Ku wa kabiri, taliki 04/01/2022 Umwepiskopi yasuye ibitaro bya Mibirizi. Uru ruzinduko ruri muri gahunda ya Sinodi, by’umwihariko muri Diyosezi ya Cyangugu tukaba twarihaye umugambi wo kwegera abakristu mu ngo, twise ” Kristu muri buri rugo”. Muri Sinodi turasabwa kugera ku bantu bose, kugira ngo tumenye uko bumva n’uko biyumva muri Kiliziya. Nyuma y’igitambo cya…Continue reading Mgr Edouard SINAYOBYE yasuye ibitaro bya Mibilizi
Category: Non classé
Paruwasi Muyange mu gufasha abanyeshuri
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gufasha abana kurira ku ishuri guhera tariki ya 10/12/2021 Paruwasi Muyange yageneye abanyeshuri bakennye kurusha abandi ibiribwa (Umuceri,Akawunga,ibishyimbo) bizabatunga bari ku ishuli muri ibi bihe by’ibizami bisoza igihembwe cya mbere 2021/2022. Nyuma yo kugeza iyi nkunga kuri ibi bigo, Padiri Jean Claude Ntamuturano yegereye bamwe mu bayobozi b’ibigo byahawe…Continue reading Paruwasi Muyange mu gufasha abanyeshuri
Musenyeri Edouard SINAYOBYE yatangije urugendo rwa Yubile ya Seminari nto ya Mutagatifu Aloys
Tariki ya 27 Ugushyingo 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye yatangije kumugaragaro urugendo rwa Yubile y’Imyaka 25 Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Aloys imaze ibayeho. Yanatashye kandi inyubako y’amacumbi y’abarimu yuzuye muri iyi seminari. Ni umuhango wabereye mu gitambo cya misa cyaturiwe muri shapeli ya Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Aloys i Cyangugu giturwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye…Continue reading Musenyeri Edouard SINAYOBYE yatangije urugendo rwa Yubile ya Seminari nto ya Mutagatifu Aloys
Icyumweru cyahariwe umukene muri diyosezi ya Cyangugu
Mu cyumweru cya 33 byumweru bigize umwaka wa Liturujiya (Liturgie) muri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ndetse n’ahandi kw’Isi hazirikanwa i cyumweru cyahariwe kwita ku mukene. Muri diyosezi ya Cyangugu muri uku kwezi k’Ugushyingo hakozwe ibikorwa bitandukanye muri paruwase zose zigize iyi diyosezi. Kwikubitiro kubufatanye na Communauté de l’Emmanuel Abakristu basaga makumyabiri na babiri batishoboye…Continue reading Icyumweru cyahariwe umukene muri diyosezi ya Cyangugu
Tuzirikane amasomo y’umunsi mukuru wa Kristu Umwami (A.Fidèle Nshimiyimana)
AMASOMO: Dn 7, 13-14; Ps 93 ; Ap 1, 5-8; Jn 18, 33b-37 Ku cyumweru cya 34 gisanzwe cy’umwaka wa Liturijiya, ari cyo gisoza umwaka wa Liturijiya, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE. N’ubwo bwose ku isi ibihugu bisigaranye ingoma za cyami bibarirwa ku mitwe y’intoki, icyo umuntu yakwihutira kwibaza ni…Continue reading Tuzirikane amasomo y’umunsi mukuru wa Kristu Umwami (A.Fidèle Nshimiyimana)
