Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani.

INYIGISHO IGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MASHAMI – 5/4/2020

Iki cyumweru tumenyereye kucyita Icyumweru cya Mashami, ariko ubundi ni ICYUMWERU CY’AMASHAMI N’UBUBABARE BWA NYAGASANI. Ni icyumweru twibukaho uko Umucunguzi wacu Yezu yageze i Yeruzalemu mbere yo kudupfira.

Yinjiranye ishema mu murwa wa Yeruzalemu. Nk’uko tubiririmba ngo :
“Abana b’abayahudi bitwaje amashami y’imizeti, basasaga imyenda mu nzira, basanganira Nyagasani bakarangurura amajwi bavuga bati: Nahabwe impundu mu ijuru”. Bamuvugirizaga impundu bati: “Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani”.

Iyo Missa ibanjirijwe no guha umugisha amashami ndetse n’umutambagiro, tubanza gusoma Ivanjili yanditswe na Matayo 21,1-11: Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’Umwami.
Iyi itwereka Yezu wigaragaza nk’Umwami wiyoroshya, wicisha bugufi, Umwami w’ituze utagendera ku ifarasi y’agaciro n’imbaraga ahubwo wicara ku ndogobe, itungo ritwara imizigo. Abakristu duteraniye mu ngo zacu natwe turirimbire Nyagasani, tumwakirane ibyishimo, amasengesho, ibisingizo n’indirimbo.

Kristu wakirwa atyo, azanywe i Yeruzalemu no kubabazwa no kwicwa, ni byo dukomeza duhimbaza mu gitambo cya Missa. Tubifashwamo cyane cyane no gutega amatwi Ivanjili y’Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu bwanditswe na Matayo 26,14-75; 27,1-66.
Nk’uko bisanzwe mu Missa z’icyumweru, mbere y’iyi vanjili habanza amasomo abiri: Izayi 50,4-7 na Filipi 2,6-11.

Umuhanuzi Izayi mu ndirimbo ya gatatu y’Umugaragu w’Uhoraho atwereka Umugaragu w’Uhoraho wigaragaza nk’umwigishwa witonda w’Imana, ushinzwe kwigisha abantu iby’ubuhanga: atwigisha ko Uwiringiye Imana ayizera no mu byago.
Ngo Ijambo ry’Imana niryo rikangura buri gitondo Uwo mugaragu, rikamwigisha gutega amatwi nk’abigishwa, kugirango ashobore gukomeza uwacitse intege. Icyo uyu mugaragu asabwa ni ukwemera kwigishwa, agatega amatwi icyo Ijambo ry’Imana rimubwira, akizera Imana. Kubera iyo mpamvu, abandi baramurwanya, bakamwibasira. Nyamara We ntabarwanya, arabareka bagakora ibyo bashaka: ntashaka kwerekana ko ari umunyembaraga, ahubwo yemera gusuzugurwa no gukandamizwa. Yizeye ko Imana yonyine ari yo izamurengera.

Mutagatifu Pawulo mu Isomo rya kabiri, mu Ibaruwa yandikiye Abanyafilipi, nyuma yo kubona ko ibyo Izayi yari yarahanuye ku mugaragu w’Imana byaje kuzurizwa muri Yezu Kristu nyuma y’imyaka 700, ashishikajwe no kutwereka ko Yezu Kristu ari we mugaragu w’Imana wumviye hanyuma agakuzwa.
Aratwereka uko Yezu yabayeho iruhande rw’Imana kuva kera kose, uko yicishije bugufi yigira umuntu, uko yumviye Imana kugeza ku rupfu, n’uko yahawe ikuzo mu ijuru. Kubera iyo mpamvu, akwiye gusingizwa n’icyitwa ikiremwa cyose.

Icyitonderwa: kumva no kumvira.
Umuhanuzi Izayi agaragaza ko Umugaragu w’Imana yemeye imibabaro kubera kumva Ijambo ry’Imana; naho Pawulo akavuga ko yabitewe no kumvira Imana. Kumva (écouter) no kumvira (obéir) bifitanye isano ikomeye ndetse mu kilatini bisobanurwa n’inshinga imwe ari yo “obédire”. Ni byo koko, ntawe ushobora kumva atabanje kwemera kwitegura kwakira ibyo agiye kubwirwa, ni ukuvuga ko ubwirwa akumva ni uwiteguye kumvira. Kumvira nabyo ni uguhinduka wiyemeza gukurikiza ibyo wumvise.

Pawulo mutagatifu amaze kutwereka ko Yezu ari we mugaragu wahanuwe na Izayi, akomeza atwereka icyo gutega amatwi, kumvira no kwicisha bugufi byamariye Yezu: Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye andi yose, kugira ngo bose bazamamaze ko Yezu Kristu ari we Nyagasani. Ariko kandi Nyagasani Yezu akomeza kwiyambura iryo kuzo n’icyo cyubahiro, akabiharira Ikuzo rya Se n’umukiro w’abantu.

Ivanjili y’Ububabare nayo iza ishimangira ko Yezu yaje kuzuza ibyari byarahanuwe. Iratwereka Yezu uzi neza ibigiye kumubaho kandi wifuza ko byasohora. Azi neza ugiye kumugambanira n’isaha yabyo: “Dore isaha irageze, Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha” . Yezu azi ko ahamagariwe kwitanga wese yitangira abandi atizigamye, ni nabyo akora mu iremwa ry’ukaristiya: “kuko iki ari amaraso yanjye, ay’Isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo babarirwe ibyaha”.
Turabona uruhurirane rw’ibikorwa bitagira ingano mu bwinshi no mu bubi Yezu Kristu akorerwa n’ibyiciro binyuranye by’abantu byose bigamije kumutesha agaciro no kumushinyagurira: nguwo Yuda uje kumutanga, ngicyo igitero cy’abantu benshi bitwaje inkota n’ibibando, ngibyo ibirego bya Kayifa, ngabo abamukubita n’abamucira mu maso, nguwo Pilato umutanga ngo yicwe, ng’urwo urusaku rw’abamushinja ibinyoma, kwambikwa ubusa, ngicyo ikizingo cy’amahwa yambitswe mu mutwe, kumanikwa ku musaraba no gucunaguzwa, … mbese ibikorwa bigayitse by’agashinyaguro n’iyicarubozo byose byasojwe no gupfira ku musaraba.

Ikigaragara nuko ibyabaye kuri Yezu bisumbije ubukana ibyo umuhanuzi Izayi yari yarahanuye: Yezu yakoraniweho n’ubugizi bwa nabi bwose umuntu ashobora gutekereza, ikibi baba bataramukoreye ni icyo bari bataramenya.
Matayo yerekana ko urupfu rwa Yezu rwagaragarije isi yose ububasha bwe: hacuze umwijima ku isi yose, umubambiko wo mu Ngoro y’Imana watanyutsemo kabiri, isi yahinze umushyitsi ibitare biriyasa, habaye umutingito, imva zarakingutse imibiri y’abapfuye irazuka. Ibi byatumye abasirikari n’umutegeka wabo bari abashinzwe kurinda Yezu bahamya ko Yezu ari Umwana w’Imana.

Reka nsoze nshimangira ko urupfu rwa Yezu rwatangije mu isi amateka mashya. Amateka ya muntu yafashe ikindi cyerekezo, muntu yahamagariwe kurangamira isi nshya (nicyo gisobanuro abahanga bahuza n’itanyukamo kabiri ry’umubambiko wo mu Ngoro y’Imana)

medical community that erectile dysfunction is a part of tadalafil citrate,.

. Ibi byose bikaba ari umusaruro w’Umugaragu wemeye kubabara birenze urugero, wihinduye ubusabusa, wicishije bugufi kurushaho, wemeye kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba.

Yezu Kristu natubere urugero rwo kumva icyo Imana idushakaho,
natubere urugero rwo kumvira Imana,
natubere urugero rwo kwemera gukora ugushaka kw’Imana.

Imana yandika ibigororotse ku mirongo igoramye y’amateka yacu nigaragarize isi yose ububasha bwayo muri aya mateka ashaririye turi kunyuramo muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi.

Padiri Ignace KABERA.