Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2018, ku Munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, muri Diyosezi ya Cyangugu hatangajwe ku mugaragaro ko iyi Diyosezi ari yo izakira forumu gatolika y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 17 kandi ko yemerewe gutangira imyiteguro ya forumu. Iyi Forumu izaba ku matariki ya 8-12 Kanama 2018 izaba ifite insanganyamatsiko igira iti : « Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana » (Lk 1, 30).
Ni umuhango wabereye mu birori byo gutangiza urugendo rw’iyi Forumu ku mugaragaro byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Sitade ya Rusizi na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, afatanyije na Musenyeri Serviliani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa ry’Urubyiruko mu Nama y’Abepiskopi mu Rwanda (Commission Episcopale pour la Pastorale des Jeunes), bakikijwe n’abasaserdoti bashinzwe urubyiruko hamwe n’urubyiruko ruvuye mu maparuwasi yose ya Diyosezi ya Cyangugu. Mbere y’Igitambo cya Misa, urubyiruko rukaba rwakoze akarasisi karyoheye ijisho mu matsinda anyuranye: Korali, Ibimina byo kwizigama n’Imiryango ya Agisiyo Gatolika.
Abepiskopi bombi bagarutse ku iyobera ry’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, bashishikariza urubyiruko guhora bakurikira inyenyeri iganisha kuri Yezu Kristu, kumurangamira no kumutura ubuzima bwabo ho ituro rinogeye Imana no kudakurwa umutima n’ibihu byugarije isi bishaka gupfukira amizero bafite muri Nyagasani Yezu Kristu
. Aha by’umwihariko, Musenyeri Serviliani yakomoje ku bibazo by’ubukene bitera akenshi urubyiruko kugwa mu mutego w’ababashora mu busambanyi. Akagira ati “Hariho ibibazo by’ubukene bikururira urubyiruko mu gishuko cyo kurya ibitaribwa. Ubusambanyi ni imbuto itaribwa
treatable with effective oral medication and many other cialis online for general use. Long-term follow-up of all treatment.
. Ntimuzarye iyo mbuto y’ubusambanyi. Niumuyirya muzapfa.”
Nyuma y’igitambo cya Misa, hakurikiyeho ibirori byo gufungura ku mugaragaro imyiteguro yo Forumu Gatolika y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, byari byitabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego bwite za Leta n’iz’umutekano, harimo Madame Rose Rwabuhihi, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwimakaza ireme ry’uburinganire (Gender Monitoring Office), Bwana Jean Marie Vianney, Umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bwana Frédéric Harerimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Bwana Aimé Fabien Kamali, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke.
Ubutumwa bwatanzwe muri ibi birori byibanze ku gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa bigamije kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda n’iz’ubukristu. Ku ruhande rw’abahagarariye inzego za Leta, bagarutse ku migambi yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, gukangurira urubyiruko kwirinda inda z’indaro, kubungabunga ubusugire bw’umuryango hakumirwa amakimbirane mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gukangurira abantu bose kwita ku isuku n’isukura.
Ku ruhande rwa Kiliziya, umubyeyi n’umuryango, Musenyeri Prudence Rudasingwa, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, yashimangiye umwanya ndatsimburwa w’indangagaciro z’ubusugi n’ubumanzi mu burere bwiza bugomba guhabwa urubyiruko n’abakiri bato. Izo ndangagaciro zishingiye ku itegeko ry’Imana, ziduha urumuri mu gutoza urubyiruko kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina igize icyaha cy’ubusambanyi ku batarashaka ngo babane nk’umugore n’umugabo kandi kikagira ingaruka yo gushora abantu mu cyaha cyo gukuramo inda nk;icyaha cyo kwica umuntu.
Musenyeri Serviliani na we yongeye kwibutsa urubyiruko ko rugomba kuba maso imbere y’ibibashuka no kudacika intege, ahubwo bagahora barangamiye Kristu wabambwe ku musaraba kubera urukundo afite abantu bose
. Yanabakanguriye kwibumbira hamwe mu matsinda abafasha kuzamura mu iterambere
.