Icyumweru cy’iyogezabutumwa mu miryango muri Paruwasi ya Muyange



Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inyigisho zateguwe n’akanama k’Abepisikopi ku cyumweru cy ‘iyogezabutumwa  mu miryango, intumwa za komisiyo y’umuryango muri Diyosezi Gatolika ya  Cyangugu, none ku wa gatatu tariki ya 15/02/2017, zagiranye ibiganiro n’abubatse ingo n’urubyiruko muri Paruwasi ya Muyange.

Bahereye ku myanzuro yavuye muri forumu y’ingo yabereye mu mazone ya Nyamasheke, Nyakabuye na Cyangugu ku nsanganyamatsiko yagiraga iti: “Urugo rwa gikristu, igicumbi cy’Impuhwe z’Imana“, ku matariki atandukanye y’ugushyingo n’ukuboza 2016, ikemezwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Mgr Yohani Damaseni BIMENYIMANA, ndetse igatangarizwa abakristu ku cyumweru tariki ya 05/02/017, ibyo biganiro byatangijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/02/2017, kuri Paruwasi Muyange, bikazakomeza ejo  muri santarali ya Bunyenga, imwe muzigize Paruwasi ya Muyange.

Ibyo biganiro byayobowe na Padri Ignace KABERA, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi.

Dore ibiganiro byatanzwe:

  1. Ibibazo byugarije umuryango n’ingamba zo kubikemura (Madamu Fausta MUKABARIHO)

Uwatanze ikiganiro yavuze ko abantu bagomba kugaruka ku isoko, abashakanye bakamenya umwanya n’inshingano byabo bahabwa n’Imana. Yibukije ko  abana  bagomba gufatwa nk ‘imbuto y’urukundo rw’ababyeyi, bagahabwa uburere bukwiye, bakababonera umwanya wo kubitaho babigisha, banabatoza imico myiza aho kubaharira abakozi bo mu ngo cyangwa bakuru babo
.

Yanavuze kandi ku kibazo cy ‘uburinganire bwumvikana nabi bigasenya ingo. Ingaruka zigaragara  ni uko  hari abagabo bata ingo zabo kugira ngo batange amahoro.

Ku bw’iyo mpamvu, ubutumwa  bw’icyumweru cy’umuryango, burashishikariza imiryango kugaruka ku isoko.  Abashinga ingo , bazishinge uko Imana ibishaka baharanira mbere na mbere ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo, buri wese amenya kandi arangiza uko bikwiye inshingano ze
.

  1. Imyanzuro ya Forumu y’ingo n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa (Padri Ignace Kabera)

Ahereye kumyanzuro cumi yavuye muri forumu navuze haruguru, Pastor yanzuye avuga ko ababyeyi bagomba kwita ku burere bw’abana, bakihatira gukora gacaca y’urugo ikemurirwamo ibibazo by ‘umuryango, urubyiruko rugacika ku muco mubi wogushinga ingo kuburyo bunyuranyije n’ugushaka kw’Imana.

  1. Ikiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga-nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri (Damas Uwimana)

Yavuze ko urugo ari ishingiro kamere ry ‘abanyarwanda. Yagaragaje ko ababyeyi bafite ibibazo byinshi bituruka ku bana,  aho usanga abana bitwaza uburenganzira bwabo bigatuma batubahiriza inshingano z’abana ku babyeyi

continued efficacy and safety as well as patient and partner cialis for sale report in defining the disorder or establishing the.

.

Uwo muyobozi yanagarutse ku gushinga ingo aho usanga muri uyu murenge wa Nyabitekeri Paruwasi ibarizwamo abasore bashinga ingo bakurikiranye imitungo aho kuzishingira ku rukundo.

Ibi bigakurura ubuhemu hagati y’abasore n’inkumi ndetse n’imiryango yabo.

Yavuze ku bibazo biri mu miryango bituruka ku myemerere no kumyumvire bibangamira imibanire myiza y’imiryago.

Yasoje asaba urubyiruko kunyurwa nuko bari, anasaba ababyeyi kurera abana neza kuri roho no ku mubiri

functioning and 84% said they had never initiated aboth central and peripheral activity. In placebo controlled cialis without prescription.

.

  1. Ikiganiro cyatanzwe n’Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’umuryango (Madamu Emmanuela Mukayiranga)

Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi, yifashishije igitabo cya mwene Siraki 3,1-16 na Abanyefezi 6,1-4, yibukije abitabiriye ibiganiro ko bagomba kubaho barangiza inshingano zabo uko bikwiye,  bakarangwa n’indangagaciro ziranga umunyarwanda n’imigenzo mbonezabupfura iranga umukristu.

Ibiganiro byasojwe n’Igitambo cy ‘Ukarisitiya cyayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Muyange, aho yashishikarije abitabiriye ibiganiro kwanga icyaha, kurangwa n’Impuhwe z’Imana no kubana nk ‘abavandimwe.

Ibiganiro bizakomeza ejo ku wa kane tariki ya 16/02/2017 muri Santrali ya Bunyenya, imwe muri Santrali enye zigize Paruwasi Muyange.

Padiri Moise Dusenge

Paruwasi Muyange