Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Icyumweru cya 7 Gisanzwe, A


Amasomo: Lv 19, 1-2. 17-18; Zab 103; 1 Kor 3, 16-23; Mt 5, 38-48.

Uyu munsi, umuntu udasanzwe, wa wundi ukora ibintu bidasanzwe, wa wundi uca uduhigo, haba muri sport, muri politike, mu bucuruzi, cyangwa se mu yindi myuga, tumwita umusitari. Hari imvugo isigaye ivuga ngo “Umusitari si umuntu nk’abandi”. Buri wese aba yifuza kuba yaba ikirangirire mu byo akora. Aba yumva yaba umusitari. Ku bakiristu, ntitugomba kuba gusa abasitari cyangwa ibirangirire mu by’iyi si bihita, tugomba no kuba abasitari mu by’Imana. Tugomba kuba intungane. Tugomba kuba abatagatifu.

Mu bihe bya kera, mbere ya Yezu ho gato, abantu b’intungane, aribo uyu munsi dukunze kwita abatagatifu, babaga aria bantu babaho ku buryo budasanzwe. Babaga ari abantu batandukanye n’abandi. Umuntu w’intungane yabaga ari umuntu w’Imana. Yabaga ari umuntu ukora gusa ibyo Imana ishaka. Igikoresho, inyubako cyangwa umusozi byashoboraga kwitwa bitagatifu. Icyo byabaga bishatse kuvuga ni uko ibyo bintu byabaga bigenewe gusa gukoreshwa ibijyanye n’Imana. Urugero, ingoro yabaga ari ntagatifu kuko yabaga igenewe imirimo y’Imana gusa. Yabaga itandukanye n’ahandi hantu hose abantu bahurira nk’amasoko n’ahandi. Bityo ingoro yarubahwaga.

Utari umeze nk’abandi bose, uwari utambutse abandi bose, yari Imana. Niyo mpamvu Imana bayitaga nyir’Ubutagatifu. Ndetse no kuyivuga mu izina ntibyari byemewe. Uyu munsi mu isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi, twumvise ukuntu Uhoraho yatumye Musa kubwira abayisiraheli ati : « Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane. »

Nyamara ubutungane bw’Abayisiraheli mbere ya Yezu, ntibwari bwuzuye neza. Ku mu Yisraheli, kuba intungane yumvaga ari ukwitandukanya n’abandi batameze nkawe

evaluation of most patients. Their use is stronglylong-standing partner tadalafil online.

. Kwari ukugendera kure utari umuyahudi wese. Kwari ukudasangira n’abanyabyaha
. Yewe no kwinjira mu nzu yabo byari bibujijwe. Mwa kiriya gitabo cy’Abalevi, bari bagiye gutera agatambwe kuko Uhoraho yongereyeho ati « Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mu genzi wawe nacumura ntuzatinye kumuhana, kugirango atazavaho agupfana. »

Ubundi mbere ya biriya bihe, nk’iyo bafataga umuntu wibye, ntabwo yishyuraga gusa ibyo yibye, ahubwo yishyuraga n’ibindi byose byibwe mbere kuri uwo musozi wose
. Ku bwa Musa ho rero umuntu yishyuraga gusa ibyo yibye. Ni ukuvugango igihano cyabaga kiringaniye n’icyaha.

None Yezu ashakako tuba intungane. Umuntu yakwibaza ati ubutungane Yezu adushakaho ni ubuhe? Buteye bute? Mbese ubutungane yatuzaniye ni ubuhe ? Igisubizo yagitangiye mu Ivanjili.

Yezu we arashakako tuba Intungane nka Se wo mu ijuru, we uvusha izuba rye ku babi n’abeza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Yezu aragira ati « Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’. Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi ; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi… » Kuba umukiristu ngibyo. Ntibyoroshye. Ni urugamba nk’uko tujya tubiririmba.

Umuntu yahita yibaza ati ariya magambo ya Yezu ntagamije gushyigikira abagiranabi ? Oya. Na Yezu cya gihe umusirikari amukubise urushyi, ntiyatanze undi musaya, ahubwo yihutiye kubaza ati « Unkubitiye iki ? ». Hano Yezu icyo ashaka kutwereka ni uko inabi udashobora na rimwe kuyitsindisha indi nabi. Burya iyo umuntu aguhemukiye na we ukamwishyura, ntacyo uba umurushije. Icyo gihe inabi irakomeza igakura. Ikibi nta na rimwe kizigeza gitsinda ikiza
.

Kuba umukiristu, ni ukwemera rero gukora ibihabanye n’ibyo iyi si ishyira imbere. Ino si nta mbabazi igira. Kuri ino si nta cy’ubusa gihari. Kuri ino si uyo umuntu aguhemukiye nta mbabazi namba ugomba kumuha. Niba dushaka rero kuba intungane ka Data uri mu ijuru, tugomba kwemera kwitwa abasazi mu maso y’ino si, nk’uko Pawulo mutagatifu yabitubwiye. Nyamara umusazi mu by’ino si, ni we munyabwenge mu maso y’Imana.

Bavandimwe, amagambo Yezu yatubwiye arakomeye. Kubabarira birakomera. Ku mbaraga zacu ntitwabyishoboza. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba aduhe imbaraga maze tubashe kuba intungane nka Se wo mu ijuru. Amen.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA