Urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu rwizihije umunsi mukuru wa Saint Valentin


Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Saint Valentin, urubyiruko ruturutse mu maparuwasi anyuranye yo muri Diyosezi ya Cyangugu, rwahuriye muri Paruwasi ya Mashuza maze ruhabwa inyigisho ndetse runasangira ibyishimo bya Saint Valentin. Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 12 gashyantare 2017.

Ubusanzwe, uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka. Nk’uko byatangajwe na Padiri Emmanuel Uwingabire, ngo uyu munsi wahimbajwe ku cyumweru mbere y’itariki usanzwe uberaho, mu rwego rwo kugira ngo haboneke urubyiruko rwinshi kuko hari abagira imbogamizi z’imirimo bakora ituma bataboneka mu mu minsi y’imibyizi. Akomeza avuga ko uyu munsi witabiriwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi bitanu ruhabwa inyigisho isobanura urukundo icyo ari cyo ndetse bahabwa n’indi nyigisho ku iterambere no kwizigama. Padiri yagize ati « n’ubwo uyu munsi wa Saint Valentin ufite inyito ya gikirisitu, abenshi muri iki gihe bawizihiza bishimisha, bakinezeza mu byifuzo by’imibiri yabo, bakibagirwa ko urukundo rukomoka ku Mana kandi ko urukundo rubereyeho guhesha Imana ikuzo kuko Imana ubwayo ari urukundo

No effect on sperm motility, morphology or vitality at 1.deferred until cardiac cialis without doctor’s prescriptiion.

. Bityo urukundo rudahesha Imana ikuzo ntiruba rukiri urukundo ahubwo ni ikintu gitesha agaciro urukundo […] ni yo mpamvu mu nyigisho yacu twibanze mu gutanga igisobanuru nyacyo cy’urukundo rudashingiye ku irari ry’umubiri»
. Padiri Uwingabire avuga kandi ko ashimira cyane Paruwasi ya Mashyuza yateguye neza uyu munsi, ndetse agashimira by’umwihariko urubyiruko rwitabiriye ruturutse mu maparuwasi ya Mibilizi, Mushaka, Cyangugu, Nkanka, Mwezi, Nyabitimbo na Mashyuza
. Uru rubyiruko rwatashye runyuzwe n’inyigisho rwahawe rwifuza ko uyu munsi uzahora utegurwa buri mwaka kuko hari byinshi basobanukiwe ku rukundo bari basanzwe bitiranya. Umunsi mukuru wa Saint Valentin, ni umunsi w’urukundo, abakristu bakaba bagomba guhimbaza urukundo, abashakanye bagasubira mu masezerano y’urukundo bagiranye naho abatarashaka bagasobanukirwa n’urukundo nyakuri bakareka kurwitiranya n’iraha rigamije gushimisha imibiri yabo nk’uko abenshi babikora muri iki gihe. Umunsi mukuru wa Saint Valentin ufite inkomoko kuri Mutagatifu Valentin wahowe Imana ku itariki ya 14 Gashyantare mu mwaka wa 270 azira kurengera isakaramentu ry’ugushyingirwa ryari rimaze gukurwaho Claude II, umwami w’abami wa Roma wo muri icyo gihe. Maze Valentin ahitamo kongera kwigisha abashakanye akamaro k’ugushyingirwa ndetse n’urubyiruko rwitegura agushyingirwa akarwigisha, bityo akanabashyingira mu ibanga.

Denys Basile Uwingabiye

Ushinzwe amakuru