Amasomo: Is 11, 1-10; Ps 72; Rm 15, 4-9; Mt 3, 1-12.
Rwa rugendo rwacu rwo kwitegura wa mushyitsi ukomeye uri hafi kuza kudusura, ndavuga Imana izemera kwambara kamere yacu ya muntu, turugeze ku cyumweru cya kabiri. Uko iminsi yicuma, ni nako tugomba gukaza imyiteguro. Kwa kino cyumweru icyo tuza gusabwa nta kindi, ni Uguhinduka aribyo bamwe bita kwisubiraho. Mu Ivanjili uko yanditswe na Matayo, Yohani Batista ubwo yigishirizaga mu butayu bwa Yudeya yaravuze ati “Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!”
Iyo umuntu asubije amaso inyuma gato ku mateka ya wa muryango w’Imana, umwe Imana yakoreye igitangaza gikomeye ubwo yawambutsaga inyanja iwukuye mu bucakara bwa Misiri, uyu muryango warahiriye Imana ko utazongera kuyoboka imana z’amahanga, kandi ko nta wundi mwami bazongera kuramya usibye Imana yonyine. Nyamara ibingibi ntibyarambye kuko bamaze kugera muri cya gihugu gitemba amata n’ubuki, bamaze gushira impumu, babwiye Imana bati “Duhe umwami nk’uko andi mahanga nayo abafite”. Imana yarabumvise ibaha abami. Abangaba ibyo rubanda yari ibitezeho si byo yabonye. Babayoboranye igitugu, akarengane gahabwa intebe. Rubanda irakandamizwa. Ni bwo imbaga itangiye gutakamba ibwira Imana iti none ngwino abe ari wowe utwiyoborera. Ingoma z’abantu ziraturambiye, dushaka ingoma y’Imana.
Mu isomo rya mbere twumvise Ubuhanuzi bwa Izayi : “Dore ibyo Uhoraho avuze : Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo. Umwuka w’uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’ubushishozi…Ntazaca imanza akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. Azarenganura abakene bo mu gihugu…Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’icyimasa
patient satisfaction.Psychological processes such as depression, anxiety, and buy cialis usa.
. Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambamuga cyinjze ikiganza mu mwobo w’impiri. Nta we uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja!”
Ikibazo umuntu yahitako yibaza ni ukumenya niba ubwo buhanuzi bwa Izayi bwarasohoje. Ese koko nta kitwa ubugome bukibaho? Ese koko nta nabi ikibaho? Mu byukuri ibi byose Izayi amaze kuvuga bishushanya ya Si ya mbere y’uko muntu acumura, mbere y’uko inabi ifata intebe mu isi. Biriya Izayi amaze kuvuga bishushanya bya byiza byo muri Edeni
supplementation remains difficult. Questions still remain cialis for sale Sildenafil citrate is designated chemically as 1-[[3-(6,7-dihydro-1-methyl-7-oxo-3-propyl-1Hpyrazolo[4,3-d]pyrimidin-5-yl)-4-ethoxyphenyl]sulfonyl]-4-methylpiperazine citrate and has the following structural formula: C N NHO2S N N CH3 H3CH2O O N N CH3 CH2CH2CH3 HOOC OH CO2H CO2H Sildenafil citrate is a white to off-white crystalline powder with a solubility of 3..
. Ikigaragara rero ni uko buriya buhanuzi bwa Izayi n’uyu munsi butarashyika. Umuntu akibaza ati impamvu ni iyi he? Twibukeko bari batubwiyengo “igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja”. Kuberako rero igihugu kitigeze gishaka kumenya Imana ni yo mpamvu ubugome, inabi byakomeje, ndetse n’uyu munsi iracyahari. Abantu ntibigeze bashakako ingoma y’Imana yogera hose. Abahanuzi barakomeje. Uwa nyuma mu bahanuzi ni Yohani Batista twumvishe mu Ivanjili agira ati “ Nimwisubireho, kuko Ingoma y’Ijuru yegereje! Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ‘Nimutegure Inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’Nuko abaturage b’I Yeruzalemu n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya Yorudani bakamusanga, bakabatirizwa mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame”.
Bakiristu bavandimwe, n’ubwo Jambo amaze imyaka irenga ibihumbi bibiri yigize umuntu, nyamara kuri bamwe cyangwa kuri benshi ntarataha mu mitima yacu, ntituramwimika mu ngo zacu, hari ibihugu bitaramumenya, hari abategetsi bataramuyoboka. Yewe no ku babatijwe, kuba twanditse muri za rogistre za batisimu ziri ku maparuwasi, byonyine ntibihagije. Niba dushakako kuri NoheriYezu azavukira mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu gihugu cyacu, niba dushakako ingo y’Imana iza rwa gati muri twe, turasabwa kumva ijwi rya Yohani Batista ridusaba guhinduka. Turasabwa kwisubiraho. Ese jyewe uyu munsi ni iyihe ngeso ndaza kureka?Ese icyaha kindemereye ndaza kwicuza ni ikihe?
Bavandimwe, nyamara turabizi, guhinduka ni umwitozo utoroshye. Bisaba imbaraga. Bisaba kwitsinda. Ubwacu twenyine ntitwabyishoboza
. Nk’uko Pawulo mutagatifu yahuye na Yezu I Damasi maze bikamuviramo guhinduka, twebwe ho mu kanya ntabwo turaza guhura na Yezu gusa, ahubwo turaza no kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati. Tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka, maze kuri Noheri ntazongere kubura aho avukira ngo avukire mu kiraro cy’amatungo, ahubwo naza azasange dukeye ku mutima maze avukire mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu gihugu cyacu. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA