Amasomo: 2S 5, 1-3; Ps 121; Col 1, 12-20; Lc 23, 35-43.
Uyu munsi turi ku cyumweru cya 34, ari cyo gisoza umwaka wa Liturijiya
or couples addresses specific psychological or generic cialis – depression.
. Ni kuri iki cyumweru Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE.
N’ubwo bwose ku isi ibihugu bisigaranye ingoma za cyami bibarirwa ku mitwe y’intoki, icyo umuntu yakwihutira kwibaza ni ukumenya aho ubwami bwa Yezu butandukaniye n’ubw’abandi bami b’iyi si ari abo tuzi bakiriho cyangwa twumvise babayeho. Ni byinshi abami bo ku iyi si bamenyekaniraho: Nko kugira ububasha bukomeye ari ku bintu n’abantu, icyubahiro n’ubudahangarwa bavukana aribyo bita ngo ni “ukuvukana imbuto”, kubahwa no gutinywa na bose, kugaragirwa no kurindwa bikomeye… Ese ibi Yezu nawe yaba yarabigize? Ku buhe buryo?
Ni byo koko Yezu Kristu ni umwami. Ubwo Pilato yamubazaga niba koko ari Umwami, Yezu yamusubije atazuyaje ati : ‘‘Urabyivugiye, ndi Umwami’’. Ariko Yezu yari amaze gusobanura iby’ubwami bwe kuko yari amaze kwivugira ati : “Ingoma yanjye si iyo kuri iy’isi; iyo ingoma yanjye ikiza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugirango ntagabizwa abayahudi”(Jn 18, 36-37). Gusa ariko ushishoje neza usanga ko ubwami bwa Yezu butandukanye cyane n’ubw’abandi bami b’iyi si. Mu gihe abami b’iyi si bica uwo bashaka, bagakiza uwo bashaka, Yezu we yahisemo gupfa mu mwanya wacu
. Intebe ye ya cyami nta yindi ni igiti cy’umusaraba, ikamba rye ni ikizingo cy’amahwa, nk’uko umwanditsi w’ivanjili Matayo abivuga. Ngo “bamaze kubamba Yezu ku musaraba, rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunyega bavuga bati ‘Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari Kristu intore y’Imana!” Ngaho namwe nimwumve umwami rubanda ishungera! Ese umusaraba wanjye mu buzima nywakira nte? Ese aho sinjya nywinubira? Ese aho ntabo naba narabereye umusaraba? Nyamara burya ngo “Imbuto y’umugisha isoromwa ku giti cy’umuruho”.
Aho ubwami bwa Yezu bwongera gutandukanira n’ubwami bw’iyi si rero, ni uko nta wundi mwami tuzi waba warakoze nka we ngo atsinde atagombye gukoresha intwaro. Abami b’iyi si, kugirango ingoma zabo zirambe cyangwa babashe gukiza ababo babanza kwikiza abo bita abanzi
often remains untreated, compounded by its psychologicalHow was it in the past?” tadalafil for sale.
. Yewe na Dawudi wabaye umwami w’ikirangirire, yimye ingoma ye ya cyami nyuma yo gutsinda abanzi be. Intego y’abami b’iyi si ni uko ushaka amahoro ategura intambara. Nyamara Yezu we yatsinze icyaha, atsinda urupfu nta ntwaro akoresheje. Intwaro ye rukumbi kwari ukwicisha bugufi no gukunda. Yezu ni umwami utarigeze utsindwa bibaho, kuko niwe wadutsindiye wa mwamzi wacu twese ari we Rupfu. Ariko Yezu we yaratsinze kugera kundunduro. Ese aho sinjya nihorera? Ese njya ntera amahoro aho ntuye? Ese njya nigiramo umugenzo wo kwiyoroshya?
Bavandimwe, nk’uko Pawulo mutagatifu yabibwiye Abanyakolosi, Yezu ni we shusho ry’Imana itagaragara. Dufite amahirwe akomeye ko mu kanya tuza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati. Nituza kumuhabwa tuze kumusaba aduhe umugenzo waranze ingoma ye ari wo kwiyoroshya ndetse no kwitangira abandi, maze natwe bizatume tubasha gutungaho Ingoma y’ijuru ho umurage
. Amen.
Fidèle NSHIMIYIMANA