Tugeze ku wa Kane Mutagatifu, umunsi wa mbere w’Inyabutatu ya Pasika, aho duhimbaza Urwibutso rw’Isangira rya Nyagasani, Ibabara rye n’Izuka rye dukesha umukiro. Uru rugendo rugana Pasika dukomeje kurukora ku buryo tuguma mu ngo zacu, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo kitwugarije.
Muri uwo mutuzo no kuguma hamwe, urubuga rwa Diyosezi yacu rurakomeza kubafasha guhimbaza amayobera y’ugucungurwa kwacu nka “Kiliziya yo mu rugo”.
Uyu munsi turangamire Yezu wemera ko amaraso ye amenwa nk’isoko y’ubugingo bw’iteka, akaturemera Ukaristiya nk’ifunguro rya roho zacu n’ikimenyetso cy’urukundo yadukunze kugera ku ndunduro.
Nubwo tudashobora kumuhabwa mu biganza byacu, tumwakire kuri roho tumwereka inyota dufite ku mutima yo kunga ubumwe na We mu Isakaramentu ry’Ukaristiya. Tumusabe adutoze gukundana nk’uko yadukunze.
UMUHIMBAZO W’IJAMBO RY’IMANA
Twerekeze amaso kuri Yezu Kristu, maze twinjire mu rugamba rw’Imana.
Bose baba bicaye, uyoboye umuhimbazo akinjiza abandi mu isengesho muri aya magambo.
Bavandimwe nkunda,
Kuri uyu wa Kane Mutagatifu,
Amaso yacu tuyahange Yezu Kristu,
Usaba abigishwa be guhora bahimbaza kugera ku ndunduro
Ukaristiya Ntagatifu, igitambo cy’ubuzima bwe
cyaturiwe gukuraho ibyaha byacu.
Ni cyo gituma igihe cyose tugize urwibutso rw’icyo gitambo,
haba hakozwe umurimo w’ugucungurwa kwacu.
Birababaje ko aya mage turimo ntatwemerera guhurira hamwe n’abandi
Ngo tugire uruhare ku Isangira ritagatifu
Ritwereka ikimenyetso cy’urukundo.
Nyamara tuzi ko, nk’uko Yezu Kristu yabidusezeranyije,
Iyo duhuriye hamwe mu Izina rye, aba ari hagati yacu.
Twemera kandi ko iyo dusomye Ijambo ry’Imana,
Ari Yezu ubwe, Jambo w’Imana wigize umuntu, uba atuvugisha.
Gusenga bucece akanya gato.
Uyoboye umuhimbazo agakomeza:
Yezu mwiza, urareba ko ibihe turimo
bitatwemerera gusangira umubiri wawe wadutangiwe
no kunywera ku nkongoro y’amaraso yawe yatumenewe.
Turagusaba ngo nk’uko wabisezeranyije Kiliziya yawe,
Uduhe kuronka mu Ijambo ryawe ifunguro ry’ubuzima bwacu;
Uduhe imbaraga zo kugenza nkawe dutura ubuzima bwacu ho ituro rizima,
Dukundana nk’uko wadukunze.
Nyuma yo gusenga bucece akanya gato, bose barahaguruka bagakora ikimenyetso cy’umusaraba :
Mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen
Uyoboye umuhimbazo agakomeza avuga ati :
Nimuco twange ibyaha byacu, kugira ngo dushobora
kumva neza Ijambo ry’Imana
no kurironkeramo umukiro.
Hakurikiraho umuhango wo kwicuza ibyaha, bishobora gukorwa muri aya magambo :
℣. Nyagasani, tugirire imbabazi.
℟. Kuko twagucumuyeho.
℣. Nyagasani, twereke impuhwe zawe.
℟. Maze udukize.
℣. Imana ishoborabyose nitubabarire,
idukize ibyaha byacu,
maze izatugeze mu bugingo bw’iteka. ℟. Amen.
Hagakurikiraho kuvuga cyangwa kuririmba iyi ntakambo :
℣. Nyagasani, tubabarire.
℟.Nyagasani, tubabarire.
℣. Kristu, tubabarire.
℟. Kristu, tubabarire.
℣. Nyagasani, tubabarire.
℟
effective (3,19,20,21,22). Side effects include transient headache, cialis without prescription Trauma.
Umuyobozi agakurikizaho isengesho ry’ikoraniro:
Nyagasani Mana yacu, uyu turahimbaza
urwibutso rw’isangira ritagatifu Umwana wawe w’ikinege
yaremeyemo Igitambo gishya kandi kizahoraho iteka.
Araye ari budupfire, yakiraze Kiliziya ye
ngo kijye kiyibera ifunguro ikesha urukundo rwe.
Turakwingize ngo unyurwe n’inyota twifitemo kuri roho
yo gusangira iryo funguro ry’agatangaza
uyiduhinduriremo iriba tuvomamo urukundo rusendereye
n’ubugingo bw’iteka.
Ku bwa Yezu Kristu nyine Umwana wawe n’Umwami wacu, We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka.
℟. Amen.
Bagasoma amasomo yateganyirijwe uwa Kane Mutagatifu.
Isomo rya mbere: Iyimukamisiri 12, 1-8.11-14
Zaburi 115, 12-13, 15-16ac, 17-18.
Isomo rya kabiri : 1 Kor 11, 23-26
Bose bagahagurukira icyarimwe kugira ngo baririmbire hamwe ibangondirimbo ribanziriza Ivanjili.
℣. Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu. ℟.
Urasingizwa Nyagasani, wowe uduhaye itegeko rishya,
uti “Nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze”
℟. Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu.
Ivanjili : Yh 13, 1-15
Usoma Ivanjili abikora ku buryo bworoheje, yirinda gukoresha uburyo busanzwe bugenewe Abasaseridoti. Abandi nabo ntacyo basubiza.
Abivuga muri aya magambo :
Nimucyo tuzirikane Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani
Iyo arangije gusoma abumba Bibiliya cg Igitabo cy’Amasomo nta kindi yongeyeho . Bose bakicara.
Uyoboye Umuhimbazo agashishikariza abandi gusenga, agira ati :
Bavandimwe, mu bucece bw’umutima wacu washegeshwe n’icyaha
Twemere gucengerwa n’iri jambo Nyagasani adusaba kugira umugambi w’ubuzima :
« Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu ».
Bose bakazirikana bucece nibura iminota 5. Buri wese ashobora kuvuga ku buryo buraswa (résonance) ijambo ryamukoze ku mutima mu kuzirikana.
Hanyuma Uyoboye umuhimbazo agasaba bose guhaguruka, kugira ngo bavugire hamwe isengesho rya « Dawe uri mu ijuru ».
Duhujwe na Roho Mutagatifu kandi twunze ubumwe na Kiliziya,
dutinyuke gusenga nk’uko Nyagasani Yezu ubwe yabitwigishije:
Bagatera “Dawe uri mu ijuru” mu magambo cyangwa mu ndirimbo. Hanyuma bakongeraho bati: Kuko ubwami…
Hanyuma umuyobozi agasaba bose guhana amahoro :
Bavandimwe,
Tumaze guhuza ijwi ryacu n’irya Nyagasani Yezu
ngo dusenge Imana Data.
muri Yezu Kristu, Umwana wayo, natwe twagizwe abana b’Imana.
Mu rukundo ruduhuza bamwe ku bandi,
ubwo tumaze kuvugururwa n’Ijambo ry’Imana,
nimucyo noneho twifurizanye amahoro, nk’ikimenyetso cy’ubumwe
dukesha Nyagasani Yezu Kristu.
Bakifurizanya amahoro ntagukoranaho : buri wese ashobora kunama yerekeye mugenzi cyangwa bagakora ikindi kimenyetso kijyanye no kugaragarizanya urukundo.
Bose bakicara akanya gato.
ISANGIRA RYO KURI ROHO
Uyoboye umuhimbazo agakomeza muri aya magambo :
Papa Fransisko yadusabye ko igihe tutashoboye guhazwa kubera ko tutabonye Misa, tugomba gukora isangira ryo kuri roho, cyangwa se « Isangira ry’ibyifuzo » (communion de désir).
Inama Nkuru yabereye i Trento itwibutsa ko iryo sangira « rirangwa n’icyifuzo gikomeye cyo gutungwa n’Umugati wamanutse mu ijuru, tubigiranye ukwemera kutajegajega kugaragazwa n’urukundo rushyitse kandi kukaduha kugira uruhare ku mbuto n’ingabire dukesha Isakaramentu ry’Ukaristiya ».
Kugira ngo isangira ryo kuri roho rigire agaciro, ni ngombwa kwemera ko Yezu Kristu aganje mu Ukaristiya nk’isoko y’ubuzima, urukundo n’ubumwe. Ni ngombwa kandi kugira inyota yo gusangira Ukaristiya nubwo muri iyi minsi ku mpamvu zikomeye bitari kudushobokera.
Dusabe Nyagasani ngo atwongere inyota yo kunga ubumwe na We, tuzirikana iyi ndirimbo:
℟/ Ahari urukundo n’umubano, Imana iba ihari (Reba Igitabo cy’Umukristu, D 2, urup. 267).
Nimucyo noneho dufate akanya ko guca bugufi no kuzirikana mu mutima wacu.
Hagakurikiraho gusenga bucece akanya gato. Hanyuma uyoboye umuhimbazo agakomeza avuga ati:
Bavandimwe, n’umutima wacu wose,
nimucyo tugaragarize Yezu inyota dufite yo kunga ubumwe na We
mu Isangira ritagatifu n’iyo kubeshwaho n’urukundo rwe mu buzima bwacu,
dukundana nk’uko yadukunze.
Bagafata iminota 5 yo gusenga bucece buri wese aganira na Yezu Kristu.
Hanyuma bose bagahaguruka bakavugira hamwe iri sengesho :
Nyagasani Yezu, nunze ubumwe n’abasaserdoti bakikije alitari hirya no hino muri Kiliziya yawe, batura Imana igitambo cy’Umubiri wawe n’Amaraso yawe matagatifu rwose, ngutuye isengesho ryo kugusingiza no kugushimira. Ngutuye roho yanjye n’umubiri wanjye, mbitewe n’inyota yo kwibanira nawe ubuziraherezo; ubwo ndashobora kukwakira mu biganza byanjye, ndakwinginze ngo Wowe ubwawe ugirire inyota ngufitiye maze uze uture mu mutima wanjye. Ndakwiyeguriye kandi nkwakiranye urukundo rutageruka ngufitiye. Urandinde icyandukanya nawe, umpe kwigumira mu rukundo rwawe, kuri ubu nkiriho n’igihe nzapfira. ℟. Amen.
UMUGISHA USOZA
Uyoboye umuhimbazo akavuga isengesho ryo gusaba umugisha abumbye ibiganza:
Ku bw’amasengesho ya Mutagatifu N. [umurinzi w’urugo, bazina mutagatifu wa buri wese mu barugize, umurinzi wa Paruwasi cyangwa uwo duhimbaza uyu munsi], n’ay’urwunge rw’Abatagatifu,
Imana dukeshe ubwiyumanganye n’imbaraga,
Niduhe ingabire yo kugira ngo mu buzima bwacu bwose
Tube abahamya b’ubwitange, impuhwe n’urukundo bya Yezu Kristu.
Bityo, mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, tubereho guhesha ikuzo Imana
Se wa Nyagasani Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka.
℟. Amen.
Bose hamwe bakerekera ahari umusaraba maze bagasaba umugisha muri aya magambo :
℟. Nyagasani natwerekezeho uruhanga rwe kandi adukize. Amen.
Maze bakikoreraho ikimenyetso cy’Umusaraba.
INDIRIMBO ISOZA
Mu gusoza baririmba indirimbo ya Bikira Mariya.
© Diyosezi ya Cyangugu, Mata 2020
(Byateguwe hifashishijwe urubuga www.aleteia.org).