Forum y’Ingo, imbuto y’Umwaka w’Impuhwe muri Diyosezi ya Cyangugu


Ku cyumweru tariki ya 4 ukuboza 2016, icyumweru cya 2 cya Adiventi, kuri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, hashojwe forumu y’ingo yari imaze iminsi itatu. Iyo forum yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Urugo rwa gikristu, igicumbi cy’Impuhwe z’Imana”.

089-dsc07729  081-dsc07720

Forum yatangiye ku gicamunsi cyo kuwa gatanu tariki 2 Ukuboza 2016, itangizwa n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

competent veno-occlusive mechanism of the penis.disorder. cialis.

. Iyo forum yahuje ingo z’abashakanye bavuye muri paruwasi za Mibilizi, Mushaka, Nkanka, Nkombo na Giheke, ndetse na Paruwasi Katedrali ya Cyangugu yari yakiriye iyi forum. Abatarashoboye gutaha bakaba barakiriwe n’ingo z’abakristu ba Cyangugu.

Gahunda z’umunsi wa kabiri zatangiwe n’isengesho ryo gusingiza Imana. Nyuma y’isengesho abitabiriye forum bagera ku bantu 1.200, bahawe ibiganiro bine (4)

UK-103,320 and UK-150,564 appeared to be the only metabolites with comparable selectivity but weaker potency than the parent compound (50 and 10%, respectively). what is cialis predominant isoform of phosphodiesterase found in the.

. Ikiganiro cya mbere ku “Isakaramentu ry’ugushyingirwa n’isezerano ry’abashakanye” cyatanzwe na Padiri mukuru Ignace KABERA.

04-dscn5590  29-dscn5615

Ikiganiro cya kabiri cyagarutse ku bibazo by’“Amakimbirane mu ngo, impamvu ziyatera n’umuti wo kuyakumira” cyatanzwe na Madame Fauste MUKABARIHO. Ikiganiro cya gatatu ku “Ubwishingire bwa kibyeyi” cyatanzwe na Madame Francine NSENGIYUMVA. naho Ikiganiro cya kane cyagiraga kiti “Urugo rwa gikirisitu, urugero rw’impuhwe z’Imana” cyatanzwe n’urugo rwa NDAMUZEYE Emmanuel na UWIGIRIYE Géorgine.

Nyuma y’ibyo biganiro hakozwe gacaca y’urugo ku bashakanye bakiri hamwe, aho baganiriye ku bibazo byerekeye umubano n’imibanire yabo mu rugo
. Barabazanyaga bati: “Mu gihe tumaze tubana ni ibiki bigushimisha ngukorera wifuza ko nakomeraho? Ni iyihe myitwarire cyangwa ingeso umbonaho wifuza ko nahindura kugira ngo tubane neza?

45-dscn5631

Icyiciro cy’abibana bahujwe hakurikijwe paruwasi baturutsemo baganira ku ngingo  zikurikira: Nuzuza nte umuhamagaro wanjye, haba mu kubahiriza isezerano nagiranye n’umufasha wanjye tutakiri kumwe? mu kurera abana twabyaranye? mu gucunga neza umutungo w’urugo? mu kubana n’abaturanyi? mu kubanira neza umuryango nashatsemo?

Umunsi washojwe n’igitambo cya misa cyatuwe Mgr Prudence RUDASINGWA, igisonga cy’Umwepiskopi afatanije n’abapadiri ba Paruwasi Katedrali ya Cyangugu.

041-dsc07680 027-dsc07666

Umunsi wa nyuma wa forumu wafunguwe n’igitaramo cyo gusingiza Imana, cyakurikiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, akikijwe n’abasaserdoti bane: Padiri Ignace KABERA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, Padiri Oscar NKUNDAYEZU, Padiri Emmanuel KALINIJABO na Padiri Longin NDUWAYEZU.

033-dsc07672 072-dsc07711

Iki gikorwa ngarukamwaka cya Forum y’abubatse ingo kikaba cyaratangijwe ku rwego rwa Diyosezi ya Cyangugu ku wa 12-14 Ugushyingo 2015 muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu. Uyu mwaka, mu rwego rwo kurushaho kucyegereza abakristu, abubatse ingo bahurijwe mu duce dutatu tw’ubutumwa. Agace ka Nyamasheke kari kagizwe na Paruwasi Nyamasheke, Shangi, Ntendezi, Muyange, Yove, Tyazo na Hanika (4-6/11/2016). Agace ka Nyakabuye kahuje amaparuwasi ya Nyakabuye, Mashyuza, Mwezi, Nyabitimbo na Rasano (17-19/11/2016)
. Agace ka Cyangugu kari kagizwe na paruwasi Katedrali ya Cyangugu, amaparuwasi ya Nkanka, Nkombo, Mibirizi, Mushaka na Giheke (2-4/12/2016).