None tariki ya 18/09/2022, i cyumweru cya 25 gisanzwe umwaka C , muri paruwasi Regina Pacis mugomba habaye Misa ebyiri : hasomwe Misa imwe kuri paroisse saa moya nigice na Misa muri central ya Cyiya saa yine nigice. Misa kuri paroisse yabimburiwe n’isengesho ryarangiye 06:30 dusingiza Imana mu butatu butagatifu isozwa no gushengerera Isakaramentu ritagatifu ry’ukaristia…Continue reading Amakuru ya Paruwasi Mugomba
Author: Theogene Ngoboka
Urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu rwahuriye muri Forum muri Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu
“Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye” (Int 26, 16) Aya magambo dusanga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, umutwe wa makumyabiri na gatandatu umurongo wa cumi na gatandatu, niyo nsanganyamatsiko urubyiruko Gaturika rwa Diyosezi ya Cyangugu ruri kugenderaho muri forumu y’iminsi ibiri iri kubera muri Diyosezi ya Cyangugu kuva taliki ya 12 Kanama kugera 14 Kanama 2022…Continue reading Urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu rwahuriye muri Forum muri Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu
Paruwasi Nyamasheke yongeye kwishimira kwakira inshuti zayo zo muri Autriche
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/7/2022, muri Paruwasi Nyamasheke habereye ibirori byo gushimira Imana, kwishimana n’abashyitsi bo mu gihugu cya Autriche bafitanye umubano na Paruwasi no gutanga impamyabushobozi ku banyeshuli barangije muri Nyamasheke St. Augustin TVET School mu mwaka w’amashuli 2019-2020-2021 ndetse no guha ibikoresho abanyeshuri barangije amasomo uyu mwaka 2022. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo…Continue reading Paruwasi Nyamasheke yongeye kwishimira kwakira inshuti zayo zo muri Autriche
Paruwasi Muyange yijihije umunsi w’Abalayiki
Ku cyumweru tariki ya 26 kamena 2022, muri Paruwasi ya Muyange hahimbajwe umunsi w’Abalayiki.Mu gitambo cya Misa,Abakristu babyiteguye bakoze Yubile,hakirwa n’abagarukiramana. Nyuma y’igitambo cya Misa cyaturiwe kuri Paruwasi no muri Santrale 2 ,abakristu bose bahuriye mu miryangoremezo yabo n’abari bahimbaje Yubile aba ariho bakorera ubusabane.Abasaseridoti n’Ababikira nabo bifatanije n’abakristu muri bi birori. Padiri Placide MANIRAGABA,Padiri…Continue reading Paruwasi Muyange yijihije umunsi w’Abalayiki
Urubyiruko rwa Paruwasi Mugombo rwasuye urwa Paruwasi Nyamasheke
Ejo ku cyumweru tariki 26/7/2022, urubyiruko rwa Paruwasi Mugomba rwasuye urubyiruko rwa Paruwasi Nyamasheke. Isura byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukarisitiya cyitabiriwe na Omoniye w’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi, Padiri Silas Bikorimana . Nyuma ya Misa urubyiruko rwagiranye ibiganiro, igitaramo cy’imbaturamugabo muri salle ya Paruwasi, gusangira ifunguro n’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rw’amaparuwasi yombi aho byarangiye ari ibitego 3…Continue reading Urubyiruko rwa Paruwasi Mugombo rwasuye urwa Paruwasi Nyamasheke
