Kuri iki Cyumweru, 11/12/2022, muri Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu habereye amasezerano y’Inkoramutima z’Ukaristiya mu Gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Padiri Jean Bosco Niyonsenga, Omoniye w’Inkoramutima z’Ukaristiya ku rwego rwa Diyosezi. Muri icyo gitambo kitabiriwe n’Ababyeyi , urubyiruko n’abana, abagera kuri 12 basezeraniye Yezu mu Ukaristiya kurushaho kwitangira Ivanjili ye, bamubera intumwa kandi barushaho gusenga. Nyuma y’igitambo…Continue reading Muri Paruwasi Cathédrale Cyangugu habereye amasezerano y’Inkoramutima
Author: Theogene Ngoboka
Diyosezi ya Cyangugu yungutse urugo rushya rw’Ababikira b’Izuka
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yafunguye ku mugaragaro urugo rushya rw’Ababikira b’Izuka, ruherereye muri paruwasi ya Mushaka, Santarali ya Murehe. Ni umuhango witabiriwe n’abantu bahagarariye inzego zitandukanye barimo Ababikira bo mu miryango itandukanye n’Ababikira b’Izuka by’Umwihariko bari baje ari benshi kwishimira urugo rushya, ndetse n’imbaga y’abakritsu…Continue reading Diyosezi ya Cyangugu yungutse urugo rushya rw’Ababikira b’Izuka
Umwiherero w’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu
Umwaka w’ubutumwa 2022/2023 muri Diyosezi ya Cyangugu wahariwe uburezi bw’abana n’urubyiruko mu mashuri. Imwe mu ngingo 7 ubutumwa buri kwibandaho ni ugutega amatwi abakiri bato n’urubyiruko. Isanganyamatsiko iragira iti: “ Umwana ushoboye kandi ushobotse”. Kuri gahunda y’iteganyabikorwa, hari hatahiwe umwiherero w’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika. Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru tariki ya 4 ukuboza…Continue reading Umwiherero w’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu
Padiri Berchair IYAKAREMYE yaherekejwe mu cyubahiro n’urukundo
Ku wa gatandatu tarikiya 15/10/2022, Abasaseridoti, Abihayimana n’imbaga y’abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu baherekeje mu cyubahiro Padiri Berchair IYAKAREMYE watabarutse tariki ya 14/10/2022. Umuhango w’uwo munsi wabimburiwe no kujya gufata umubiri wa Padiri Berchair mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge ari naho yaguye, ukerekezwa muri kiliziya ya Katederali ya Cyangugu. Ubwo wagezwaga mu mbuga ya Katedrale,…Continue reading Padiri Berchair IYAKAREMYE yaherekejwe mu cyubahiro n’urukundo
Umurage Padiri Berchair IYAKAREMYE adusigiye
Padiri Berchair IYAKAREMYE yavutse taliki ya 1 Nzeri 1983 muri Santrali Giti, Paruwasi ya Mushaka. Ni mwene Nicolas RUGEREKA na Gertrude MUKAMUSONI, bombi bitabye Imana. Yabatirijwe i Mushaka taliki ya 03 Ukuboza 1983. Yahawe Isakramentu ry’Ugukomezwa taliki ya 04 Nyakanga 1996. Yahawe Ubudiyakoni, taliki ya 18 Nyakanga 2021. Padiri Berchair IYAKAREMYE yize amashuri abanza i…Continue reading Umurage Padiri Berchair IYAKAREMYE adusigiye
