TUZIRIKANE UMUNSI MUKURU WA ASCENSION


 

AMASOMO: Ac 1, 1-11; Ps 46; Ep 4, 1-13; Mc 16, 15-20.

Nyuma y’iminsi mirongo ine Yazu azutse, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Ascension, bishatse kuvuga Yezu asubira mu ijuru kwa Se.
Mu bayahudi, hari abantu bamwe na bamwe tubwirwako bazamuwe mu ijuru batagombye kunyura murupfu. Isezerano rya kera ritubwira ukujyanwa mu ijuru kwa Henoki (Intg 5, 24); ukujyanwa mu ijyuru kwa Eliya (2Bami). Twemerako Bikiramariya yajyanywe mu ijuru n’umubiri we
.
Kugera mu kinyejana cya gatatu mbere ya Yezu, Abayahudi ntacyo bari biyiziye kubijyanye n’izuka. Gupfa kwari nko kuzima burundu ( Zab 6, 6; 115, 17). Ibyo byatumaga bemeza ukudapfa kw’ abantu babaye intwari cyane. Biyumvishagako iyo abo bantu barangizaga ubuzima bwabo hano ku isi ko Imana yabahembaga, ikabajyana mu ijuru ari bazima kugirango babane nayo.
Nyamara ascension ya Yezu itandukanye n’ukujyanwa mu ijuru kw’izo ntwari. Mbere na mbere, Yezu yajyanwe mu ijuru nyuma yo kunyura mu rupfu no kuzuka mu bapfuye. Kandi we yanasezeranyije abigishwa be kuzagaruka nk’uko twabyumvise mu gitabo cy’ibyakozwen’intumwa.
Umunsi mukuru wa ascension utwereka amaherezo y’ubuzima bwa Yezu ndetse n’ubwacu twese : twaremewe kuzabana n’Imana ubuziraherezo. Burya iyo twihambira kuri iyi Si, tukihambira ku bintu, amafaranga, ubutegetsi, n’ibindi byose umuntu yarondora, tuba twibeshya, iwacu h’ukuri ni mu ijuru, twaremewe kuzabana n’Imana ubuziraherezo.
Umuntu yakwibaza ati iryo juru tuzabanamo n’Imana riherereye he mu byukuri? Ese ryaba riri ku wuhe mu gabane w’isi ku buryo umuntu yatega agashirwa agezeyo?
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa batubwiyengo “Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati ‘Yemwe bagabo b’I Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru?”.
Ngirango buri wese yamaze gutahura igisubizo cy’ikibazo twibazaga mu kanya ngo “Ijuru riba he? Imana iba hehe? Ijuru mbere na mbere ntabwo ari ahantu, ijuru ni ukuntu. Na hano twicaye tubishatse twahagira ijuru. Urugo rwanjye mbishatse rwaba ijuru. Paruwasi yacu tubishatse yaba ijuru. Igihugu cyacu tubishatse cyaba ijuru.
Umuntu yakongera akibaza ati ariko se ni iki byasaba kugirango iryo juru rimanuke rize ku isi, ku buryo twanaritaha twigenza n’amaguru?
Ibyo icyo bidusaba nta kindi, ni uguhindura rya tegeko ry’urukundo ubuzima bwacu
. Pawulo mutagatifu ubwo yabwiraga Abanyefezi nitwe yabwiraga

history and physical examination. One should also take intoon your partner relationship? » cialis prices.

. Yagize ati “Ndabinginze…nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye n’ituze n’ubwiyumanganye muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro”.
Bakiristu bavandimwe, nguwo umukoro duhawe niba dushaka koko kuzabana n’Imana ubuziraherezo. Biriya turamutse tubishoboye, ijuru ryamanuka rikaza ku isi, ku buryo twarijyamo twigenza n’amaguru. Burya ijuru nta handi riba, riba ha handi abantu bakundana, hahandi boroherana, hahandi abantu bahana imbabazi, hahandi abantu babana mu mahoro.
Muri kano kanya buri wese yibaze : Ese aho ntuye, aho ntaha, urugo rwanjye, nakora iki ngo mpahindure ijuru?
Bakiristu bavandimwe, n’ubwo Yezu yasubiye mu ijuru, nyamara n’ubundi ari kumwe natwe mu buryo butandukanye. Ari kumwe na twe mu Ijambo rye, ari kumwe na twe mu masakaramentu ariko cyane cyane muri Ukaristiya
. Nituza kumuhabwa mu kanya tuze kumusaba aduhe ingabire yo kumukomeraho maze tuzabane nawe mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amen
Padiri Fidèle Nshimiyimana
Paruwasi Nkanka