Ni igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwase cathédrale ya Cyangugu, giturwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu warugaragiwe n’abapadiri b’iyi Diyosezi ndetse n’abakristu benshi bari baje gushyigikira no kwereka urukundo abapadiri babo ubwo basubiraga mu masezerano ya gisaseridoti. Iki gitambo cya misa cyabereyemo umuhango wo guha umugisha amavuta y’abigishwa, amavuta asigwa abarwayi ndetse no gukora Krisima…Continue reading Imbaga y’abakristu yifatanije n’Umwepiskopi ndetse n’abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu muri Misa y’amavuta matagatifu
Author: Theogene Ngoboka
Ubutumwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yageneye abakristu, bubafasha kwifatanya na Papa mu isengesho ryo kwegurira Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya, abatuye isi, cyane cyane ibihugu by’Uburusiya na Ukarayina
Igice cya mbere : INKURU NZIZA YO KWIGIRA UMUNTU KWA JAMBO MURI IBI BIHE Bakristu bavandimwe, Ku itariki ya 25 Werurwe, duhimbaza umunsi ukomeye mu mateka y’ugucungurwa kw’inyoko muntu: «Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Jambo». Turahimbaza ko isi yakiriye Inkuru Nziza, ko Imana yashatse kwigira umuntu, inyuze ku Mubyeyi Mariya. Jambo w’Imana wigize umuntu ni…Continue reading Ubutumwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yageneye abakristu, bubafasha kwifatanya na Papa mu isengesho ryo kwegurira Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya, abatuye isi, cyane cyane ibihugu by’Uburusiya na Ukarayina
Mgr Edouard SINAYOBYE yahuye n’urubyiruko rwa Diyosezi abereye Umushumba
“Ndabakunda, Murakabaho! Murakagwira nk’ubwoya bw’inka, murakabyiruka nk’ubwatsi bwazo”. Inyifurizo ya Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ku rubyiruko rw’iyi Diyosezi rwari rwitabiriye igitambo cya Misa cyaruturiwe muri Paruwase Cathedrale ya Cyangugu kuri iki Cyumweru 21/03/2022. Iyi misa yasomwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye urundi…Continue reading Mgr Edouard SINAYOBYE yahuye n’urubyiruko rwa Diyosezi abereye Umushumba
Diyosezi ya Cyangugu n’inshuti zayo bibutse kandi basabira Mgr Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Tariki ya 11 Werurwe 2018- tariki ya 11 Werurwe 2022, imyaka ine irahise uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA yitabye Imana. Kuri uyu wa Gatanu, niho habayeho misa yo kumusabira ndetse n’umuhango wo kumwibuka byabaye ku nshuro ya kane kuva yatabaruka. Igitambo cya Misa cyo kumusabira cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard…Continue reading Diyosezi ya Cyangugu n’inshuti zayo bibutse kandi basabira Mgr Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Mu rwego rwa Sinodi, Mgr Edourad SINAYOBYE yasuye Paruwasi ya Nyabitimbo
“Bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu…..mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu” (1Pet2, 5) Kuva taliki ya 19 kugeza ku ya 21 Gashyantare 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE yasuye Paruwasi Nyabitimbo. Paruwasi Nyabitimbo yaragijwe Bikira Mariya Nyina w’Imana igizwe na Santarali 7, imiryangoremezo 127. Paruwasi Nyabitimbo…Continue reading Mu rwego rwa Sinodi, Mgr Edourad SINAYOBYE yasuye Paruwasi ya Nyabitimbo
