Ukaristiya, ikimenyetso cy’urukundo. Inyigisho ku munsi w’Isakaramentu Ritagatifu

Amasomo tuzirikana:

  1. Ivugururamategeko 8, 2-3. 14b-16a.
  2. Abanyakorinti 10, 16-17.
  3. Yohani 6, 51-58.

Bakristu Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.

Kuri iki cyumweru turahimbaza Umunsi mukuru w’ ISAKRAMENTU RITAGATIFU RY’UMUBIRI N’AMARASO BYA KRISTU, rizwi ku izina rya UKARISTIYA.

Ukaristiya ni izina rituruka ku ijambo ry’ikigereki « eucharistein » risobanura gusingiza, gushimira Imana.
Ni Ijambo rigaragaza umuntu ushimira Imana:
▪ kuko Imana yamuhagije ibyiza byayo;
▪kuko Imana yamugaburiye;
▪ kuko Imana yamumaze inzara n’inyota;
▪kuko Imana yamuruhuye.

Mu kinyarwanda tugira umugani uvuga ngo:
 » Ugaburira uwijuse bararwana » !
Ndahera kuri uyu mugani mbatekerereze inkuru iza kutwinjiza neza mu nyigisho ya none. Ni inkuru yabayeho mu Rwanda mu myaka mike ishize ikaba ivuga iby’abana bo mu muhanda bazwi ku izina rya Mayibobo.

Ngo abo bana bigeze kuba benshi mu mihanda yo mu mugi wa Kigali: basa nabi, barya imyanda, baryama mu mateme, biba, banywa ibiyobyabwenge, bakora urugomo, muri make bateza umutekano muke.
Nuko ubuyobozi bw’umugi buza gufata benshi muri bo bubajyana mu kigo ngororamuco gishyashya, bushyiraho abayobozi bo kubitaho. Hategurwa ibikenewe byose kugira ngo abo bana bafatwe neza: amazu meza, imyambaro myiza, ibikoresho by’isuku, ibiribwa, imyidagaduro,…
Ngo abana bari bageze kuri 250. Mu minsi ya mbere, abana baranezerewe, barakaraba baracya, bambara neza, biga kugira ikinyabupfura, baridagadura. Umuyobozi w’ikigo agatanga Raporo ko ibintu bimeze neza.
Nyamara nyuma y’ukwezi kumwe gusa ibintu birahinduka, abana batangira gutoroka ikigo ndetse ugiye ntagaruke.
Ni bwo abayobozi bakuru bagiye gusura icyo kigo, basanga hamaze gutoroka abana bageze kuri 65. Nyamara rwose babona abana bagihari bameze neza cyane.
Umushyitsi mukuru mu kubaganiriza ababaza ikibazo gisa na cya kindi Yezu yabajije Intumwa ze ati « Na mwe se murashaka kwigendera »? Abana ntibirirwa bamubeshya bamusubiza ko buri munsi baba bashakisha icyanzu banyuramo ngo baceho!
Uwo muyobozi ati « nkeneye kumenya ikintu cyabuze hano gituma mutishimira kuhaguma ».
Abana bati « ntacyo twabuze, ariko ntidushaka abayobozi badutegeka kujya kurya kandi tudashonje: « ngo nimujye kurya dore isaha irageze », isaha se ni yo turya? Ntidushaka abantu badutegeka kujya kuryama kandi nta bitotsi dufite! »

Ngayo nguko: « Ugaburira uwijuse bararwana »!

Amasomo ya none atweretse ko umuryango w’Imana wagombye guhura n’akaga gakomeye kugira ngo uzashobore kubona no guha agaciro ubuvunyi bw’Imana.

Mu isomo rya mbere, tubonye Musa yibutsa abayisraheli ibyago byose bahuye nabyo mu mateka yabo ya kera na kare:
1°. Urugendo rurerure mu butayu.
Uko tubizi mu bumenyi bw’isi, ntabwo kuva mu Misiri ujya muri Kanahani ari harehare cyane. Ni urugendo rw’iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki. Kandi no mu mateka turabibona hari abandi bagenze urwo rugendo ntibagomba gusazira mu nzira: Yozefu yararugenze igihe agurishijwe n’abavandimwe be, bene Yakobo barugenze incuro nyinshi bajya guhaha ibiribwa, Yakobo n’umuryango we bararukoze igihe basuhukiye mu Misiri, Yozefu na Mariya baje kurukora igihe bahungishaga Umwana Yezu.

None se kuki rwafashe Abahebureyi imyaka mirongo ine yose?
Igisubizo twacyumvise mu isomo: ni Imana yarugize rurerure kugira ngo ibacishe bugufi, kugira ngo ibagerageze.
2°. Ubutayu ni ahantu h’inzoka zifite ubumara.
3°. Inzara n’inyota byabiciye mu butayu.

Ubu buzima bubi Abahebureyi bagiriye mu butayu bwari IMFASHANYIGISHO (Pédagogie divine). Umugambi w’Imana si uwo kubabaza umuryango wayo, si uwo kuwugerageza; ahubwo umugambi w’Imana ni uwo kwigisha umuryango wayo.
Imana iratwigisha ko ari Yo itugoboka iyo izindi mbaraga zose zadushiranye.
Imana iratwigisha ko ari Yo iturwanirira iyo intege zacu zacitse.
Imana iratwigisha ko ari Yo iturengera iyo twabuze kirengera.

Ngira ngo twese turabizi kandi ntidusiba kubibona ko ikintu cy’ibanze umuntu akenera mbere y’ibindi byose (besoin primaire) ari ukurya no kunywa. Imana yagaragarije umuryango wayo ko ibyo ibizi; ni yo mpamvu IMANA YIGARAGAJE ARI KIMARANZARA:
Imana yabigaragaje ibaha amazi avuye mu rutare rukomeye;
Imana yabigaragaje ibagaburira umugati uvuye mu ijuru ari wo batangariye bakawita Manu (by’umuntu utangara agira ati: ibi ni ibiki).

Yezu Kristu ntiyatanzwe mu kugaragaza ubuvunyi bw’Imana aha abantu ibiribwa n’ibinyobwa:
Turabyibuka ko ikimenyetso cya mbere yakoze cyabaye icyo kugoboka abari bacyuje ubukwe i Kana mu Galileya

satisfied cialis online In the USA, the Massachusetts Male Aging Study, reported.

. Maze abonye ko divayi ibashiranye, amazi yari aho ayahindura divayi maze ibirori biraryoha.
Incuro ebyiri yatubuye imigati agaburira imbaga itabarika y’abari bashonje.
Ibi Yezu yakoze birasa na ya Manu yo mu butayu.

Ariko kubera ko Manu itabujije abayihawe gupfa, Yezu We yageze aho atanga ifunguro ribuza urihawe gupfa: iryo funguro ni umubiri we n’amaraso ye.

Mbere y’uko ashyira mu bikorwa iki gikorwa gitagatifu cyo kwitangaho ifunguro ry’ubugingo bw’iteka, yabanje guteguza abigishwa be mu nyigisho twumvise mu Ivanjili ya none, agira ati:
▪ »Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka ».
▪ »Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka ».
▪ »Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose ».

Bakristu bavandimwe, ni ubuntu bukomeye Imana yatugiriye mu kwemera kutwihaho ifunguro.
Ubwo buntu bw’Imana twabwitura iki?
Nta kindi usibye GUSHIMIRA IMANA. Nk’uko Mutagatifu Pawulo abitwigishije akanabitugiramo inama, DUKWIYE GUSHIMIRA IMANA TURUSHAHO KUBA ABAVANDIMWE: « Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe ».
Ukaristiya ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje Imana Imana yadukunze, nitugwizemo urukundo, ubumwe, ubuvandimwe n’ubucuti.

Dusabe Imana idukize icyorezo cya Koronavirusi kugira ngo abakristu bose bafite inyota yo guhabwa Ukaristiya bashobore kongera kuyihabwa.

Dusabire abana bato bagombaga guhabwa Ukaristiya ya mbere none kugira ngo ntibacike intege, bafashijwe n’ababyeyi babo bakomeze bitegure kuzayihabwa mu gihe cya hafi.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE.

Padiri Ignace KABERA