I Cyangugu abayobozi ba Kiliziya n’abo mu nzego za leta basangiye Noheli n’abagore n’abakobwa bakora n’abakoraga uburaya

Kuri uyu wa Kabiri 27/12/2022, Nyiricyubahiro musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ari kumwe n’abayozi mu nzengo zitandukanye bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke basangiye Noheli n’abakobwa n’abagore bakorera uburaya muri Nyamasheke na Rusizi. Hari mu rwego rwo kubegera no kubagira inama yo kuva muri izo ngeso. Ni igikorwa cyateguwe na Diyosezi Gatolika ya…Continue reading I Cyangugu abayobozi ba Kiliziya n’abo mu nzego za leta basangiye Noheli n’abagore n’abakobwa bakora n’abakoraga uburaya

Muri Paruwasi Cathédrale Cyangugu habereye amasezerano y’Inkoramutima

Kuri iki Cyumweru, 11/12/2022, muri Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu habereye amasezerano y’Inkoramutima z’Ukaristiya mu Gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Padiri Jean Bosco Niyonsenga, Omoniye w’Inkoramutima z’Ukaristiya ku rwego rwa Diyosezi. Muri icyo gitambo kitabiriwe n’Ababyeyi , urubyiruko n’abana, abagera kuri 12 basezeraniye Yezu mu Ukaristiya kurushaho kwitangira Ivanjili ye, bamubera intumwa kandi barushaho gusenga. Nyuma y’igitambo…Continue reading Muri Paruwasi Cathédrale Cyangugu habereye amasezerano y’Inkoramutima

Diyosezi ya Cyangugu yungutse urugo rushya rw’Ababikira b’Izuka

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yafunguye ku mugaragaro urugo rushya rw’Ababikira b’Izuka, ruherereye muri paruwasi ya Mushaka, Santarali ya Murehe. Ni umuhango witabiriwe n’abantu bahagarariye inzego zitandukanye barimo Ababikira bo mu miryango itandukanye n’Ababikira b’Izuka by’Umwihariko bari baje ari benshi kwishimira urugo rushya, ndetse n’imbaga y’abakritsu…Continue reading Diyosezi ya Cyangugu yungutse urugo rushya rw’Ababikira b’Izuka

Umwiherero w’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu

Umwaka w’ubutumwa 2022/2023 muri Diyosezi ya Cyangugu wahariwe uburezi bw’abana n’urubyiruko mu mashuri. Imwe mu ngingo 7 ubutumwa buri kwibandaho ni ugutega amatwi abakiri bato n’urubyiruko. Isanganyamatsiko iragira iti: “ Umwana ushoboye kandi ushobotse”. Kuri gahunda y’iteganyabikorwa, hari hatahiwe umwiherero w’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika. Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru tariki ya 4 ukuboza…Continue reading Umwiherero w’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu

Padiri Berchair IYAKAREMYE  yaherekejwe mu cyubahiro n’urukundo

Ku wa gatandatu tarikiya 15/10/2022, Abasaseridoti, Abihayimana n’imbaga y’abakristu ba Diyosezi ya  Cyangugu  baherekeje mu cyubahiro Padiri Berchair IYAKAREMYE watabarutse tariki ya 14/10/2022. Umuhango w’uwo munsi wabimburiwe no kujya gufata umubiri wa Padiri Berchair mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge  ari naho yaguye, ukerekezwa muri kiliziya ya  Katederali ya Cyangugu. Ubwo  wagezwaga mu mbuga ya Katedrale,…Continue reading Padiri Berchair IYAKAREMYE  yaherekejwe mu cyubahiro n’urukundo