Amasomo: Is 58, 7-10; Zab 112; 1 Kor 2, 1-5; Mt 5, 13-16.
Ubuzima bujyana n’inshingano. Burya ikiciro cy’ubuzima cyose wabamo, ugira ibyo usabwa. Umucuruzi agira ibyo asabwa. Umuhinzi agira ibyo asabwa. Umunyeshuri agira ibyo asabwa. Umukiristu, ni ukuvuga umuntu wese wemeye gukuirira Yezu, agira ibyo asabwa. Ikibazo gisigaye umuntu yakwibaza muri kano kanya rero ni ukumenyango “ni iki nsabwa nk’umukiristu?”
Kino kibazo Yezu mu Ivanjili ya none yagisubije. Ivanjili yagize iti “Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati ‘Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze ugakandagirwa n’abantu
Effects of Sildenafil citrate consumption on BUN and Scr concentration 4.partner related vaginal irritation. cialis without prescription.
. Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi ntikihishira. Kandi ntawe ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose.”
Yezu asabye abigishwa be kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi. Awabyumva yitambukira yagirango ni umukoro woroshye, ariko nyamara urakomeye. Ubundi umuntu yakwibaza ati “Umuntu ashobora kuba umunyu ate? Umuntu ashobora kuba urumuri ate? Ese birashoboka koko?”
Yezu umwarimu mwiza, iteka iyo yigishaga yafataga ingero zo mu buzima busanzwe. Twese tuzi akamaro k’umunyu. Usibye umuntu wawuvanweho kubera uburwayi, kurenza umunwa amafunguro atagira umunyu biragoye. Bityo rero nk’uko umunyu uryoshya ibiribwa ni nako umwigishwa wa Yezu agomba kubera abo abari kumwe impamvu y’ibyishimo. Umunyu kandi banawukoresha babika ibiribwa kugirango bitangirika. Bityo n’umwigishwa wa Yezu agomba gufasha isi kumara kabiri.
Urumuri turaruzi. Tuzi ububi bw’icuraburindi. Nta kiza cy’umwijima. Umwijima niwo abagizi ba nabi bitwikira. Umwigishwa wa Yezu agomba kubera rero abandi urumuri. Ntabwo agomba kwihisha. Agomba kuba bandebereho. Ariko turabizi, nta muntu ushobora kureba mu zuba umwanya munini kuko amaso yakwangirika. Ahubwo burya twebwe tubona ibyo urumuri rw’izuba ryarasheho. N’umwigishwa wa Yezu si we bagomba guhanga amaso, ahubwo amaso bagomba kuyahanga ibikorwa bye. Umwigishwa wa Yezu rero agomba kuba umunyu n’urumuri by’isi. Uwashaka gushyira ariya magambo ya Yezu mu nteruro imwe yavuga ati “ibiryo bitagira umunyu, ni nk’umunsi wabuze izuba”. Burya umunsi wabuze izuba urabiha.
Ikibazo cya nyuma umuntu yakwibaza, ni iki : “Ni gute naba umunyu w’isi? Ni gute naba urumuri rw’isi?”
Kino kibazo umuhanuzi Izayi yagisubije. Ubundi mu gihe cy’umuhanuzi Izayi, na mbere yaho, iyo mu gihugu habaga nk’ibyago, inzara se, nk’intare yariye umuntu, n’ibindi bintu biteye ubwoba, abantu bakekaga ko ari igihano cy’Imana kubera ibyaha byabo. Kugirango rero Imana ibagoboke, umwami yatangazaga igisibo, bakambara ibigunira, bakisiga ivu, bakibabaza ku buryo bwose
. Mu gihe rero cy’umuhanuzi Izayi, uriya muryango w’Imana wari waragarutse uvanywe bunyaga I Babiloni, ariko n’ubundi bagakomeza kubona rubanda rugufi rukomeje gukandamizwa. Nibwo bakoze igisibo, ariko n’ubundi bakabona Imana itari kubasubiza. Nibwo rero umuhanuzi Izayi ababwiyeko impamvu Imana itabasubiza ari uko igisibo cyabo kidashimishije.
Dore ibyo umuhanuzi Izayi yabasubuje: “Igisibo gishimisha Uhoraho ni iki ngiki : ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe! …Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu.”
Bavandimwe, ng’uko uko tugomba kubera abandi urumuri
Narcotics cialis for sale never A few times.
. Mu ijambo rimwe, niturangwe n’urukundo nyarukundo. Nyamara twebwe turabizi, gukunda tutikunze biratugora. Yezu ni we wabishoboye, umwe witanze kugera ku rupfu. Ni we Pawulo mutagatifu yamamazaga agira ati “Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba”. Yezu rero yarazutse. Yezu ni muzima. Yezu ni we munyu w’isi. Yezu ni we rumuri rw’isi. Umukurikira ntayoba. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga maze tugire urukundo nyarukundo, kandi twemere kujya tumurikirwa nawe. Amen
.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA