Amasomo:
Iyim 12, 1-8.11-14
Zab 116(115)
1 Kor 11, 23-26
Yh13, 1-15
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim12, 1-8.11-14)
Uhoraho abwira Musa na Aroni bari mu gihugu cya misiri ati “uku kwezi kuzababere intantigiro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu. Ni mubwire imbaga yose y’abayisraheli muti ku munsi wa cumi w’uku kwezi, muzafate itungo rimwe muri buri muryango, itungo muri buri rugo. Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hari cyane baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya. Iryo tungo rizaba ridafite inenge kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene. Muzarigumane kugeza ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, maze ikoraniro ryose ry’imbaga y’abayisraheli bazaribage ku mugoroba w’akabwibwi. Bazende ku maraso y’iryo tungo bayasige ku nkomanizo z’imiryango no ku mitambiko y’inzugi z’amazu bazaririramo. Bazarye inyama zaryo muri iryo joro. Bazazirye zokeje, bazirishe imigati idasembuye, n’imboga zisharira
available therapies for cost-effectiveness. tadalafil to facilitate the patient’s and partner’s (if available).
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 115 (116), 12-13, 15-18)
Inyik / Inkongoro y’umugisha tuyisangiriramo amaraso ya Kristu.
Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,
rwose nzabimwitura nte?
Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.
Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!
None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,
Umugaragu wawe wabyawe n’umuja wawe,
Maze umbohora ku ngoyi!
Nzagutura igitambo cy’ishimwe,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.
Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1Kor 11, 23-26)
Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho: Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.» Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.
Iryo ni ijambo ry’Imana
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Mutagatifu (Yh 13,1-15)
Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo. Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira, Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga, ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza. Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije. Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati «Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?» Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.» Petero aramubwira ati «Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.» Yezu aramusubiza ati «Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.» Petero aramusubiza ati «Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!» Yezu aramusubiza ati «Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje kitari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.» Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.» Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza, arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we. Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Inyigisho yo kuwa Kane Mutagatifu tariki ya 09/04/2020, Umwaka « A », Yateguwe na Padiri Masumbuko Ladislas
Ingingoremezo: « Bavandimwe, nimukundane». Isomo rya 1: Iyimukamisiri 12, 1-8.11-14. Zaburi: 115, 12-13,15-16ac,17-18. Isomo 2: 1Abanyakorinti 11, 23-26. Ivanjili: Yohani 13, 1-15.
None dutangiye iminsi y’inyabutatu ya pasika « tridum pascal » ( ni amagombo y’ikilatini tres : trois et dies:jour) aho twinjira mu iyobera nyirizina ry’ugucungurwa kwacu, tuzirikana ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu.
Mu isomo rya mbere abayisraheli kugira ngo bave mu gihugu cy’ubucakara cya Misiri bajya mu gihugu cy’isezerano bacunguwe n’amaraso y’intama, ishushanya Ntama w’Imana, amaraso ya Yezu akiza ibyaha by’abantu. Mu isomo rya kabiri Pawulo aratwibutsa umurage w’iremwa ry’Ukaristiya, umubiri wa Kristu watwitangiye ngo dukire n’amaraso ya Kristu yamennye, amaraso y’umukiro agira ngo aducungure bityo natwe tukajya tubikora tumwibuka, ngiyo Misa duhimbazamo rya yobera ry’ugucungurwa kwacu. Naho mu ivanjili Yezu uko yagakunze abe bari munsi, abakunda byimazeyo, ni ijambo ry’ikigereki “telos” bivunga umwisho, iherezo, intego, ni bwo Yezu urukundo rwe rugiye kugera ku ntego ashaka, kwitanga, kuba umugaragu: Yezu yoza ibirenge by’intumwa ze, uyu mugenzo wari usanzwe ukorwa n’abacakara boza ibirenge ba shebuja none Yezu we arabicuritse yihinduye umugaragu, umucakara agira ngo ahe intumwa ze umurage w’urukundo, kwiyoroshya no kuba umugaragu w’abandi, ubwo Yezu yahise abwiriramo abasaserdoti: kuba umusaserdoti, padiri ntabwo ari izina ry’icyubahiro dore ko bamwe bigiza nkana bakeka ko padiri ngo bivuga mu gifaransa “pas du riz” (ngo nta muceri), nyamara padiri ni pater mu kilatini, padre mu gitariyani, père mu gifaransa, umubyeyi wa bose wita ku bana be bose atavangura, padiri ni ministri wa Kristu na Kiliziya bivuga umuntu utanga service nziza, akavunikira abandi, akaba umucakara w’abandi “c’est un homme mangé”, uwo abandi barya agashira nk’uko ya buji itanga urumuri ishira abandi bakaba bari kubona ; rero padiri watangiye kuba « nyakubahwa » aba yatandukiriye dore ko n’igitangaje muri Kiliziya gatorika: izina ry’icyubahiro rya papa ari mu kilatini “Servus servorum, serviteur des serviteurs”, umugaragu w’abagaragu. Aya masakramentu abiri Ukaristiya n’ubusaserdoti ni impanga aka wa mwana wibaza ati: ari igi ari inkoko ikibanza ni ikihe? Ukaristiya n’ubusaserdoti ni amasakramentu y’impanga, y’urukundo Yezu yaremye kuri uyu wa kane mutagatifu araye ari budupfire, ni magirirane « le prêtre fait l’Eucharistie et l’Eucharistie fait le prêtre », yombi atwibutsa kuba abagaragu b’abandi, guhekana, gufashanya, kwitangirana umwe ku wundi, nta gushisha abandi bashira. Bityo rero ntiwakunda umupadiri ngo wange Ukaristiya ngo wange Misa, ntiwakunda Ukaristiya cyangwa Misa ngo wange umupadiri, nka ya mvugo ngo « ntawe ukunda umwana ngo yange nyina, kunda Yezu na Mariya ». Mukristu nugira ibyago ukabona cyangwa ukumva aho padiri yarenze ku nshingano ze, agatandukira akaba yanagwa, ntukamucire urubanza ngo umwishime hejuru cyangwa ngo urenzeho utwatsi uti awaaa nawe nabanze yumve, nawe abanze asebeho ! Oya mubyeyi, ntukifuze ko padiri yaseba, ntukifuze kumutega amahwa, kumugusha no kumwandavuza, ntukamwandagaze, ntukifuze kumutaranga no kumutaramana mu mihana ahubwo basabire cyane bagaruke ku nshingano zabo zo kuba abagaragu b’urukundo rwa Kristu ni nabyo Mutagatifu Yohani Mariya Viyane yavugaga ati “ iyaba umuntu yasobanukirwaga umusaserdoti uwo ari we hano ku isi, yapfa, atishwe n’ubwoba ahubwo yishwe n’urukundo. Iyo abasaserdoti batabaho, ububabare n’urupfu rwa Nyagasani ntacyo byari kutumarira, ni umusaserdoti ukomeza hano ku isi umurimo w’ubucungurwe bwacu. Umusaserdoti si we wibereyeho ubwe abereyeho mwebwe ». Akongera ho ati « tuzamenya neza akamaro ka Padiri tugeze mu ijuru ». Bakristu, mukunde Ukaristiya, mukunde Misa, mukunde n’abapadiri mubasabire cyane mubikuye ku mutima bakomere ku nshingano zo kuba abagaragu beza ba Kristu batuyobore batwigishe kandi badutagatifuze mu rukundo rwa Kristu. Muzagire Pasika nziza !
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.