta wundi mwami tugira utari kayizari” (Yh19, 15). Ntibifuza gukomeza kubona uwasuzuguwe bene ako kageni mu maso yabo! Kongeraho ko ari n’umwami, kuri bo ni urukozasoni.

Nk’abo bayahudi, hari ubwo tutifuza kubona no kwakira Yezu mu bababaye nyamara ari ryo rembo ritwinjiza mu ngoma y’ijuru. Yezu ati “ Nimuze abahawe umugisha na Data, muhabwe ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba” (Mt25, 34-37). Ku musaraba, n’ubwo Yezu yari ababaye, bamukubise, bamushinyaguriye, kimwe mu bisambo bari babambanywe cyamubonyemo umwami ndetse kimwisabira ko yaza kukibuka kigira kiti “ Yezu, uranyibuke, igihe uzazira kwima Ingoma yawe” (Lk 23, 42). Yezu yagisubije agira ati “ Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana” (Lk 23, 43).

Yezu Kristu, Umwami wacu, wigaragariza mu baciye bugufi, mu bababaye, mu bahawe akato, ntitukamwirengangize, ahubwo tumwakire kandi tumuyoboke. Nk’umwami, duhore dukereye kumutura amaturo amunogeye. Hari abanyabwenge bazi gushishoza no kureba kure bamumenye akiri muto, aryamye mu kavure, atitira nk’umukene,  baza kumuramya  bitwaje  amaturo agenewe umwami w’abami. Bazanye zahabu, ububani n’imibavu, amaturo y’agaciro gakomeye. Twebwe, uyu munsi, zahabu, ububane n’imibavu dusabwa kumutura ni imitima yacu. Ni ryo turo rimukwiye nk’umwami w’abami, ituro ryiza ryarobanuwe mu yandi.

Mu kumutura imitima yacu, tunamwemerere adutegeke n’ibyacu byose. Ategeke ubwenge bwacu, imbaraga zacu, ugushaka kwacu, ibyifuzo byacu, imigambi yacu ndetse n’ imibiri yacu
. Aho kuvuga nka ba bayahudi bateraga hejuru bagira bati “ Nta wundi mwami tugira utari Kayizari”, twebwe uyu munsi dutinyuke dutere hejuru tuti “ Nta wundi mwami tugira utari Yezu Kristu”.

Turaboneraho no kwifatanya na ba bamalayika batabarika, na bya binyabuzima n’abakambwe bavugaga mu ijwi riranguruye bati “ Umwana w’intama watambwe akwiriye guharirwa ububasha, ubutunzi n’ubuhanga, imbaraga n’icyubahiro, ikuzo n’ibisingizo…..Ibisingizo n’icyubahiro, ikuzo n’ububasha, ni iby’uwicaye  ku ntebe y’Ubwami na Ntama, uko ibihe bizahora bisimburana iteka”. Amen
.

Padiri Diogene DUFATANYE