Tugeze ku gasongero k’urugendo rwacu rugana Pasika. Ni urugendo twatangiye ku wa Gatatu w’Ivu, turukomeza mu gihe cyose cy’Igisibo twihana, twigomwa, dusiba kandi dusenga. Ku bw’indunduro, muri iyi minsi itatu twinjiye ku buryo bwa hafi mu kwibuka iyobera rya Pasika ry’ububabare, urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu Kristu.
Kuri uyu mugoroba, dutangiye guhimbaza Igitaramo cya Pasika, turangamiye izuka rya Kristu, ritubera icyemezo ko natwe tuzazuka. Iri ni ijoro rihire, kuko muri ryo “umwijima w’ibyaha watamuruwe n’icyezezi cy’inkingi y’urumuri. Ni ryo rikomorera ingabire abemera Kristu ku isi hose, bitandukanyije n’ingeso mbi z’isi n’umwijima w’ibyaha, maze rikababumbira mu butungane” (Indirimbo yamamaza Pasika – Exsultet).
Iyo ntsinzi y’urumuri ku mwijima no ku rupfu bigaragazwa by’umwihariko n’umuhango ubimburira Liturujiya y’iki Gitaramo: Imihango y’Urumuri rwa Pasika, aho dusaba ngo “Urumuri rwa Kristu wazukanye ikuzo ruvane umwijima mu mitima no mu bwenge”.
Ikindi gice gikomeye cya Liturujiya y’uyu mugoroba, ni ukuzirikana Ijambo ry’Imana ritwereka ibyiza by’agatangaza Imana yagiriye Umuryango wayo guhera mu ntangiriro. Mu ngo zacu kuri uyu mugoroba, turahimbaza Ijambo ry’Imana twifashishije amasomo 2, iryo mu Isezerano rya kera (Iyim 14, 15–15, 1a) n’iryo mu Isezerano rishya (Rom 6, 3b-11) ndetse n’Ivanjili (Mt 28, 1-11). Igice cya gatatu, kigizwe na Batisimu y’abigishwa. Hakaza igice cya kane cyo gutura Igitambo cy’Ukaristiya Nyagasani yaduteguriye mu rupfu rwe n’izuka rye.
Birumvikana ko kubera ibihe bidasanzwe turimo, ibi bice 2 bya nyuma tutagira amahirwe yo kubihimbaza nk’uko byari bisanzwe
However, due to high inter-subject variability, these differences were not statistically significant.these medical or surgical therapies which may be perceived usa cialis.
Turasaba kandi Nyagasani ngo atuvugururemo ubutungane tumukesha muri iri joro, maze dushobore kumwakira mu mutima wacu, twebwe abadashobora kumuhabwa mu Ukaristiya mu bimenyetso by’umugati na divayi muri iki gihe.
Nk’uko twakomeje kubigenza muri iki cyumweru gitagatifu, turatura iryo sengesho ryacu twifashisha Umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana mu ngo zacu.
Abakora uyu muhimbazo w’Ijambo ry’Imana, bahitamo isaha ibanogeye, ariko idashobora kujya mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), kandi kikarangira mbere y’urukerera rw’icyumweru (Reba Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, urup. 299).
Aho bishoboka, bategura itabaza rinini n’amatabaza mato ajyanye n’umubare w’abari mu rugo. Iryo tabaza rinini, ni ryo rikora nk’Itara rya Pasika, ku buryo rigomba kuba ryaka mu gihe cyose umuhimbazo uri kuba.
Aho bidashobotse kubona amatabaza, bashobora kwifashisha itara rya telefoni, ariko bakitwararika ko telefoni zitaza kurogoya isengesho (gushyira muri mode avion/flight mode). Bashobora no kwifashisha itoroshi isanzwe cyangwa ikindi bifashisha bamurika. Ahari amatara y’amashanyarazi barayazimya, bakamurika kuri bumwe muri ubwo buryo tumaze kuvuga.
Mu cyumba bageneye gusengeramo, nta mitako iba irimo ku wa Gatandatu Mutagatifu, uretse umusaraba gusa. Imitako bari bwifashishe, bayishyira aho bashobora kuyifata bitagoranye igihe cyayo kigeze.
Pasika Nziza! Kristu Yezu ni muzima. Alleluia. Alleluia.
Alleluia.
UMUHIMBAZO W’IJAMBO RY’IMANA
Igitekerezo cy’iremezo : « Ni jye zuka n’ubugingo. Ibyo urabyemera? ».
IMIHANGO Y’INTANGIRIRO
Amatara yose yo mu nzu barayazimya. Bose bateranira ahateguwe itabaza (itara). Hanyuma Umuyobozi agatangira umuhimbazo avuga ati:
Bavandimwe nkunda,
Muri iri joro rihire Umwami wacu Yezu Kristu yazutsemo
ava mu rupfu akajya mu bugingo bw’iteka,
Kiliziya isaba abana bayo aho bari hose ku isi
guhurira hamwe bataramye kandi basenga.
Nyamara ariko ibihe turimo ntibitwemerera guhurira hamwe.
Ntidushobora guhimbariza hamwe n’abandi Imihango y’Urumuri rwa Pasika
no gutura Igitambo cy’Ukaristiya.
Ariko nanone tuzi neza ko Yezu Kristu aba ari rwagati muri twe
igihe cyose duhuriye hamwe dusenga mu Izina rye.
Turemera kandi ko igihe cyose dusoma Ijambo ry’Imana nk’abagize Kiliziya,
Jambo w’Imana ubwe ari We uba atubwira.
Ijambo rye rero ni ifunguro ridutungira ubuzima.
Ni yo mpamvu tugiye gufatanya kwibuka Pasika ya Nyagasani,
dutega amatwi Ijambo rye nyabuzima.
Turabikora twizeye ko aduha kugira uruhare ku izuka rye
ryatsinze urupfu no kubana na We ubuziraherezo mu buzima bw’Imana.
Bagasenga bucece akanya gato.
Bavandimwe, twunze ubumwe na Kiliziya,
nimucyo duhimbaze urumuri rwa Kristu
kandi dutege amatwi Ijambo rye dukesha umukiro.
Bagasenga bucece akanya gato, hanyuma bagakorera icyarimwe ikimenyetso cy’umusaraba.
℣. Mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen
IMIHANGO Y’URUMURI RWA PASIKA
Nk’uko Abepiskopi bacu babiturarikiye, umuhango wari usanzwe wo gucana umuriro ntukorwa. Ahubwo Umuyobozi acana itara ryagenewe kuba « Itara rya Pasika », akaguma arifashe mu biganza. Mu gihe acana « Itara rya Pasika », Umuyobozi aba avuga aya magambo :
Urumuri rwa Kristu wazukanye ikuzo niruvane umwijima mu mitima no mu bwenge.
Bose bakabisubiramo icyarimwe bati:
Urumuri rwa Kristu wazukanye ikuzo niruvane umwijima mu mitima no mu bwenge.
Hanyuma Umuyobozi agafata « Itara rya Pasika » akarishyira hejuru, akavuga mu ijwi riranguruye ati :
Urumuri rwa Kristu !
Bose bagasubiza bati :
Dushimiye Imana.
Bakabigira ubugira gatatu bashyiramo akanya gato ko kuzirikana. Iyo bamaze gutera no kwikiriza ku nshuro ya mbere, bacana amatabaza bateganyije ku « Itara rya Pasika », cyangwa aho batashoboye kubona amatabaza bagacana ibimurikisho bafite nk’uko byavuzwe mu ntangiriro.
Hanyuma bakaguma bahagaze, bakaririmba indirimbo yamamaza Urumuri rwa Pasika.
℟.Umwami ni we rumuri rwanjye, ni na we mirukiro yanjye, nagira ubwoba mbutewe nande?
℣. Nisabagizwe n’ibyishimo inteko y’amalayika bo mu ijuru,
Isi yose nisabwe urwamo rw’ibyishimo,
ibyishimo by’abana b’Imana nibikwire muri Kiliziya
kubera ko Kiliziya ibengerana urumuri rw’agatangaza,
isi yose yakeshejwe n’urumuri rw’agatangaza, bantu mwese nimuhanike muririmbe.
℟.Umwami ni we rumuri rwanjye, ni na we mirukiro yanjye, nagira ubwoba mbutewe nande?
℣. Ngibi ibirori bya Pasika y’ibihe byose,
Ngiri rya joro wagobotsemo abana ba Israheli, ukabambutsa inyanja y’umutuku,
Ngiki igihe cyo gutangira urugendo rurerure rugana ku burokorwe!
Nyagasani, urumuri rwawe ni rwo rumurikira intambwe zacu,
maze rwagati mu ijoro ry’icuraburindi,
umuryango wawe ukagenda wemye, wishimiye umutsindo !
℟.Umwami ni we rumuri rwanjye, ni na we mirukiro yanjye, nagira ubwoba mbutewe nande?
℣. Ngiki igihe cy’Ubutsinzi,
Ngiri rya joro wagobotsemo abana ba Israheli, ukabambutsa inyanja y’umutuku,
Ngiki igihe cyo gutangira urugendo rurerure rugana ku burokorwe!
Nyagasani, urumuri rwawe ni rwo rumurikira intambwe zacu,
maze rwagati mu ijoro ry’icuraburindi,
umuryango wawe ukagenda wemye, wishimiye umutsindo !
℟. Umwami ni we rumuri rwanjye, ni na we mirukiro yanjye, nagira ubwoba mbutewe nande?
℣. Ngiki
igihe cy’Ubutsinzi,
Ngiki igihe cy’uburokorwe ku miryango yose,
Kristu wazutse yatsinze urupfu,
Ngiri ijoro ryahindutse urumuri,
Ngiri rya joro ryashoboye ryonyine
kubona Kristu Nyagasani wisesuye Ikuzo!
℟. Umwami ni we rumuri rwanjye, ni na we mirukiro yanjye, nagira ubwoba mbutewe nande?
℣. Mana Mubyeyi wacu, ku bw’urukundo rwawe rudakama,
rutugaragariza ineza yawe ku buryo buhebuje,
wemeye gutanga Umwana wawe ngo acungure abacakara!
Mbega icyaha cya muntu ngo kiraba gihire,
cyo cyatumye isi yari mu kaga ironka Umucunguzi w’agatangaza !
℟. Umwami ni we rumuri rwanjye, ni na we mirukiro yanjye, nagira ubwoba mbutewe nande?
℣. Ngiki igihe cy’Umutsindo, aho ibyo mu ijuru n’ibyo ku isi byahoberanye,
Ngiki igihe cy’Umutsindo, aho Imana yironkera umuryango mushya,
Ngiki igihe cy’Umutsindo, aho Urukundo ruganza, Ubuzima bugasagamba.
Mana yacu, akirana ubwuzu uru Rumuri tugutuye,
uryakireho umubavu uhumura neza tugutuye,
ritubere nk’inkingi y’umuriro weyura umwijima mu mitima yacu.
℟.Umwami ni we rumuri rwanjye, ni na we mirukiro yanjye, nagira ubwoba mbutewe nande?
℣. Uru rumuri nirukomeze kwakirana imbere yawe !
Maze ejo tuzinjire mu mucyo utamanzuye
umurikira isi nshya dukesha Pasika y’Umwana !
Amahoro, Ubutabera n’Urukundo nibiganze,
maze abantu bose bagende bagana ubwami bwawe ku bwa Kristu Umwami wacu.
℟. Amen.
℟.Umwami ni we rumuri rwanjye, ni na we mirukiro yanjye, nagira ubwoba mbutewe nande?
Bose bakazimya amatara yabo, hagasigara haka gusa itara rya Pasika.
IMIHANGO Y’IJAMBO RY’IMANA
Bose baricara, maze abateguwe bagasoma Ijambo ry’Imana.
Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 14, 15-31; 15, 1a).
Abayisraheli babonye Abanyamisiri babakurikiranye, bagira ubwoba cyane baganyira Uhoraho. Uhoraho abwira Musa ati « Igituma ukabya kuntakambira ni iki ? Bwira Abayisraheli bashyire nzira. Naho wowe ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja uyicemo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse. Naho jyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be. Abanyamisiri bazamenya ko ari jyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.»
Umumalayika w’Imana wari urangaje imbere y’ingabo z’Abayisraheli, aragenda maze noneho ajya inyuma yabo; na ya nkingi y’ agacu yabahoraga imbere, irimuka ihagarara inyuma yabo, ijya hagati y’ingando y’Abanyamisiri n’ingando y’Abayisraheli. Haba ka gacu kamurika, ariko haba n’umwijima mwinshi, bituma ingamba zombi zidashyikirana ijora ryose.
Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba
trazodone, testosterone or any other therapies to treat ED) and patients with known raised prolactin or low free testosterone levels, hypotension (i. generic cialis inability, for at least 3 months duration, to achieve and/or.
Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri; abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati «Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!» Nuko Uhoraho abwira Musa ati « Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo! » Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja. Amazi asubiranye atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli; ntihagira n’umwe ucika ku icumu. Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo.
Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri; maze Abayisraheli babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo.
Abayisraheli babona ukuntu Uhorano yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhoraho na Musa umugaragu we. Nuko Musa Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo, bavuga bati:
Indirimbo (Iyim 15)
Inyikirizo: “Ndaririmba Uhoraho kuko yisesuyeho ikuzo”.
Ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!
Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba.
Ni we wankijije!
Ni we Mana yanjye reka musingize,
ni we Imana ya data reka mushimagize.
Uhoraho ni intwari ku rugamba, izina rye ni Uhoraho!
Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze yabiroshye mu nyanja,
Abanyamafarasi be b’imena, bamirwa n’Inyanja y’Urufunzo.
Ibizenga by’ikuzimu birabatwikira,
barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye!
Uhoraho, indyo yawe irangwa n’ububasha,
indyo yawe, Uhoraho, yajanjaguye umwanzi.
Wabyukije umuyaga wawe maze inyanja irabatwikira.
Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe ?
Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane ?
Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje?
Ugakora ibintu bihebuje ?
Abawe uzabijyanira,
maze ubatuze ku musozi wagize ubukonde bwawe,
ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho,
mu Ngoro wiyubakiye n’amaboko yawe, Nyagasani.
Nyuma y’isomo n’indirimbo, bavuga iri sengesho:
Dusabe:
Nyagasani Mana yacu,
ni Wowe wasobanuriye mu Isezerano rishya ibitangaza wakoze mu bihe bya kera:
kwambuka Inyanja y’umutuku byashushanyaga iriba ritagatifu rya Batisimu,
n’imbaga ya Israheli wakuye mu bucakara igashushanya umuryango w’abakristu.
Amahanga yose namara kwakira ubutoni bwa Israheli abikesha ukwemera uyahe kuvugururwa na Roho wawe.
Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amen.
Hanyuma bakaririmba “Imana nisingizwe mu ijuru” (Gloria), yarangira Umuyobozi agatera isengesho ry’ikoraniro.
Dusabe:
Nyagasani Mana yacu,
Wowe watumye Izuka rya Nyagasani risesura umucyo kuri iri joro rehire,
dukomezemo umutima wo kuba abana wihitiyemo muri Kiliziya yawe,
kugira ngo nitumara guhinduka bashya ku mutima no ku mubiri, tukubere abayoboke badahinyuka.
Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 6, 3-11).
Bavandimwe, ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya.
Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na We. Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima ; naho kuba ariho, abereyeho Imana. Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha, mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Bose bagahagurukira icyarimwe kugira ngo baririmbire Alleluia ibanziriza Ivanjili.
Zab 118 (117), 1.4, 16-17, 22-23.
Inyikirizo: Alleluya, Alleluya, Alleluya!
Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,
kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !
Abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,
bati « Urukundo rwe ruhoraho iteka! »
Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,
maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !
Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,
maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.
Ibuye abubatsi bari barajugunye,
ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !
Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,
maze biba agatangaza mu maso yacu.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 28, 1-10).
Isabato irangiye, ku wa mbere wayo mu museso, Mariya Madalena na Mariya wundi bazindukira ku mva. Ubwo isi ihinda umushyitsi mwinshi ; umumalayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru aregera, ahirika ibuye aryicara hejuru. Yari ameze nk’umurabyo, umwambaro we wera nk’urubura. 4Abarinzi bamurabutswe bakuka umutima, bamera nk’abapfuye. Ariko wa mumalayika araterura, abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya ! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba. Ntari hano yazutse nk’uko yari yabivuze ; nimuze mwirebere aho yari arambitse. None rero nimugende mwihuta, mubwire abigishwa be ko yazutse kandi ko agiye kubatanga mu Galileya; ni ho muzamubonera. Ngibyo ibyo nari mfie kubabwira.” Ubwo abagore bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bihutira kubwira abigishwa be iyo nkuru. Ni bwo Yezu ahuye na bo ati « Nimugire amahoro! » Baramwegera bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere.
Nuko Yezu arababwira ati « Mwitinya ! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya ; ni ho bazamubonera. »
Iyo barangije gusoma Ivanjili, nta musozo (Iyo ni Ivanjili Ntagatifu) ubaho nk’uko bisanzwe. Ahubwo uyoboye umuhimbazo agatera “Alleluia” incuro 3. Hanyuma bose bakicara.
Uyoboye Umuhimbazo akavuga ati :
Bavandimwe, mu bucece bw’umutima wacu washegeshwe n’icyaha
nimucyo tuzirikana iri jambo rya Nyagasani, tumusabe adukomereze ukwemera :
« Ni jye zuka n’ubugingo. Ibyo urabyemera? ».
Bose bakazirikana bucece nibura iminota 3.
GUSUBIRA MU MASEZERANO YA BATISIMU
Nubwo tudashobora guhimbaza Batisimu uyu mwaka, ni ngombwa kuvugurura amasezerano ya Batisimu no kwiyambaza urusange rw’abatagatifu. Utera ibisingizo by’abatagatifu ashobora kongeramo amazina ya bazina batagatifu b’abagize urugo, cyangwa ab’abavandimwe bari mu byago bifuza gusabira by’umwihariko.
Umuyobozi : Bavandimwe, ubusanzwe, ijoro rya Pasika rirangwa no guhimbaza Batisimu y’abigishwa bakuru, ibanzirizwa no gusubiramo amasezerano ya Batisimu : kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Nubwo uyu mwaka, ibihe turimo bitatwemereye guhurira kuri Paruwasi ngo duhimbaze Batisimu, nimucyo twese dushyire hamwe twifatanye n’abatagatifu bose twisabira kansi dusabira isi yose muri ibi bihe by’amage.
Uwateguwe agatera Ibisingizo by’abatagatifu mu ndirimbo cyangwa mu magambo. Abadafite impamvu z’uburwayi zibibabuza baba bapfukamye.
Nyagasani, tubabarire. Nyagasani, tubabarire.
Kristu, tubabarire. Kristu, tubabarire.
Nyagasani, tubabarire. Nyagasani, tubabarire.
Mariya Mutagatifu, Mubyeyi w’Imana, udusabire.
Mikayeli mutagatifu, udusabire.
Bamalayika b’Imana batagatifu, mudusabire.
Yohani Batista mutagatifu, udusabire.
Yozefu mutagatifu, udusabire.
Petero na Pawulo batagatifu, mudusabire.
Andereya na Yohani batagatifu, mudusabire.
Mariya Madalena mutagatifu, udusabire.
Stefano, Inyasi wa Antiyokiya na Lawurenti batagatifu, mudusabire.
Perepetuwa na Felisita batagatifu, mudusabire.
Anyesi mutagatifu, udusabire.
Geregori, Agusitini na Atanaze batagatifu, mudusabire.
Bazili, Maritini na Benedigito batagatifu, mudusabire.
Fransisko na Dominiko batagatifu, mudusabire.
Fransisko Saveri mutagatifu, udusabire.
Yohani Mariya Viyane mutagatifu, udusabire.
Katerina w’i Siyena na Tereza wa Avila batagatifu, mudusabire.
Tereza w’Umwana Yezu mutagatifu, udusabire.
[Bashobora kongeraho bazina barinzi b’abagize urugo cyangwa abandi batagatifu biyambaza by’umwihariko]
Abahowe Imana b’i Buganda batagatifu, mudusabire.
Namwe bakurambere bacu mwashaje muri abayoboke b’Imana, mudusabire.
Batagatifu namwe batagatifukazi b’Imana, mudusabire.
Gira impuhwe, Nyagasani, udukize.
Icyago cyose, Nyagasani, kidukize.
Icyorezo kitwugarije, Nyagasani, kidukize (*3)
Icyaha cyose, Nyagasani, kidukize.
Urupfu rwa burundu, Nyagasani, rudukize.
Girira ko wigize umuntu, Nyagasani, udukize.
Girira ko wapfuye ukazuka, Nyagasani, udukize.
Girira ko wadusakajemo Roho Mutagatifu, Nyagasani, udukize.
Twebwe abanyabyaha, utwumve, turagutakambira.
Kristu, utwumve. Kristu, utwiteho.
Bose bagahaguruka, hanyuma Umuyobozi agasaba bose gusubira mu masezerano ya Batisimu. Abikora muri aya magambo :
Umuyobozi : Bavandimwe, twahambanywe na Kristu muri Batisimu
tubikesheje iyobera rya Pasika, kugira ngo tubane na We mu bugingo bushya.
Nimucyo rero dusubire mu masezerano ya Batisimu twahawe, twongera turahirire guca ukubiri na Sekibi, kugira ngo tubere Imana abayoboke batijana, muri Kiliziya gatolika ntagatifu.
None rero,
Kugira ngo mubeho mu bwisanzure nyakuri bw’abana b’Imana,
mwanze icyaha ?
Bose : Turacyanze.
Umuyobozi : Kugira ngo icyaha cyoye kubagiraho ububasha,
mwanze amoshya yose y’ubugizi bwa nabi ?
Bose : Turayanze.
Umuyobozi : Kugira ngo mukurikire Yezu Kristu,
mwanze Shitani n’ibyayo byose,
n’ibyo iduhendesha ubwenge byose ?
Bose : Turayanze.
Umuyobozi : Mwemera Imana Data ushobora byose,
waremye ijuru n’isi ?
Bose : Turamwemera.
Umuyobozi : Mwemera na Yezu Kristu, Umwana we w’ikinege n’Umwami wacu, wabyawe na Bikira Mariya, akababara, agapfa, agahambwa, akazuka ava mu bapfuye, none akaba yicaye iburyo bw’Imana Se ?
Bose : Turamwemera.
Umuyobozi : Mwemera na Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika ntagatifu, n’ubumwe bw’abatagatifujwe, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’izuka ry’imibiri yacu, n’ubugingo buzahoraho iteka ?
Bose : Turabyemera.
Umuyobozi : Nuko rero, Imana ishobora byose, Se wa Yezu Kristu Umwami wacu, Yo yaduhaye kuvuka bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, kandi ikadukiza ibyaha byacu byose, irajye iturwanaho, idufashishe ingabire zayo, iduhamishe muri Yezu Kristu Umwami wacu, maze tuzagere mu bugingo bw’iteka.
Bose : Amen
ISANGIRA RYO KURI ROHO
Hanyuma Umuyobozi agasaba bose guhaguruka, kugira ngo bavugire hamwe isengesho rya « Dawe uri mu ijuru ».
Duhujwe na Roho Mutagatifu kandi twunze ubumwe na Kiliziya,
dutinyuke gusenga nk’uko Nyagasani Yezu ubwe yabitwigishije:
Bagatera “Dawe uri mu ijuru” mu magambo cyangwa mu ndirimbo. Hanyuma bakongeraho bati: “Kuko ubwami…”
Hanyuma umuyobozi agasaba bose guhana amahoro:
Bavandimwe,
Tumaze guhuza ijwi ryacu n’irya Nyagasani Yezu
ngo dusenge Imana Data.
muri Yezu Kristu, Umwana wayo, natwe twagizwe abana b’Imana.
Mu rukundo ruduhuza bamwe ku bandi,
ubwo tumaze kuvugururwa n’Ijambo ry’Imana,
nimucyo noneho twifurizanye amahoro, nk’ikimenyetso cy’ubumwe
dukesha Nyagasani Yezu Kristu.
Bakifurizanya amahoro ntagukoranaho: buri wese ashobora kunama yerekeye mugenzi cyangwa bagakora ikindi kimenyetso kijyanye no kugaragarizanya urukundo.
Bose bakicara akanya gato.
Uyoboye umuhimbazo agakomeza muri aya magambo:
Papa Fransisko yadusabye ko igihe tutashoboye guhazwa kubera ko tutabonye Misa, tugomba gukora isangira ryo kuri roho, cyangwa se « Isangira ry’ibyifuzo » (communion de désir).
Inama Nkuru yabereye i Trento itwibutsa ko iryo sangira « rirangwa n’icyifuzo gikomeye cyo gutungwa n’Umugati wamanutse mu ijuru, tubigiranye ukwemera kutajegajega kugaragazwa n’urukundo rushyitse kandi kukaduha kugira uruhare ku mbuto n’ingabire dukesha Isakaramentu ry’Ukaristiya ».
Kugira ngo isangira ryo kuri roho rigire agaciro, ni ngombwa kwemera ko Yezu Kristu aganje mu Ukaristiya nk’isoko y’ubuzima, urukundo n’ubumwe. Ni ngombwa kandi kugira inyota yo gusangira Ukaristiya nubwo muri iyi minsi ku mpamvu zikomeye bitari kudushobokera.
Bagacece akanya karinganiye. Hanyuma Umuyobozi agakomeza ati:
Nimucyo noneho dufate akanya ko guca bugufi no kuzirikana mu mutima wacu, maze tugaragarize Yezu inyota dufite yo kunga ubumwe na We
mu Isangira ritagatifu n’iyo kubeshwaho n’urukundo rwe mu buzima bwacu,
dukundana nk’uko yadukunze.
Bagafata iminota 5 yo gusenga bucece bapfukamye, buri wese agatura Yezu Kristu umutima we amugaragariza urukundo n’inyota amufitiye.
Hanyuma bose bagahaguruka bakavugira hamwe iri sengesho :
Nyagasani Yezu, nunze ubumwe n’abasaserdoti bakikije alitari hirya no hino muri Kiliziya yawe, batura Imana igitambo cy’Umubiri wawe n’Amaraso yawe matagatifu rwose, ngutuye isengesho ryo kugusingiza no kugushimira. Ngutuye roho yanjye n’umubiri wanjye, mbitewe n’inyota yo kwibanira nawe ubuziraherezo; ubwo ndashobora kukwakira mu biganza byanjye, ndakwinginze ngo Wowe ubwawe ugirire inyota ngufitiye maze uze uture mu mutima wanjye. Ndakwiyeguriye kandi nkwakiranye urukundo rutageruka ngufitiye. Urandinde icyandukanya nawe, umpe kwigumira mu rukundo rwawe, kuri ubu nkiriho n’igihe nzapfira. Amen.
ISENGESHO RY’UMWANZURO
Hanyuma Umuyobozi akavuga isengesho risoza abumbye amaboko:
Nyagasani Mana yacu,
Twuzuzemo Roho Mutagatifu, soko y’urukundo,
Maze abo wakirishije iyobera rya Pasika,
Ubahe guhuza imitima, babane mu mahoro.
Ku bwa Kristu Umwami wacu.
Bose : Amen.
ISENGESHO RYO GUSABA UMUGISHA
Uyoboye umuhimbazo akavuga isengesho ryo gusaba umugisha abumbye ibiganza:
Kuri uyu munsi mukuru wa Pasika duhimbaza,
Nyagasani Imana ishobora byose naduhe umugisha,
atugirire impuhwe, kandi aturinde inkeke y’icyaha.
Bose : Amen.
We watuvuguruye abigirishije izuka rya Yezu Kristu,
Umwana we w’ikinege, agira ngo tuzagere mu bugingo bw’iteka,
natugwizemo inema yo kutazaheranwa n’urupfu.
Bose : Amen.
Ubwo turangije iminsi y’ububabare bwa Nyagasani,
tukaba duhimbaza umunsi mukuru wa Pasika,
ubwe naduhe kuzagerana imitima isabagizwa n’ibyishimo
muri bya birori bihoraho iteka byo mu ijuru.
Bose : Amen.
Maze bose bagakora ikimenyetso cy’Umusaraba, bavugira icyarimwe bati:
Nyagasani nadusesekazeho umugisha kandi adusendereze ingabire ze,
ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Amen.
INDIRIMBO ISOZA
Mu gusoza baririmba indirimbo ijyanye n’iminsi mikuru ya Pasika.
© Diyosezi ya Cyangugu, Mata 2020(Byateguwe hifashishijwe urubuga www.aleteia.org).