DUHIMBAZE ICYUMWERU GITAGATIFU MU RUGO TUMURIKIWE N’IJAMBO RY’IMANA

INTANGIRIRO
Ikigeragezo cy’indwara ya Koronavirusi, yabaye icyorezo cyugarije isi, cyagize ingaruka ku buzima bwa muntu muri iki gihe mu nzego zose : iyobokamana, imitekerereze, ubukungu, imibereho n’imibanire,… By’umwihariko, mu rwego rw’iyobokamana, Pasika y’uyu mwaka tugiye kuyinjiramo mu buryo budasanzwe, aho abakristu badashobora guhurira hamwe ngo bishimire ibirori by’izuka rya Nyagasani.
Nk’uko Papa Fransisko aherutse kubivuga, iki cyorezo cyadushyize mu « mwijima w’icuraburindi ubundikiye isi » watumye ibintu byose bihwekera, ku buryo nta jwi tucyumva aho dutuye, mu ngo iwacu. Abakristu natwe, dusangira n’abatuye isi bose ako kaga kayigwiriye. Ariko nanone nk’uko Papa abidukangurira, tugomba kukanyuramo twiringiye Yezu watsinze urupfu, We dukesha ukwizera kudatamaza n’imbaraga zo kwikomezamo urukundo. Uko kwizera kudatamaza, nta handi twakuvoma atari mu ukwemera Yezu wababaye, agapfa kandi akazukira kudukiza, We uza adusanga akatwihishurira mu Ijambo ry’Imana no mu Imanyura ry’umugati, mu Ukaristiya Ntagatifu.
Muri iki gihe tudashobora guhurira hamwe, ngo duture igitambo cy’Ukaristiya, Kiliziya ikomeza kudushishikariza kurushaho kunga ubumwe mu isengesho ry’umuryango. Iki gihe cy’Icyumweru Gitagatifu turimo, ni igihe cyihariye cyo kwakira no gusobanukirwa n’incamake y’Ivanjili, nk’Inkuru Nziza y’urukundo rw’Imana rutagira imipaka rwigaragarije mu rupfu n’izuka bya Kristu.
Muri iyi minsi itanu isigaye ngo duhimbaze Pasika, turabararikira kunga ubumwe na Kiliziya mu kuzirikana Ijambo ry’Imana mu ngo zacu

1 2 3 4 5handling ED patients who have failed simple therapies and buy cialis.

. Ibyo tuzabifashwamo n’Umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana abakristu bashobora gukorera hamwe mu rugo nibura ari babiri. Uri mu rugo wenyine, ashobora kuzirikana amasomo n’amasengesho y’umunsi cyangwa agakurikira Misa kuri televiziyo no kuri radiyo akurikije gahunda zigenda zitangwa.
Ni ngombwa rero kugena ahantu hihariye mu rugo (icyumba), mukahategura intebe zikenewe. Ni ugutegura kandi umusaraba, itabaza cyangwa itara aho bishoboka, ariko nta ndabo. Ni byiza kuziharira kwishimira ibirori bya Pasika bizatangirana n’Igitaramo cyo ku wa gatandatu nimugoroba.
Mu rwego rwo kugaragaza ishusho y’umuryango nka « Kiliziya nto yo mu rugo », ni ngombwa ko habaho kugabana imirimo no guhitamo uyobora Umuhimbazo (byaba akarusho ari umugabo) n’usoma amasomo.
Nubwo Koronavirusi yazanye akaga (crise) mu rwego rw’ubuzima ntibure no guteza akandi kaga ko mu rwego rw’ubukungu, ishobora no kutubera umwanya n’amahirwe yo gutsinda akandi kaga twari tumaze kumenyera mu rwego rw’ukwemera no mu rwego rw’ubuzima bw’umuryango. Ni akanya ko kongera guhurira hamwe duhujwe n’isengesho ryo mu rugo ; ni akanya ko kuvugurura urukundo hagati y’abashakanye, hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abavandimwe, no hagati y’abasangiye ubuzima bwa kominote.
Aho rero tutagishobora kubona Misa no guhazwa Yezu Kristu ku buryo bufatika, ntitwumve ko guhura na Yezu byarangiranye na Misa. Duhure na We mu ijambo rye no mu « Isangira rya roho » (communion spirituelle) nk’uko Papa Fransisko abidushishikariza.

UMUHIMBAZO W’IJAMBO RY’IMANA
KU WA KABIRI MUTAGATIFU, 7 MATA 2020
Twerekeze amaso kuri Yezu Kristu, maze twinjire mu rugamba rw’Imana
Bose baba bicaye, uyoboye umuhimbazo akinjiza abandi mu isengesho muri aya magambo.
Bavandimwe nkunda,
kuri uyu munsi wa kabiri w’Icyumweru Gitagatifu,
nimucyo twerekeze amaso yacu kuri Yezu Kristu
twitegure kwinjira mu rugamba rw’Imana n’umutima wacu wose.
Dore iminsi y’Ububabare bwa Nyagasani dukesha agakiza
n’uw’izuka rye rimuhesha ikuzo iregereje.
Rwagati mu mwijima utubundikiye
ni We mizero yacu !
ni we rumuri rwacu n’agakiza kacu !
Tumurikiwe n’urwo rumuri, turazirikana ko turi abanyantege nke,
tunazirikana no ku cyiru cy’ibyaha byacu.
Ariko cyane cyane, dufashijwe n’Ukwizera
tubwire Imana ko twiringiye
Ibabara ry’Umwana wayo w’ikinege
kandi tuyishimire ko yaduhaye ikimenyetso
cy’urukundo rwe rw’igisagirane
igihe yemeye gutanga ubuzima bwe kubera ikuzo ry’Imana
n’umukiro w’isi!
Gusenga bucece akanya gato.
Uyoboye umuhimbazo agakomeza:
Yezu, ibihe turimo ntibitwemerera
guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya
wadugetse guhora dutura tukwibuka:
by’umwihariko muri iki gihe turimo uradusaba
kugaragaza icyo gitambo mu bantu dukundana nk’uko wadukunze.
Nyuma yo gusenga bucece akanya gato, bose barahaguruka bagakora ikimenyetso cy’umusaraba :
Mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen
Uyoboye umuhimbazo agakomeza avuga ati :
Nimuco twange ibyaha byacu, kugira ngo twitegure
kwakira neza Ijambo ry’Imana
maze turironkeremo umukiro.
Hakurikiraho umuhango wo kwicuza ibyaha, bishobora gukorwa muri aya magambo :
℣. Nyagasani, tugirire imbabazi.

management generic cialis Sexual Dysfunctions – Special Issue 120 3..

. Kuko twagucumuyeho.
℣. Nyagasani, twereke impuhwe zawe.
℟. Maze udukize.
℣. Imana ishoborabyose nitubabarire
idukize ibyaha byacu,
maze izatugeze mu bugingo bw’iteka.
℟. Amen.
Hagakurikiraho kuvuga cyangwa kuririmba iyi ntakambo :
℣. Nyagasani, tubabarire.
℟.Nyagasani, tubabarire.
℣. Kristu, tubabarire.
℟. Kristu, tubabarire.
℣. Nyagasani, tubabarire.
℟. Nyagasani, tubabarire.
Umuyobozi agakurikizaho isengesho ry’ikoraniro.
Mana ishobora byose ugahoraho iteka,
Duhe guhimbaza amayobera y’ibabara rya Nyagasani,
Maze turonke imbabazi z’ibyaha byacu.
Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu’
Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu,
Uko ibihe bihora bisimburana iteka.
℟. Amen.
Bagasoma amasomo yateganyirijwe uwa Kabiri Mutagatifu.
Isomo rya mbere: Iz 49, 1-6
Zaburi 70, 1-2, 3, 5a.6, 15ab.17.
Bose bagahagurukira icyarimwe kugira ngo baririmbire hamwe ibangondirimbo ribanziriza Ivanjili.
℣. Urasingizwa Nyagasani,
wowe Mwami uganje mu ikuzo iteka ryose !
℣. Habwa ikuzo Kristu, Umwami wacu,
wowe wumviye Imana So wemera kubambwa ku musaraba,
boshye intama bajyanye mu ibagiro.
℣. Urasingizwa Nyagasani,
wowe Mwami uganje mu ikuzo iteka ryose !
Usoma Ivanjili abikora ku buryo bworoheje, yirinda gukoresha uburyo busanzwe bugenewe Abasaseridoti. Abandi nabo ntacyo basubiza.
Abivuga muri aya magambo :
Nimucyo tuzirikane Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 13, 21-33.36-38).
Iyo arangije gusoma abumba Bibiliya cg Igitabo cy’Amasomo nta kindi yongeyeho. Bose bakicara.
Uyoboye umuhimbazo agashishikariza abandi gusenga, agira ati :
Bavandimwe, mu bucece bw’umutima wacu washegeshwe n’icyaha
Twemere gucengerwa n’iri jambo Nyagasani abwira buri wese muri twe :
« Ngo uzampfira ? Ndakubwira ukuri koko : isake ntiza kubika, utaranyihakana gatatu. »
Buri wese akazirikana bucece nibura iminota 5.
Hanyuma Uyoboye umuhimbazo agasaba bose guhaguruka, bakavugira hamwe isengesho rya « Dawe uri mu ijuru ».
Duhujwe na Roho Mutagatifu kandi twunze ubumwe na Kiliziya
Dutinyuke gusenga nk’uko Nyagasani Yezu ubwe yabitwigishije:
Bagatera “Dawe uri mu ijuru” mu magambo cyangwa mu ndirimbo.
℟. Kuko ubwami…
Hanyuma umuyobozi agasaba bose guhana amahoro :
Bavandimwe,
Tumaze guhuza ijwi ryacu n’irya Nyagasani Yezu
Ngo dusenge Imana Data.
Muri Yezu Kristu, Umwana w’Imana, twagizwe abana b’Imana.
Mu rukundo ruduhuza bamwe ku bandi,
Nyuma yo kuvugururwa n’Ijambo ry’Imana,
Nimucyo noneho twifurizanye amahoro, nk’ikimenyetso cy’ubumwe
Dukesha Nyagasani Yezu Kristu.
Bakifurizanya amahoro ntagukoranaho : buri wese ashobora kunama yerekeye mugenzi cyangwa bagakora ikindi kimenyetso kijyanye no kugaragarizanya urukundo.
Bose bakicara akanya gato.

ISANGIRA RYO KURI ROHO
Uyoboye umuhimbazo agakomeza muri aya magambo :
Papa Fransisko yadusabye ko igihe tutashoboye guhazwa kubera ko tutabonye Misa, tugomba gukora isangira ryo kuri roho, cyangwa se « Isangira ry’ibyifuzo » (communion de désir).
Inama Nkuru yabereye i Trento itwibutsa ko iryo sangira « rirangwa n’icyifuzo gikomeye cyo gutungwa n’Umugati wamanutse mu ijuru, tubigiranye ukwemera kutajegajega kugaragazwa n’urukundo rushyitse kandi kukaduha kugira uruhare ku mbuto n’ingabire dukesha Isakaramentu ry’Ukaristiya ».
Kugira ngo isangira ryo kuri roho rigire agaciro, ni ngombwa kwemera ko Yezu Kristu aganje mu Ukaristiya nk’isoko y’ubuzima, urukundo n’ubumwe. Ni ngombwa kandi kugira icyifuzo cyo gusangira Ukaristiya nubwo ku mpamvu zikomeye tutabigeraho.
Muri urwo rwego rero, ndabasaba guca bugufi no kuzirikana mu mutima wanyu.
Gusenga bucece akanya gato.
Mu mutima wacu,
Nimucyo tugaragarize Yezu inyota yo kunga ubumwe na We
Mu isangira ritagatifu no kubeshwaho n’urukundo rwe mu buzima bwacu,
Dukundana nk’uko yadukunze
Bagafata iminota 5 yo gusenga bucece buri wese aganira na Yezu Kristu.
Hanyuma, bakaririmba indirimbo yo gushimira Imana.
Nyuma y’indirimbo bose barahaguruka bakavugira hamwe iri sengesho :
℟. Gumana natwe Nyagasani, twebwe umuryango ;
Komeza ubudahwema wite ku mitima yacu.
Kandi kubera ko Umwana wawe Yezu Kristu
Yaduhaye ikimenyetso kidasibangana cy’urukundo,
Uduhe inema yawe kugira ngo dukundane nk’uko wadukunze.
UMUGISHA USOZA
Uyoboye umuhimbazo akavuga isengesho ryo gusaba umugisha abumbye ibiganza :
Ku bw’amasengesho ya Mutagatifu N. [umurinzi w’urugo, bazina mutagatifu wa buri wese mu barugize, umurinzi wa Paruwasi cyangwa uwo duhimbaza uyu munsi], n’ay’urwunge rw’Abatagatifu,
Imana dukeshe ubwiyumanganye n’imbaraga,
Niduhe ingabire yo kugira ngo mu buzima bwacu bwose
Tube abahamya b’ubwitange, impuhwe n’urukundo bya Yezu Kristu.
Bityo, mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, tubereho guhesha ikuzo Imana
Se wa Nyagasani Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.
℟. Amen.
Bose hamwe bakerekera ahari umusaraba maze bagasaba umugisha muri aya magambo :
℟. Nyagasani natwerekezeho uruhanga rwe kandi adukize. Amen.
Maze bakikoreraho ikimenyetso cy’Umusaraba.
INDIRIMBO ISOZA
Mu gusoza baririmba indirimbo ya Bikira Mariya.

© Diyosezi ya Cyangugu, Mata 2020
(Byateguwe hifashishijwe urubuga www.aleteia.org).