Bakristu Bavandimwe,
Ku wa Kane Mutagatifu nibwo twinjira mu minsi nyabutatu ya Pasika. Iyo minsi ibimburirwa na Missa twizihizamo Isangira rya nyuma rya Nyagasani.
Amasomo matagatifu adufasha ni aya:
- Iyimukamisiri 12, 1-8
. 11-14.
always or tadalafil therapies prior to or as an alternative to oral drug.
- 1Korinti 11,23-26.
- Yohani 13, 1-15.
Aya masomo agaruka ku ngingo eshatu z’ingenzi, ari zo : Pasika, Iremwa ry’ukaristiya n’iry’ubusaserdoti, Itegeko ry’urukundo.
Twibukiranye ko amateka y’ugucungurwa kwacu atwereka Pasika mu ntera eshatu:
1°. Pasika mbere y’Iyimukamisiri: aho tubona ko kuva mu bihe bya kera cyane abayahudi bahimbazaga Pasika buri mwaka, bakabikora basaba Uhoraho kurinda amatungo n’ingo byabo.
2°. Mu gihe cy’Iyimukamisiri na nyuma ya ho: Pasika yahindutse urwibutso rw’ibohorwa ry’abayahudi bazirikana uko Musa yabakuye mu Misiri. Bitewe nuko ijambo Pasika rivuga kwambuka cyangwa kwambukiranya, Pasika yibutsaga abayahudi uko Uhoraho yambukiranyije igihugu cy’abanyamisiri abahanisha bya byorezo binyuranye; nyamara agahita mu bayisraheli rwagati abakiza, ababohora ngo abajyane mu gihugu cy’isezerano.
By’akarusho, bakavuga Pasika bazirikana uburyo Uhoraho yabambukije inyanja y’umutuku abaciriye inzira yumutse hagati mu nyanja, nyamara ingabo za Farawo zigashiriramo (tuzabizirikana by’umwihariko ku wa gatandatu).
3°. Pasika ya Yezu Kristu: Pasika ya Yezu Kristu, ari nayo nkuru, yadukijije icyaha n’urupfu. Kristu yatugoroye n’Imana, adukingurira inzira y’ubugingo bw’iteka.
Muri aya mateka ya Pasika tunyuzemo twihuta, tubonamo ikimenyetso cyo kurya no gusangira, bikatwereka ko Imana yacu ari KIMARANZARA: imenya ubukene bwacu, imenya iteka ibiduhangayikishije ikadutabara. Dore uko amasomo abitubwiye:
1°. Kuri Pasika, abayahudi basangiraga intama n’imigati idasembuye. Bari abagenzi bakeneye impamba y’urugendo: niyo mpamvu baryaga imigati idasembuye kuko nta gihe cyo kuyotsa bari bafite; bakarya bahagaze ngo ngo baticara bikabakerereza; kandi bakarya bambariye urugendo (bambaye inkweto, bakenyeje umukandara, banafashe inkoni mu kiganza).
2°. Kuri Pasika yari isanzwe ya kiyahudi, nibwo tubona Yezu asangira n’Intumwa ze bwa nyuma mu kubaha umugati na divayi bishushanya umubiri we n’amaraso ye
Apomorphine is a dopaminergic agonist acting at theOverall, sildenafil had no adverse effects on fertility and has no teratogenic potential. tadalafil online.
Ni umwanya rero kuri twe wo kuzirikana isano ikomeye iri hagati y’Ukaristiya na Pasika:
1°. Ukaristiya ni umurage Yezu Kristu asigira abe mbere yo kudupfira: “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye”.
2°. Mutagatifu Yohani Intumwa avuga ko isangira rya nyuma rya Yezu n’abe ryabaye igihe cyo kuva ku isi ngo asange Se kigeze. Ni mu gihe bari basanzwe batura ibitambo by’intama ya Pasika ya kiyahudi, nuko Yezu yituraho igitambo. Yezu rero ni intama yituraho igitambo ku bwende bwayo; nk’uko tuzajya tubyumva muri imwe muri Prefasi ya Pasika ni igitambo, umutambyi na altari.
3°. Kristu yuzuza atyo ibyahanuwe na Yohani Batista igihe yerekanye Yezu agira ati :”Dore Ntama w’Imana”. Yezu niwe Ntama y’Imana itagira inenge yazanywe no gukiza ibyaha by’isi.
Ibi byose bigaragaza URUKUNDO RUHEBUJE KRISTU YADUKUNZE: “Uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo”.
Ni cyo Yezu atwigisha mu koza ibirenge by’intumwa ze. Yezu arakora umurimo wari ugenewe umugaragu, akagaragaza atyo ukwiyoroshya n’ukwicisha bugufi bibyarwa n’urukundo nyarwo. Arabikora kandi agategeka abigishwa be kujya babikorera bagenzi babo nk’itegeko ry’urukundo.
Dusabe Imana ngo idukize ibitungamiye byose muri iki gihe birimo icyorezo cya Koronavirusi, kugira ngo bitari kera tuzanezezwe no guturira hamwe Igitambo cy’Ukaristiya kidufasha kunga ubumwe hagati yacu no guhimbaza iyobera ry’urukundo Kristu yadukunze yemera kudupfira.
Amen.
Padiri Ignace KABERA