Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Icyumweru cya II cy’Igisibo, B


Amasomo: Intg 22, 1 s; Zab 115; Rom 8, 31b-34; Mk 9, 2-10

Inzira z’Imana n’imigambi yayo birenze kure ubwenge n’imbaraga bya Muntu. Ukwemera ni ko gushobora gutuma tubasha kubishyikira. Kwa kino cyumweru cya kabiri cy’igisibo, amasomo matagatifu araduha urugero rw’umuntu waranzwe n’Ukwemera. Uwo ni Abrahamu. Uyu nguyu twese tuzi ukuntu Imana yamuhaye akana ageze mu zabukuru we na Sara kandi ikamusezeranya ko urubyaro rwe ruzangana n’umusenyi wo ku nyanja ndetse n’inyenyeri zo mu kirere.

Nyamara twumvise ukuntu Imana yamugerageje maze ikamubwira iti “Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka”
.

Mu bwenge bwa Muntu, umuntu yari guhita yibaza iki kibazo : Ko umwana w’ikinege Imana yari imuhereye mu zabukuru, ko yari ihindukiye ikamusaba kumutamba, mbese kumwica, biriya Imana yari yamusezeranyije ko urubyaro rwe ruzangana n’umusenyi wo ku nyanja byari buzabe gute? Ese ubwo Imana ntiyari yivuguruje?

Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Malayika w’Uhoraho aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana. Ubungubu menye ko wubaha Imana…Nzaguha umugisha. Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.”

Bavandimwe, umuntu wemeye Imana, akishyira mu biganza byayo nta gushidikanya, ntishobora kumutamaza

The first step in the management of the patient with ED is tadalafil generic Erectile dysfunction is often assumed to be a natural.

. Ese jyewe ukwemera kwanjye kungana iki? ese iyo ngeze muri cya kibazo cy’ingutu, kimwe kirenze ubwenge n’imbaraga zanjye mbigenza nte? Ese niringira Imana? Cyangwa ntangira gushaka ahandi mpfunda imitwe? Tuze gusaba Imana umugisha wayo, maze utahe mu buzima bwacu, mu ngo zacu, mu byo dukora byose, no muri za gahunda zacu zose.

Imana ni Imana. Isezerano ryayo ishirwa ritashye. Uriya mwana w’ikinege Izaki Aburahamu yari agiye gutamba, yagenuraga Yezu.  N’Imana ubwayo yemeye gutamba umwana wayo w’ikinege ari wo Yezu. Nibyo Pawulo mutagatifu yatwibukije agira ati “niba Imana turi kumwe ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na we?”

Nibyo koko Yezu yaritanze, nyamara ariko “ntibyari byoroshye” ku mugani wa wa muririmbyi. Nk’uko Mutagatifu Mariko, umwanditsi w’Ivanjili yabitubwiye, ngo “Muri icyo gihe, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Ni uko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana…ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa baganira na Yezu.”

Umuntu yakwibaza ati ese kuki ari bariya bigishwa Yezu yahisemo kujyana nabo gusa? Ese kuriya kwihindura ukundi kwari gushatse kuvuga iki?

Twibukeko bariya bigishwa uko ari batatu ni bamwe bari kumwe nabo ubwo yazuraga wa mukobwa wa Yayiro (Mk 5, 37); ni nabo kandi bazaba bari kumwe na Yezu kuri Getsemani (Mk 14, 33). Bityo Yezu mu kubashyira ukwabo maze akihindura ukundi bamureba, yashakaga kubategura ku bintu byari byegereje, kugirango bo bazagire icyo batoramo maze bazabere abandi abahamya. N’ubwo ku wa gatanu mutagatifu bari buzamubone isura yahindanye, yabaye inguma nsa, yashakaga kubategura ko batagomba kuzacika intege, ko bagomba kumenya ko azazuka, kandi noneho akazuka afite uruhanga n’isura bibengerana. Ntitukajye twiheba. Umunyarwanda ati “Kugera kure si ko gupfa.” Ese iyo turi mu byago, mu bigeragezo, tujya twibukako bizageraho bigashira?

“Eliya arababonekera hamwe na Musa baganira na Yezu.” Eliya na Musa bari bamaze imyaka barapfuye. None bari bagarutse gute? Twibukeko Eliya yari wa Muhanuzi wa kera, umwe wari ukomeye cyane, umwe Uhoraho yazamuye mu ijuru mu nkubi y’umuyaga, maze akarigeramo adapfuye, kandi ko yagombaga kuzagaruka kwerekana umucunguzi (2 Abami 2, 11).  Bityo Eliya yari aje kwerekana ko Yezu ari we Mucunguzi yari yaravuze. Naho Musa we mbere yo gupfa yari yarabwiye Abayisiraheli ko Imana izabatoramo undi muhanuzi umeze nka we (Ivug 18, 15). Bityo yari aje kwerekana ko Yezu ari uwo muhanuzi yari yarabasezeranyije.

Yezu wari uzi urwego rw’abigishwa be, Yezu wari uziko bashobora kuba ntacyo bitoreyemo, ngo bamanuka ku musozi abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Petero n’ubundi nta kintu kinini yatoyemo kuko yabwiye Yezu ati “Reka hano hantu tuhace ibiraro bitatu”. Mu yandi magambo ati reka twigumire hano, kandi nyamara Yezu we yaragombaga gukomeza agana i Karuvariyo. Natwe dusigaye dushaka ibintu byoroshye. Dusigaye twishakira kunyura iz’ubusamo gusa. Nyamara burya nta we ushobora kugera ku byishimo byuzuye atabanje kunyura ku wa gatanu mutagatifu, atabanje guheka umusaraba.

Bavandimwe, kwa kino cyumweru cya kabiri k’igisibo, nkuko bariya bigishwa bari bari kumwe na Yezu ku musozi, natwe muri kano kanya turi kumwe na Yezu

. ikiza kwemeza ko twahuye na we ni uko natwe turaza guhinduka ukundi. Umuntu wahuye n’Imana ku buryo bwuzuye byanga bikunda arahinduka, n’abandi bakabonako yahindutse. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba aduhe guhinduka maze duse na we, tuzazukane na we kuri pasika. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA