Amasomo: Is 52, 7-10; Ps 97; He 1, 1-6; Jn 1, 1-18
Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe mu minsi mikuru izwi cyane. Abe ari ku bakiristu cyangwa ku bandi bantu batagira aho basengera, abe ari ku bacuruzi bamwe bacuruza kugera n’ubwo batamenya gutandukanya umunsi w’icyumweru n’indi minsi, umunsi wa Noheli barawuzi pe. Ubu winjiye mu nzu z’abantu batari bake, kabonwe n’abatari abakiristu, ushobora kuhasanga ikirugu. Ubu mu masoko sinakubwira uri gukandagira ugakandagira ibirugu. Mu maduka ni uko. Umunsi mukuru wa Noheli ni umunsi mukuru utera ibyishimo abantu hafi ya bose atari ukubera ubukiristu gusa, ahubwo kuko ari umunsi uza mu mpera z’umwaka, hafi ya za Bonne- année, harya usanga imiryango yose iba yishimiye kuba hamwe. None ku bakiristu by’umwihariko, uyu munsi uvuze iki?
Burya imwe mu nkuru nziza zishimisha abantu, ni iyo kumvako kwa Runaka babyaye. Iyo umuturanyi yabyaye, buri wese yihutira kuhagera. Impundu zikavuga. Umubyeyi wabyaye burya aba ashobora noneho kubwira umugabo we icyo yifuza cyose. Burya ni bwo aba ashobora kubona igitenge. Ni umugabo uko yaba yarasanzwe ateye kose, usanga afite akanyamuneza. Nyamara kuri Noheli ho, ibyishimo byacu byagomye kurenga ibyo ngibyo. Impamvu nta yindi ni uko si umuntu wabyaye undi muntu gusa, ahubwo ni umuntu wabyaye Imana! Ubundi abiga bakaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima, baziko umuntu abyara umuntu, inka ikabyara inka, ihene ikabyara ihene. Inka iramutse ibyaye ihene, cyangwa ihene ikabyara inka, ibyo biramutse bibaye abantu bose bahurura, abanyamakuru bakaza gutara iyo nkuru igaca ku maradiyo na za television
. Kubisobanuza ubwenge busanzwe byagorana. Ndetse kuri bamwe, bahitako babyita “igitangaza”. Natwe uyu munsi rero habayeho igitangaza gikomeye, gitambutse kure ubwenge bwa muntu : “Umuntu wabyaye Imana”, uwo nta wundi ni Bikiramariya watubyariye Yezu, ari we Emmanuel, bisobanura ngo “Imana turi kummwe”.
Bikiramariya yabyaye Imana. Nyamara turabizi ko Imana itagira intangiriro n’iherezo. Ntabwo kuba Bikiramariya yabyaye Imana none, bivuze ko Imana yatangiye kubaho none. Ahubwo Bikiramariya yabyaye uwamuremye, Jambo Imana yaremesheje ibintu byose mu ntangiriro. Niyo mpamvu umwanditsi w’ivanjili Yohani yagize ati : “Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho”.
Kuri Noheri turahimbaza rero ukwigira umuntu kwa Jambo. Imana yigize umuntu. Imana yamanutse mu bushorishori bw’ijuru, maze yemera guturana natwe, yemera gusangira natwe kamere muntu kugirango natwe tugire uruhare kuri kamere Mana. Imana yemeye gusangira na Muntu imibereho ye. Uyu munsi muntu yakujijwe
. Ya shusho y’Imana umuntu yari yararemanywe, nyamara nyuma akaza kuyandavuza, uno munsi Imana yongeye kuyishimangira. Ijuru n’isi byahoberanye. Rya juru ryari ryarakinzwe n’icyaha cy’Adamu na Eva ryakingutse. Uyu munsi uwashaka yavugako Muntu yongerewe agaciro.
Bavandimwe, Yezu yavutse muri iri joro. Nyamara kuba yavutse ari n’ijoro ntabwo ari uko gusa ariho Bikiramariya yari afatiwe n’ibise. Ah’ubwo hari n’icyo bishatse kuvuga. Icyo bishatse kuvuga nta kindi ni uko Yezu ari we Rumuri nyarumuri, Yezu ni we Rumuri rw’amahanga. Yezu yaje kutuvana mu mwijima w’icyaha, yaje kutuvana muri rya curaburindi ry’ingeso zacu, yaje kutuvana muri bwa bucakara bw’icyaha twari twarishyizemo, kimwe n’uriya muryango wari waranjyanywe bunyago i Babiloni kubera gutera Imana umugongo, none umuhanuzi Izayi akaba yabazaniye inkuru nziza agira ati “Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’umusozi, ibirenge by’Intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti Imana yawe iraganje!”. Umva ukuntu abarinzi bawe bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni”.
Bakiristu bavandimwe, iriya Siyoni yavugwaga ishushanya umutima wanjye, urugo rwanjye, igihugu cyanjye. Kimwe n’uriya muryango wari warajyanywe bunyago I Babiloni ukagera aho wibaza niba Imana ikibaho, birashobokako nanjye muri uno mwaka naba narigeze ngera aho nibaza niba Imana ikibaho. Noneho uyu munsi si umuhanuzi Izayi gusa uri kumbwira ngo “Imana yanjye iraganje”, ahubwo ni Imana ubwayo yiyiziye nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yagize iti “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo…yatubwirishije umwana wayo”.
Bavandimwe, n’ubwo nigeze kubabwirako umwana atera ibyishimo bikomeya mu rugo, nyamara umwana ararushya, umwana araderanja. Burya urugo rufite uruhinja, nibura amezi nk’atatu ya mbere ruba rusezeye ku bitotsi. Ngaho yarwaye, barara bicaye
. Burya mu rugo iyo hari uruhinja, umugabo ataha kare, ntiyongera kugorobereza hamwe n’abandi. Abantu bafite uruhinja bahindura uburyo babagaho, bahindura style de vie. Ibyo byose na twe ku mwana Yezu wavutse none, hari icyo bivuze. Natwe uyu munsi Yezu arashakako tuva muri bya bindi twari twaramenyereye, arashakako duhindura ubuzima, arashakako duhindura style de vie, mu yandi magambo arashakako duhinduka. Nk’uko ivuka rya Yezu ryatumye abashumba bata amatungo bakajya kumureba, abami b’abanyabwenge bagata igihugu cyabo bakajya kumuramya, yewe n’amatungo akavanwa mu biraro byayo kubera umwana Yezu, natwe turasabwa kuva muri bya bindi byose twari twaramenyereye maze duhinduke. Guhera uyu munsi, twemere Yezu atuderanje aho kugirango abe ari twebwe tumuderanja.
Bakiristu bavandimwe, uko guhinduka nigutume tumera nka Bikiramariya. Nk’uko yatubyariye Imana, natwe buri wese agomba kuyibyarira mugenzi we, ku buryo abamubonye baza gukurizaho gusingiza Imana. Yezu tuza guhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusa aduhe imbaraga n’ubutwari tubashe guhindura ubuzima bwacu, maze twemere abe ari we utwiyoborera wenyine, kuko ari we Rumuri rw’amahanga
– Injectable alprostadil buy tadalafil associated with significantly less efficacy than direct.
. Amen.
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA