Padiri Mukuru wa Paruwasi Rasano, Bashyitsi bacu bo muri Autriche, Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe, Bakristu ba Paruwasi ya Rasano, “Uhoraho yabakoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu” (Lk 2, 49). Ni ubwa mbere mu mateka y’iyi Diyosezi, Paruwasi ishingwa idafite kiliziya yo guturiramo igitambo cya Misa, hanyuma nyuma y’umwaka umwe ikaba ibonye kiliziya yubatse neza…Continue reading Ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA umunsi kiliziya ya Paruwasi ya Rasano ihabwa umugisha
Category: Non classé
Inyigisho ya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA ubwo kiliziya ya Paruwasi ya Rasano yahabwaga umugisha
Bvandimwe, ku cyumweru gishize twumvise uko Yezu yohereje ba Cumi na babiri mu butumwa n’inshingano yabahaye kugira ngo barangize neza ubwo butumwa. Uko tumaze kubyumva mu Ivanjili y’iki cyumweru cya 16 gisanzwe cy’uyu mwaka wa Liturjiya, Intumwa zivuye mu butumwa zateraniye iruhande rwa Yezu zimubwira ibyo zari zakoze n’ibyo zari zigishije. Mutagatifu Matayo yatubwiye ko…Continue reading Inyigisho ya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA ubwo kiliziya ya Paruwasi ya Rasano yahabwaga umugisha
TUZIRIKANE KU MASOMO Y’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, B.
AMASOMO: Jr 23, 1-6; Ps 22, Ep 2, 13-18; Mc 6, 30-34. UBUMWE ni ukintu gikomeye. Aho ubumwe buri amahoro arahaganza. Aho bwabuze hacura amariria n’imiborogo, amaraso akameneka, ibintu bikadogera. Ubumwe rero burahenda. Ubumwe ntibugurwa n’iyo wagira ibya “Mirenge ku Ntenyo”. Ubumwe nyabwo bukomoka ku Mana. Ubumwe ubwari bwo bwose twagirana hagati yacu, iyo budaturutse…Continue reading TUZIRIKANE KU MASOMO Y’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, B.
Inyigisho ya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA hatangwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti i Mushaka
Bakristu bavandimwe, mbere y’igitambo cya Misa habanje imihango ibiri : guha umugisha ingoro ya Yozefu Mutagatifu no guha umugisha Kiliziya. Guha umugisha ingoro n’ishusho ya Yozefu Mutagatifu ni ukugaragaza icyubahiro gikomeye dufitiye Yozefu Mutagatifu umugabo udahinyuka wa Bikira Mariya akaba n’umurinzi wa Yezu na Bikira Mariya. Mutagatifu Yozefu yatowe n’Imana ngo yinjize Yezu mu gisekuruza…Continue reading Inyigisho ya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA hatangwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti i Mushaka
Inyigisho ya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA ku munsi w’itangwa ry’isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Paruwasi ya Cyangugu
Bakristu bavandimwe, tumaze kumva amasomo matagatifu Kiliziya yaduteganyirije kuri iki cyumweru cya 14 gisanzwe cy’umwaka. Nifashishije aya masomo, ndifuza ko twazirikana ku ngingo eshatu zerekeye umupadiri: itorwa ry’umupadiri, umwe mu mirimo ashinzwe, uko agomba gukora uwo murimo. Ingingo ya mbere : Itorwa ry’umupadiri. Bavandimwe, nk’uko Imana yatoye Umuhanuzi Ezekiyeli, umupadiri atorwa n’Imana. Mu ntangiriro y’Igitabo…Continue reading Inyigisho ya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA ku munsi w’itangwa ry’isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Paruwasi ya Cyangugu
