Amasomo: Is 2, 1-5; Ps 121; Rm 13, 11-14a; Mt 24, 37-44
intermediate cardiac risk, as defined in Table V, can beonly possible following appropriate education, including cialis without doctor’s prescriptiion.
.
Kimwe mu byo imico inyuranye y’abantu ihuriraho, harimo kwakira umushyitsi no kumwubaha. Umunyarwanda we yageze n’aho avugako “Umushyitsi akurisha imbuto”. Burya umushyitsi nubwo yaba agutunguye, ugerageza kwihagararaho. Iyo yagutegujeho, uramwitegura ku buryo bukomeye
Studies have been performed in accordance with GCP standards.Mixed, cialis sales.
. Ku bakristu, guhera kuri kino cyumweru twatangiye kwitegura umushyitsi. Nyamara uwo mushyitsi si umuntu usanzwe. Ni Imana. Ni Jambo wigize umuntu maze aza kubana na twe. Uyu munsi rero twatangiye igihe bita “Adiventi”. Nk’uko byumvikana rero, ijambo “Adiventi” ntabwo ari ijambo rifite inkomoko mu Kinyarwanda nk’andi magambo dusanzwe tumenyereye. Ni ijambo rifite inkomoko mu ndimi z’amahanga. Uwagenekereza mu rurimi rwacu, ijambo “Adiventi” rivuga “Ukuza” cyangwa “Amaza”. Igihe cy’Adiventi, ni igihe kigera ku byumweru bine tumara dutegereje kandi tunitegura umukiza uzatuvukira kuri Noheri.
Ikibazo umuntu wese yahitako yibaza ni ukumenya ngo “Ni gute nakwitegura uwo mushyitsi udasanzwe?” Kuberako uwo mushyitsi adasanzwe, natwe tugomba nyine kumwitegura ku buryo budasanzwe.
Mu ivanjili Yezu yabwiye abigishwa be ati “Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.” Ubwo Yezu yaburiraga abigishwa be muri ayo magambo, yari amaze kubabwirako “Mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu ko bizamera nko mu minsi ya Nowa. Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga kandi bakanywa, bashakaga abagore cyangwa abagabo kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato, nuko abantu ntibagira icyo bamenya kugeza igihe umwuzure uziye ukabahitana bose”. Bityo rero Yezu agasaba abigishwa be kudatwarwa n’ibyo babamo mu buzima bwa buri munsi, ko ahubwo bagomba guhora bari maso kugirango nabo batazatungurwa n’amaza ye. Ese jyewe aho sinjya ntwarwa n’iby’iyi si gusa maze singire akanya namba mpa Imana?
Twese twamaze kubyiyumvira, icyo dusabwa kugirango uwo mushyitsi atazadutungura, ni ukuba maso. None ikibazo cya nyuma umuntu yakwibaza ni ukumenya ngo “Ni gute naba maso?” Kuba maso Yezu atubwira si ukutigera tugoheka na rimwe. Icyo gihe byaba byabaye uburwayi. Yewe kuba maso Yezu atubwira si ukugira atubutse. Icyo gihe byaba byabaye inenge cyangwa ubusembwa. None kuba maso Yezu atubwira ni ugukora iki?
Kuba maso mbere na mbere dusabwa ni ukumva Ijambo ry’Imana. Ni ukumurikirwa na ryo. Ubwo Yeruzalemu yendaga kwishora mu ntambara, umuhanuzi Izayi hari ibyo yabonye byerekeye iyo Yeruzalemu. Dore ibyo yabonye : “Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose. Nuko amahanga yose agende awugana. Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke bavuga bati ‘Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze tuzikurikize.’ Ni byo koko amategeko ava I Siyoni, I Yeruzalemu hagaturuka Ijambo ry’Uhoraho. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi hanga inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana”
.
Nyamara buriya buhanuzi bwa Izayi ntabwo bwigeze bushyika urebye. Kuko abantu bitababujije kurwana, kandi n’uyu munsi intambara ntizirashira. Ariko kuba buriya buhanuzi butarashyitse si uko Izayi yari umubeshyi, ahubwo ni uko abantu banze kumvira ririya jambo ry’Imana rituruka I Yeruzalemu. Ese jyewe ni uwuhe mwanya njya mpa Ijambo ry’Imana mu buzima bwanjye? Bavandimwe, igihe cy’Adiventi ni igihe cyo kumva Ijambo ry’Imana kugirango ritumurikire tubashe guhinduka. Uriya musozi bavugaga uzashyirwa ku kanunga maze amahanga yose agende awugana ni jyewe. Nanjye ndasabwa guhinduka, ndasabwa kureka za ngeso zanjye zose, za ntonganya zanjye zose, ya makimbirane, ya mahane maze nanjye ndebe ukuntu bamwe bose banyishishaga baza bansanga. Bya birwanisho byose turasabwa kubishyira hasi. Ese jyewe uyu munsi ni iki ndaza gushyira hasi? Ni iki ndaza kureka? Muri Adiventi ni iki ngiye kwigomwa?
Muri kwa kuba maso dusabwa kugirango Yezu atazadutungura, na Pawulo mutagatifu hari inama yatugiriye. Yabwiye abanyaroma ati “Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri. Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu.”
Bakiristu bavandimwe nk’uko tumaze kubyumva, igihe cy’Adiventi, ni umwanya wo kwisubiraho. Ese mwa ziriya ngeso Pawulo mutagatifu amaze kutubuza, ntayo nanjye naba ntunze? Kwa kino gihe kwiba byafashe indi sura, ndetse abenshi ntibanakivuga kwiba. Icyari ukwiba cyahindutse “Ugutekinika”. Ese aho ku kazi nkora jyewe sinjya ntekinika? Ese sinjya ntekinika abo tubana mu rugo? Ese aho sinjya ntekinika madamu wanjye? Ese aho jyewe sinjya ntekinika Bwana wanjye? Niba nshaka ko nanjye Yezu azavukira mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye, ndasabwa nanjye guhinduka.
Pawulo mutagatifu yakomeje ati “Nta businzi.” Mu mvugo igezweho basigaye bavugango ni “Ukunywa akantu”
. Ese aho ku mugani sinjya nywa akantu nkarenza, maze bikamviramo gutongana? Niba nshakako Yezu azavukira mu mutima wanjye, ndasabwa guhinduka. Ziriya ngeso zose Pawulo mutagatifu yatunze agatoki, buri wese yisuzume atihenze, maze asabe imbaraga zo guhinduka kugirango Nyagasani azavukire mu mutima we.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru cya mbere cy’Adiventi turasabwa kuba maso kugirango Yezu atazaza maze akabura aho akavukira maze akongera kuvukira mu kiraro cy’inka. Kandi icyo dusabwa mu kuba maso twakimenye. Ni uguhinduka. Ni ukwisubiraho. Nyamara turabizi guhinduka birakomera. Ubwacu ntitwabyishoboza. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka maze kuri Noheri azavukire mu mitima yacu, mu ngo zacu, aho dutuye, maze tuzibanire na we ubu n’iteka ryose. Amen.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA