Amasomo: Is 35, 1-6a.10; Ps 146; Jc 5, 7-10; Mt 11, 2-11.
Muri Kiliziya, icyumweru cya gatatu cy’Adiventi bakita icyumweru cy’Ibyishimo. Impamvu y’iryo zina irumvikana. Ni uko wa mushyitsi twitegura ageze hafi. Ibi byishimo ni nka bya bindi tugira no mu buzima busanzwe, iyo hari umuntu w’inshuti yacu uri budusure, tukirirwa tumwiteguye, maze kera kabaye umwana akaza yiruka atubwirango aramubonye, cyangwa se kubu dusigaye dukoresha amatelephone nyirubwite we akatwibwirira ati ‘ndi kuri portail’. Natwe nitwishime, twongere twishime kuko umukiza wacu ari hafi.
Ibyishimo dusabwa kugira kwa kino cyumweru ni na byo umuhanuzi Izayi yifurizaga abantu bo mugihe cye. Aba ngaba bari barajyanywe bunyago I Babiloni, abagifite akabaraga bose bari barajyanwe gukora imirimo y’ubucakara igihugu cyarasigayemo abasaza n’ababana n’ubumuga gusa, umujyi wa Yeruzalemu n’ingoro nziza yawo byarabaye amatongo, amazu yose yarashenywe ari nko ku butayu. Umuhanuzi Izayi yabwiraga rero abo bahuye n’iyo sanganya ati “Ubutayu n’ubutaka bubi nibuhimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. Natwikirwe n’indabyo zo mu murima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo…Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, mubwire abakutse umutima muti ‘Nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu; Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza”.
Buriya butaka, ariya mayaga bivugwa ni uriya muryango wajyanywe bunyago. Ese jyewe uyu munsi nta kibazo kindemereye naba mfite? Nere kwiheba. Nere gutuka Imana ngo yaranyibagiwe. Kimwe na bariya bajyanywe bunyago, nanjye birashoboka ko naba narajyanwe bunyago, birashobokako naba narabaye umucakara w’ingeso runaka. Ndasabwa kumva ijwi ry’umuhanuzi Izayi. Imana ije kunkiza ninyemerera.
Nyamara ibyishimo umuhanuzi Izayi aturarikira, si ibyishimo bisanzwe. Si bimwe bitangwa n’iyi si mu kanya ikabitwambura. Si bimwe tugira iyo twatsinze abanzi bacu. Ni ibyishimo bidatana n’ibigeragezo ndetse n’ibyago. Uwa mbere werekanye ko Yezu ari hafi ni Yohani Batisita. Nyamra ntibyamubujije kunywa ku nkongoro y’uburoko kandi arengana. Ubwo uyu Yohani Batista yari ari mu buroko azira kuba yarabujije umwami Herodi gutunga umugore w’umuvandimwe we maze uyu Herodi akamuta mu kasho, twumvise ukuntu Yohani Batista yatumye abigishwa be kubaza Yezu bati “Mbese uri wawundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?”. Birashobokako Yohani nawe yari ategereje Yezu uzaza aje gutsemba abanzi akoresheje imbaraga z’amaboko, aje guhora ikitwa akarengane. Nyamara Yezu we amahoro yazanye ntabwo ari amahoro ya nyuma y’urwamo rw’amasasu, ntabwo ari amahoro avanaho akarengane. Mwibukeko nawe ku wagatanu mutagatifu nawe yapfuye urwo agashinyaguro kandi arengana. Ibyishimo Yezu aduha si bya bindi isi itanga. Ibyishimo Yezu aduha ni ibya nyuma y’uwa gatanu mutagatifu. Ni ibyishimo by’umuntu watsindishije inabi ineza. Ni ibyishimo bikomeza bikagera hakurya y’imva. Ni ibyishimo bizahoraho iteka
.
Bavandimwe, twebwe akenshi ducika intege vuba. Iyo twiyambaje Imana ntihite idusubiza, dutangira kuyituka, ndetse tukanibaza niba ibaho
excluding age & gender what is cialis (much more.
. Ariko uyu munsi Pawulo mutagatifu yatugiriye inama ikomeye cyane
. Yagize ati “Bavandimwe, nimwihangane kugeza igihe Nyagasani azazira”.
Bakiristu bavandimwe, kwa kino cyumweru turasabwa kugira ibyishimo kuko umukiza wacu ari hafi kuza. Nidukaze rero imyiteguro kugirango noneho atazongera gusanga twibereye mu bindi maze agahitamo kwakirwa n’amatungo avukira mu kiraro cyayo. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba aduhe imbaraga maze igihe cyose azazira azasange twabukereye koko. Amen.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA