Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Icyumweru cya 8 Gisanzwe, A


Amasomo: Is 49, 14-15; Ps 62; 1 Co 4, 1-5; Mt 6, 24-34

“Buri gahugu n’umuco wako”. Muri Israheli, mbere ya Yezu, iyo umugabo yirukanaga umugore we, cyangwa akirukana umuhungu we mu nzu, yabaga afite uburenganzira bwo kutazamugarura mu nzu ye bibaho!!!

Na wa muryango w’Imana ubwo wajyanwaga I Bunyago I Babiloni, wicaraga wikanga ko Imana itazigera iwugirira impuhwe, ko izawuheza ishyanga. Nyamara Imana yo ni Urukundo iteka. Imana ntimeze nk’abantu. Imana ni inyempuhwe n’inyembabazi. Nibyo tuwumvise ituma umuhanuzi Izayi kubwira uriya muryango ano magambo : Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye?”

Bavandimwe, birashobokako nanjye naba mfite ikibazo kindemereye. Birashobokako nanjye naba narajyanywe bunyago n’intege nke zanjye, birashobokako na njye naba naragiye kure y’Imana. Birashobokako nanjye naba nari ntangiye gutuka Imana nyibaza niba ibaho koko, nyibaza impamvu itanyumva. Ariya magambo y’Umuhanuzi Izayi ni jyewe ajyenewe muri kano kanya. Imana ni umubyeyi mwiza. Imana ntabwo yanyibagiwe, dore ko ijya no kundema ntari nayibisabye. Imana iranzirikana
. Burya ngo n’uwo itaraha iba ikiri kumugenera.

Umunyarwanda yaravuze na none ati “Akebo kajya I wa Mugarura”
.
Urwo rukundo rw’Imana rwarenze igipimo, tugomba kurusubirisha urundi. Nyamara ariko twebwe akenshi si ko tubigenza. Akenshi twebwe twihitiramo gupfukamira ibigirwamana
. Ese jyewe ibigirwamana byanjye ni ibihe?

Mu ivanjili, Yezu yabwiye abigishwa be ati “Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri : azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na bintu.”

Biriya bintu bari kutubwira tudashobora kubangikanya n’Imana, ni amafaranga. Mwese muzi ukuntu tuyakunda. Ngirango twese ikigirwamana cyacu cya mbere ni ifaranga. Abajya barigarukiraho ni mbarwa. Burya umuntu washoboye kwigenga maze akabasha kwitsind imbere y’ifaranga, aba yageze mu marembo y’ingoma y’ijuru. Amafaranga kwa kino gihe ari guhemuza abatari bake. Abantu bahindutse ba mpemuke ndamuke. Uwashyikiriye ifaranga aba yumva afite byose. Aba yumva ntawamukoraho. Nyamara aba yibeshya. Burya nta kintu gishira vuba nk’amafaranga. Ejo uba wari uyafite, mu kanya ntumenye ukuntu aguciye mu myanya y’intoki. Niyo mpamvu Yezu atugira inama ikomeye cyane. Yagize ati “Mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho”.

Bavandimwe, burya ubukungu nyabukungu, ni ukugira Imana. Ni uguharanira ingoma y’Ijuru. ni uguharanira kuzabana n’Imana ubuziraherezo

treatment for ED in patients defined as high risk can buy cialis usa minutes..

. Pawulo mutagatifu yabyumvise mbere maze agera n’aho avuga ako atanatewe n’inkeke n’uko yacirwa urubanza n’abantu, ko Nyagasani ariwe uzamucira urubanza. Pawulo mutagatifu yarenze ya ntera yo kugira abantu ibigirwamana. Ese aho jyewe nta muntu naba naragize ikigirwamana cyanjye?

Bavandimwe, natwe uyu munsi turasabwa kuzibukira bya bigirwamana byacu byose. Tugomba gushaka amafaranga kugirango tubeho, ariko iyo twageze aho tuyasimbuza Imana, tukumvako ayo mafaranga yonyine yatubeshaho, tuba twibeshya. Tugomba kuzibukira ba bantu bose twagize imana zacu. Imana ni imwe. Nyamara turabizi, kwigobotora bya bigirwamana byose byatugize abacakara, ni umurimo utoroshye. Bisaba imbaraga zidasanzwe, ndetse tutanafite. Ku bwacu ntitwabyishoboza. Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo kumukomeraho. Amen.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA