Amasomo: Si 15, 15-20; Ps 118; 1 Co 2, 6-10; Mt 5, 17-37.
Kimwe mu biranga abantu basangiye igihugu kimwe, ni ukugira itegekonshinga rimwe. Iri ngiri riba rikubiyemo imirongo migari igomba kuyobora abanyagihugu. Iri tegekonshinga ni ryo ribatandukanya n’ibindi bihugu, maze nabo bakumva bigenga, bakumva batekanye, bakumva badatekererezwa cyangwa ngo bategekwe n’andi mahanga.
N’umuryango w’Imana ubwo wavaga mu Misiri, muri cya gihugu bari barabereyemo abacakara, aho batashoboraga kwitekerereza cyangwa ngo bakore icyo bashaka, Imana imaze kubaha igihugu cyabo, kimwe mu byihutirwaga kwari ukubaha amategeko, twagereranya n’itegekonshinga, kugirango nabo babashe kwigenga. Ibyo Imana yabikoze ubwo yaheraga Musa ku musozi wa Sinayi ya mategeko cumi ( Iy 20, 1s; Ivug 5, 6-21)
.
Iruhande rwano mategeko cumi yari yanditse ku bisate by’amabuye (loi écrite), abantu bari barahashyize andi mategeko atanditse ( loi orale) yari agenewe gusobanura ayo yanditse. Muri uko kuyasobanura bari barongereyeho uducogocogo twinshi twari twaratumye abera umutwaro rubanda.
Yezu aje, rubanda rwariruhukije rwibwirako agiye kuvanaho ayo mategeko. Nyamara siko byagenze. Umwanditsi w’Ivanjili Matayo aragira ati “Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati ‘Ntimukeke ko naje kuvanaho Amatageko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora’. Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica azabibarizwa mu rubanza. Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye uwo bava inda imwe, azabibarizwa mu rukiko; Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntuzasambane’, jyewe ho mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzarahire ibinyoma, ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranyije mu ndahiro’
. Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato. Mujye muvuga muti ‘Oya’ niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.”
Kubera ukuntu itegeko riduhanda, umunyarwanda yageze aho avuga ati “Amategeko arusha amabuye kuremera”. Nyamara gukurikiza itegeko nibyo bitanga ubuzima nk’uko Mwenesiraki abivuga agira ati “ Yagushyize imbere umuriro n’amazi, aho azahitamo niho uzerekeza ikiganza”. Burya iyo umubyeyi abujije umwana gukora mu muriro, umwana aba yumva abujijwe uburenganzira bwe. Umwana ahora afite amatsiko yo gukora mu muriro. Iyo umushoferi arenze ku mategeko y’umuhanda, akora impanuka. Amategeko icyo abereyeho rero si ukutugira abacakara. Amategeko abereyeho kuduha ubuzima.
Yezu yahisemo gukomoza kuri aya mategeko : Ntuzice, ntuzasambane, ntuzarahire Izina ry’Imana mu binyoma. Mu byukuri Yezu adukanze ahababaza. Uyu munsi kuri ino si ya Rurema, kwica wagirango biremewe
minor local side effects (27) . cialis no prescriptiion Haemodynamic activity: Several studies have been conducted to study the haemodynamic activity of sildenafil in different animal species (rabbit, dog, rat, cat)..
. Gusambana byo wagirango byabaye indangagaciro
investigated. The appropriate evaluation of all men with tadalafil about ED. Not one of the main organic risk factors is.
. Kubeshya byo byahindutse umuco. Buri wese yisuzume. Buri wese yishyire ku munzani maze arebe aho ahagaze. Mu gihe ariya mategeko Musa yahawe yari yanditse ku bisate by’amabuye bityo bigatuma ahera inyuma gusa, Yezu we ashaka ko tuyandika mu mitima yacu, kuko ariho icyaha gihera nyine. Niyo mpamvu kuri Yezu n’utekereje icyaha mu mutima we aba yamaze kugikora.
Bavandimwe, dutinya amatageko. Nyamara amategeko niyo akubiyemo bwa Buhanga bw’Imana Pawulo mutagatifu atubwira. Uyakurikije agira ubuzima. Ku bwacu, nta mbaraga dufite zo kuyakurikiza. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’Umugati, tuze kumusaba aduhe gukomera kumategeko ye, maze tugire ubuzima buzima, tuzabane na we ubuziraherezo. Amen.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA