Urubyiruko rwa paruwasi nshya ya Rasano n’iya Mabayi mu Burundi bakomeje gushimangira ubumwe, amahoro n’iterambere ry’akarere k’ibiyaga bigari.

  Ubwo hasozwaga ihuriro ry’urubyiruko ry’iminsi 3 muri Paruwasi ya Rasano ryari rihuje urubyiruko rugera kuri 438 harimo 49 bo muri paruwasi ya Mabayi mu Burundi na 389 bo mu rwanda, urubyiruko rw’ibihugu byombi rwiyemeje gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, kwiteza imbere no guteza imbere Paruwasi nshya ya Rasano. Ku nkunga ya komisiyo y’ubutabera n’amahoro…Continue reading Urubyiruko rwa paruwasi nshya ya Rasano n’iya Mabayi mu Burundi bakomeje gushimangira ubumwe, amahoro n’iterambere ry’akarere k’ibiyaga bigari.

Tuzirikane icyumweru cya 3 cy’Igisibo

AMASOMO: Ex 20, 1-17; Ps 18; 1Co1, 22-25; Jn 2, 13-25. Tugeze ku cyumweru cya gatatu cy’IGISIBO. Rwa rugendo rwacu rw’iminsi mirongo ine, aho dusabwa kunoza umubano wacu n’Imana binyuze mu isengesho ritarambirwa, umubano wacu na bagenzi bacu binyuze mu gusangira, n’umubano wacu natwe ubwacu binyuze mu mugenzo wo kwigomwa icyaha no kwitsinda, turarucagatije. Amasomo…Continue reading Tuzirikane icyumweru cya 3 cy’Igisibo

Tuzirikane icyumweru cya 1 cy’Igisibo

AMASOMO: Gn 9, 8-15; Ps 24; 1P 3, 18-22; Mc 1, 12-15. Kuva ku wa gatatu, ari wo wa gatatu bita uwa “Gatatu w’ivu”, muri Kiliziya twatangiye igihe kidasanzwe, aricyo gihe k’IGISIBO. Igisibo ni rwa rugendo rw’iminsi mirongo ine abakiristu bakora bazirikana ya myaka mirongo ine umuryango w’Imana wamaze mu rugendo uva mu bucakara bwa…Continue reading Tuzirikane icyumweru cya 1 cy’Igisibo