Amasomo: Ml 3, 19-20a; Ps 97; 2Th 3, 7-12; Lc 21, 5-19.
Tugeze ku cyumweru cya 33 gisanzwe cy’umwaka wa kiliziya, icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Kristu Umwami, ari nawo munsi usoza umwaka wa Kiliziya. Uko tugenda rero tugana impera z’umwaka wa Kiliziya ndetse n’iz’umwaka usanzwe, ni ko amasomo matagatifu adufasha kuzirikana ku bijyanye n’iby’iminsi ya nyuma.
Tumaze kubimenyera, akenshi iyo umwaka ujya gushira, abahanuzi baba benshi. Akenshi uba usanga baca igikuba ngo isi igiye gushira. Ibi si ibya none gusa. No mu gihe cya Pawulo Mutagatifu abantu nk’abo bari bariho
. Bo bageraga n’aho babwira rubanda ngo nirureke gukora, ko nta mpamvu yo kwivuna kandi isi igiye gushira, ko Yezu agiye kugaruka. Niyo mpamvu twumvise abwira abakiristu b’I Tesalonike aya magambo : “Bavandimwe, muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza : ntabwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu. Nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu kugirango hatagira n’umwe tugora. Si ukuvugako tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubaha urugero mukurikiza. Igihe twari iwanyu twabahaye uyu mugambi tuti ‘Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!’ None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose. Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi muri Nyagasani Yezu Kristu : nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo”.
Bavandimwe, ngayo amagambo Pawulo mutagatifu abwira babandi birirwa babunga ngo bari guhanura ibigiye kuba. Iyo unitegereje akenshi usanga aba ari n’abatekamitwe, bajya bashaka kubaho neza ariko badakozwa umurimo. Ariko indi nama ikomeye Pawulo mutagatifu atugira ni iy’uko isengesho ryiza ridatana n’umurimo. Pawulo yakoraga ubutumwa bwe kandi ntanagire uwo asaba umugati. Ese aho nta bantu twaba twarabikiye inzika ko batajya badufasha nk’aho hari umwenda baturimo?
Bavandimwe, ik’ingenzi si ukumenya igihe isi izashirira ahubwo ik’ingenzi ni ukumenya ngo umunsi yashize izasanga meze nte. Kuko umunsi wa nyuma uzaba ari n’umunsi w’urubanza. Ba bandi bari barajyanywe bunyago I Babiloni bari barabwiwe ko umunsi bagarutse iwabo ko ibintu byose bizatungana, ko nta nzara, akarengane bizongera kubaho. Nyamara bagarutse si ko byagenze. Inzara yakomeje guca ibintu, akarengane gahabwa intebe, abagome bakarushaho gutera imbere
. Abantu ni ko kwijujutira Imana bati “bimaze iki gukurikiza amategeko yayo, niba abagiranabi aribo bahirwa n’ibintu byose?” Imana niko kubatumaho umuhanuzi Malakiya kubabwira aya magambo “Dore haje Umunsi utwika nk’itanura; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi…Naho mwebwe abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo”. Ng’uko uko umunsi wa nyuma uzaba umeze. Ese uyu umunsi Imana iramutse ije yasanga meze nte? Ese ndi muri bariya bazarasirwaho n’izuba ry’ubutabera? Cyangwa ndi muri bariya umuriro utwika uzagurumanaho? Ese jyewe nta gihe njya mpura n’ibibazo nkagera aho ntuka Imana? Nkumva kuba umukiristu nta cyo bikimariye? Dusabe Imana iduhe inema yo kwakira ugushaka kwayo mu buzima bwacu.
Akenshi iyo tumeze neza, iyo dutekanye, tuba twumva ari ibintu bizahoraho. Tuba twumva ntacyadukoraho. Ikintu ukunda uba wumva kitasaza. Nyamara tuba twibeshya
. Ubwo bamwe mu bigishwa ba Yezu barataga uko Ingoro itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, yezu niko kubabwira ati “Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa”.
Ubundi iriya ngoro y’I Yeruzalemu yari nziza ku buryo byari byarageze aho abayahudi bavuga ngo “Umuntu upfa atabonye ingoro y’I Yeruzalemu, aba apfuye nta kintu kiza abonye mu buzima bwe!” None Yezu aratinyutse ati “hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi”. Iriya ngoro yari nziza, yari ikunzwe, yari yarubatswe na Herodi yuzura imaze imyaka 46, none Yezu ngo izasenywa. Aya magambo yarakaje bamwe mu bayahudi ku buryo no mubyo Yezu yarezwe ariya magambo yari arimwo. Ariko ibyo Yezu yavuze byarashize biraba kuko mu mwaka wa 70 yaje gusenywa. Ese jyewe ya nzu niza y’agacurama, niko basigaye bazita, nujuje, njya menyako izasaza? Ese njya nzirikana ko umutingito ushobora kuyishyira hasi mu isegonda rimwe? Ya modoka nziza mfite, ya masambu, ya mitungo yose, rwa rubyaro, bwa butegetsi, njya nzirikana ko bishobora kunyura mu myanya y’intoki? Dusabe Imana iduhe inema yo kutaba imbata y’ibintu n’abantu
Penile examination : circumcision, deformity, plaques,The chemical-pharmaceutical dossier is well documented and guarantees the quality of the active substance and the finished product with regard to uniform efficacy and safety. buy cialis usa.
. Iduhe imbaraga zo kwiyaka ibigirwamana by’ibintu n’abantu.
Ubwo Yezu yavugaga iby’isenywa ry’iriya ngoro, abigishwa bihutiye kumubaza ngo bizaba ryari kandi ngo ikimenyetso ni ikihe? Yezu ni ko kubasubiza ati “Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye, bavuga ngo ‘Ni jyewe Kristu!’ kandi ngo ‘Igihe kiregereje!’Ntimuzabakurikire! Ni twebwe Yezu ari kuburira muri kano kanya.
Bakristu bavandimwe, kwa kino cyumweru cyo mu mpera z’umwaka, Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga tubashe guhora twiteguye, maze igihe azagarukira azasange turi maso, maze tuzabane na we mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA