Mu minsi ishize twavuze ku isano iri hagati y’Ukaristiya n’Ugushyingirwa, dusanga ko iyo sano ipfunditse mu rukundo rwitanga, rugarara hagati ya Yezu n’abantu, kimwe no mu rukundo ruhuza abashakanye, rukanahuza ababyeyi n’abana. Iyi sano yatweretse ko umuryango wakiriye Yezu mu Ukaristiya uba ufite ahirwe yose yo guhora wunze ubumwe, ukagira amahoro. Urukundo rwitanga rwa Kristu nirwo rurema umuryango, ni narwo ruhindura buri wese mu bawugize, rukamuha kubera abandi umuyoboro w’amahoro, kuko rumushoboza kubitaho no kubitangira, rukamuha kubihanganira no kubakira uko bari.
Nk’uko nabibasezeranije, uyu munsi turavuga ku mahoro umuryango uvoma mu bihe bimwe na bimwe by’Ukaristiya. Turibanda kuri Misa y’icyumweru n’imyiteguro yayo mu muryango, turavuga ku byiza umuryango ukesha gusangira Ukaristiya no gusangira ifunguro risanzwe mu rugo, turavuga ku byiza umuryango ukura mu kwitegura no guhimbaza ukaristiya ya mbere y’umwana, tuze gusoreza ku mbuto umuryango wera mu Gushengerera Ukaristiya ntagatifu.
Turafata izo ngero 4 muri nyinshi. Mu by’ukuri, tubimenye tubizirikane, Ukaristiya yose, ibiyigize n’imihimbarize yayo yose ni isoko y’amahoro ku muryango. Mutekereze ku mugisha w’umuryango wagize amahirwe yo gutura igitambo cya Misa mu rugo rwawo, mutekereze ku byishimo by’umuryango wubakiye abakristu Shapeli cyangwa ugatanga ikibanza giturirwamo igitambo cy’Ukaristiya, mutekereze ku binezaneza by’umuryango ufite umwana uhereza kuri Alitari, mutekereze ku mbuto zera mu muryango ufite abakora ubutumwa bwo gukora mu Isakristiya (aho dutegurira ibya ngombwa bya Misa), mutekereze uko Yezu yishimira abakora ubutumwa bwo kuririmba mu Misa, gusoma Ijambo ry’Imana, gufasha padiri guhaza no kugemurira abarwayi Ukaristiya. Twanakomeza tukagera no ku mugisha wa wa muntu ujya gutabariza abanyantege nke bakeneye guhazwa cyangwa wa wundi ujya gutunganya ahabera Misa.
AMAHORO UMURYANGO UKESHA MISA Y’ICYUMWERU N’IMYITEGURO YAYO
Burya, igitangaza cya Misa ntikibera mu Gitambo cya Misa gusa, kinabera mu myiteguro yayo. Niyo mpamvu ari ngombwa kwitegura Misa y’icyumweru neza. Kenshi usanga impamvu abakristu bahora mu Misa ariko ntibahinduke ngo bere imbuzo zayo, ari uko bajyamo batiteguye neza. Hari umuhanzi wavuze ati : umunsi nabonye basohotse mu Misa bishimye nanjye nzajyayo». Wenda yari akabije kuko abasohokana ibyishimo barahari benshi, ariko imvugo nk’iyo itwereka ko hari n’abajyamo batiteguye neza iyo rendez-vous y’urukundo bagasoka basa n’abavuye guta igihe. Imyiteguro yacu niyo igena icyo dutahana mu butumire bwa Nyagasani. Tujye tuyereka Roho Mutagatifu, kuko atadufashije ntacyo twakwishoborera. Padiri Pascal Desthieux wo muri Diyosezi ya Geneve yanditse ku myiteguro ya Misa mu muryango, ayihinira mu ntambwe 4 : Gushyira icyumweru ku mutima no kuwusukura, kuganira kuri Misa itaha hagati mu cyumweru, gusoma mbere amasomo ateganyijwe, no kugerera ku gihe aho Misa ibera.
Gushyira icyumweru ku mutima no kuwusukura
Mu Rwanda hari umuco mwiza, n’ubwo ugenda ucika, w’uko abakristu bitegura Misa batunganya imyambaro myiza, bakayimesa, abashoboye bakayitera ipasi, abadafite ipasi bagatira abaturanyi cyangwa bakazinga neza imyenda yabo bakayishira ahantu hatuma igororoka. Mu miryango myinshi y’abakristu cyane cyane mu cyaro, usanga buri muntu afite umwambaro yahariye icyumweru. Kuwa 6 ntawe uryama atongeye kureba ko umwambaro azindukana mu misa umeze neza. Ha mbere aha, hari abantu bakarabaga umubiri wose rimwe mu cyumweru, bagiye kujya mu Misa. Iyi myiteguro y’inyuma n’ubwo atari yo y’ingenzi, ubwayo izana agashyuhirane mu muryango, igahindura imyitwarire, ikazana impumuro nziza mu rugo. Abana bo usanga kenshi icyumweru gikurikira cyabatindiye, bafite amashyushyu yo kongera kusohokana n’ababyeyi, kwambara ya myenda bakunda, no kugurirwa utuntu bakunda nyuma ya Misa. Ibi bituma abana benshi bitwararika bakumvira ababyeyi kugira ngo batitesha ayo mahirwe.
Cyakora gutegura imyambaro n’amafunguro bibereye icyumweru sibyo by’ibanze. Bigira agaciro iyo imitima isukuye, ikereye rwose kwakira Yezu Kristu. Mu muryango ni ahantu abantu bibukiranya kwirinda ikintu cyose cyazababuza guhazwa ku cyumweru. Imyiteguro ya Misa izanira amahoro umuryango igihe cyose abawugize bicuza ibyaha bakoze, bagasabana imbabazi aho bahemukiranye, bagahabwa penetensiya aho bishoboka, kandi bakirinda icyakongera kubanduriza roho mbere y’uko bahazwa Yezu mu Ukaristiya. Hari imiryango yafashe akamenyero ko kwibukiranya buri munsi iminsi isigaye ngo icyumweru kigere. Uko babivuga niko bongera imbaraga mu myiteguro, niko abana barushaho gukumbura, bityo icyumweru kikagera buri wese ashobora guhimbaza Misa nta kimuziga, afite ibyishimo.
Kuganira kuri Misa itaha hagati mu cyumweru
Umuryango ushobora kugena ibihe byo kuganira kuri Misa itaha hagati mu cyumweru. Iki gihe biba byiza iyo babanje no gusuzuma uko bahimbaje Misa iheruka, uko buri wese yabyitwayemo n’uko bari kugerageza gukurikiza imigambi bafashe. Kuganira kuri Misa itaha birafasha cyane kuko bituma ntawe utungurwa, cyane cyane abana, bigatuma buri wese ayiha agaciro cyane cyane urubyiruko, cyangwa abandi bakunda kugira ibyarangaza bikabibagiza Misa. Iyo mu muryango mwibukiranyije ko umwe mu bana ari mu bazahereza, ko papa azasoma isomo rya mbere, ko Korali mama aririmbamo ari yo itahiwe kuririmba, ko Tante mutari muherutse ari mu bazacunga umutekano wa Misa, ko Misa izaberamo Batisimu, ko hari umutagatifu runaka tuzahimbaza, ko muri liturujiya hazakoreshwa amabara runaka, ko hari ituro ridasanzwe muzatanga nk’umuryango, n’ibindi nk’ibyo… murumva ko icyo gihe buri wese yirinda icyamusibya cyangwa kikamukerereza iyo Misa.
Gusoma mbere amasomo ateganyirijwe Misa
Gusomera mu muryango amasomo ateganyirijwe Misa itaha nabyo ni uburyo bwiza bufasha umuryango kuronka imbuto z’iyo Misa. Iyo ugiye guhura n’umuntu wabanje kubaza ukamenya icyo agushakira, uko ateye n’uko yakira abamugana, bigufasha kwisanzura, ni nabwo ugira icyo wungukira muri ubwo butumire. Amasomo matagatifu ya Misa atwereka icyo tuzirikana muri iyo Misa, icyo Imana itwifuzaho n’ubutumwa iba yaduteguriye. Kuyabona mbere biroroshye ku bafite Bibiliya Ntagatifu. Mu mpapuro za nyuma dusangamo amasomo Kiliziya izirikana buri munsi w’umwaka wa Liturujiya. Muri iki gihe, ayo masomo ashobora no kuboneka ku mbuga nkoranyambaga ku bafite ubushobozi bwo kuzikoresha. Ni byiza ko abagize umuryango basimburana mu gusomera abandi Ijambo ry’Imana. Nyuma yo kurizirikana, mushobora gufata akanya buri wese agasangiza abandi icyo yumva Imana ishaka kumubwira. Ni ngombwa guha n’abana amahirwe yo gusoma Ijambo ry’Imana no kuvuga icyo baritekerezaho. Hari umuryango nzi, ujya ugena umuntu utera amasengesho icyumweru cyose. Ugezweho, aba afite n’inshingano yo kwandukuza intoki Ivanjili y’icyumweru gitaha mu ikayi bateganyije, maze akayisomera umuryango mu isengesho ryo kuwa 6 nyuma y’ifunguro ry’amanywa, yarangagiza bagasangira icyo buri wese yungutsemo.
Kugerera igihe aho Misa ibera
Intambwe ya kane ni iyo kwinjirira igihe mu Kiliziya, aho Misa ibera. Kwinjirira igihe ni ukwinjira nibura iminota 5 mbere y’uko Misa itangira. Mutagatifu Yohani Mariya Viyane we avuga ko umuntu akwiye kwinjira nibura iminota 15 mbere kugira ngo ategure neza umutima we. Nawe ubwe buri gihe mbere yo gutangira gusoma Misa yabanza gufata umwanya munini ari gushengerera Yezu mu Ukaristiya.
Biratangaza iyo urebye ukuntu muri iki gihe abantu bagerageza kugerera igihe mu butumire bwose bahabwa uretse ubwa Misa, kandi nyamara nta n’ubutumire bwubahiriza isaha nka Misa ! Hari n’abadatinya kuza Misa iri guhumuza, hanyuma bakanasohoka mbere y’abandi ! Igihe tuzasubukurira Misa rusange, – ndifuza kandi ndizera ko mu minsi mike bizakunda – ndinginga abafite iyo ngeso yo gukererwa Misa ngo bayicikeho, kuko ibangamira abazindutse, ikatubangamira natwe abapadiri. Reka mbonereho nsabe kwisubiraho abantu binjira bakanasohoka uko babonye mu Misa, ba bandi bahwihwisa, abakoresha amatelefoni n’abandi baza mu Misa bemeze nk’aho bazanywe no kwifotoza cyangwa kurangiza umuhango. Iyaba mwari muzi ibyo muhomba. Iya mwari muzi n’ibyo muhombya abandi. Ikoraniro ryahujwe no gusenga Imana riba ari ritagarifu, igihe wahisemo kurijyamo uba usabwa kuryubaha no kuguma mu gitinyiro cy’Imana.
Iyo abakristu bitabiriye Misa nk’umuryango, ntibafashanya kuzinduka gusa, ahubwo banafashanya gukurikira no kugira uruhare ku gitambo cya Kristu kiba kiri guturwa. Biryohera ijisho ry’umuntu n’iry’Imana kubona umugabo iburyo bw’umugore we mu Misa. Uko mwari mwicaye igihe mushyingirwa niko mwakagombye guhora mumeze mu Misa kugira ngo Imana ikomeze ibahere umugisha hamwe, ibakomereze mu bumwe mwasezeranye, ibarinde umwanzi shitani uhora ashaka uko yakwitambika hagati yanyu. Abashakanye mujye mukora uko mushoboye mubigereho, kuko iyo byanze, ukabona umwe yicaye mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Kiliziya, undi yiyicariye mu majyepfo y’uburengerazuba bwayo, bitera kwibaza ngo habaye iki ? Ese aho ntibaraye bashwanye ? Ese uwo yagiye kwicarana nawe arusha iki uwo bashakanye ? Kuki wareka abandi bagutwara agashyuhirane kawe n’uwo mwashakanye ? Uretse n’imbere ya Alitari, n’iwanyu mu rugo byaba ari amaburakindi.
Nanone, Misa mwumvira hamwe nk’umuryango izabazanira amahoro nimuba hafi abana mwayijyanyemo, mukabarinda kurangara no kurangaza abandi. Mbere yo kwinjiza abana mu Misa, tujye twibuka gukemura utubazo twabo twatuma bakenera gusohoka hato na hato, gusonza cyangwa gushyuhirana. Ba bandi bibuka kubikemurira mu isengesho babihomberamo cyane, kandi uwo mwana udashobora guha umurongo w’imyifatire mu Kiliziya, ntugire ngo bizakorohera kuwumuha mu rugo rwawe. Igihe kandi umurango udashoboye gukinga inzu ngo ugire rimwe mu Misa, ni ngombwa guhana ibihe, wa mwana cyangwa wa mukozi wasigaye acunze urugo akajya mu Misa ku yandi masaha cyangwa bukeye bwaho. Nibwo muba muri gufunga neza ibyuho sekibi acamo aza kona imbuto z’Ukaristiya muba mwahimbaje.
Nyuma y’uru rugero rw’amahoro umuryango ukesha Misa n’imyiteguro yayo, reka dufate urugero rwa kabiri, tuvuge ku mahoro umuryango ukesha isangira mu Misa no mu rugo.
AMAHORO UMURYANGO UKESHA ISANGIRA MU MISA N’ISANGIRA MU RUGO
Abakristu ba mbere « bahoraga kumva inyigisho z’intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga… Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo ». (Intu 2,42 ; 4,32). Aya matwara kuri ubu aratugora nk’ikoraniro, ariko ahanini usanga ikibazo kiri mu buryo dusangira nk’umuryango. Iyo abasangiye umuryango bagasangirira no ku meza amwe y’Ukaristiya Ntagatifu, babyiteguye uko bikwiye, Yezu Kristu abagira umuryango wishimye, ufite amahoro kuko abakomeza mu bumwe bwe. Imbuto zera ku ugusengera hamwe nk’umuryango no gusangira Ukaristiya zirimo ubwo bumwe mukesha Umugati Umwe, ari wo mubiri wa Kristu mumanyurira hamwe. Mu gusangira Ukaristiya, harimo kandi imbuto y’iyogezabutumwa kuko Ukaristiya yereka buri wese icyo agomba kumarira abandi ; Mu gusangira Ukaristiya, umuryango usangira umunezero wo kuba hamwe no gucunguriwa hamwe ; mu gusangira Ukaristiya, umuryango ubona umwanya wo kwiragiza Imana mu bibazo biwukomereye bigatuma isengesho ryabo rigira imbaraga ; mu gusangira Ukaristiya, imiryango myinshi yagiye ikiriramo ibibazo by’uburwayi, umwiryane n’ibyago byabaga bibaremereye ; mu gusangira Ukaristiya abagize umuryango bahakura uburere buha muntu w’imbere gukura, akitoza kuganira n’Imana, kuyitega amatwi no kuyatega abandi ; mu gusangira Ukaristiya, Imana ihishurira umuryango umugambi iwufiteho ; mu gusangira Ukaristiya, abana bunguka imico myiza ituma bizihira Imana n’umuryango wababyaye ; mu gusangira Ukaristiya, Imana ishyira umucyo wayo mu mutima no mu ruhanga rwa buri wese, maze umuryango wose ukabengerana ikuzo ry’Imana. Umwami Dawudi niwe wazirikanye ibyiza byo guhura n’Imana nk’umuryango maze ararimba ati : « Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe ! » (Za 133,1).
Iri sangira mu Misa ni naryo ryongerera umuryango ibyishimo n’ubushake bwo gusangira ifunguro mu rugo
investigated. The appropriate evaluation of all men withA normal erectile mechanism entails an intact nervous cialis for sale.
Ndizera ko muri iyi minsi ya guma mu rugo twirinda coronavirusi, imiryango myinshi yasubiranye amahirwe yo gusangira kenshi bose bari kumwe. Isangira ryose rikozwe neza ritanga imbaraga n’ubuzima. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ati : « Iyo hatabaho isangira ritagatifu nari kujya ngwa hasi buri gihe… mu Ukaristiya Ntagatifu mvoma imbaraga, ubushobozi, ubutwari, urumuri. Ati : ntinya iminsi nzaba ntahawe Ukaristiya ntagatifu ». Aha ndumwa rwose agahinda n’urukumbuzi rw’umukristu wahazwaga hafi buri munsi. Yezu utuye mu mutima wawe nakomeze aguhoze mu gihe ibisanzwe bitarasubira mu buryo.
Urugero rwa 3 rudufasha kumva uko Ukaristiya izanira amahoro umuryango, ni imyiteguro y’Ukaristiya ya mbere y’umwana.
IBYIZA UMURYANGO UKESHA KWITEGURA UKARISTIYA YA MBERE Y’UMWANA
Ku bagize amahirwe yo kubyara ku mubiri cyangwa muri Batisimu, imyiteguro y’Ukaristiya ya mbere ya mbere y’umwana nayo ibabera isoko ikomeye y’amahoro. Kujya kwandikisha umwana ubwabyo bisaba ko papa na mama bongera guhura n’umubyeyi wa Batisimu bakaganira, bakavugurura ubucutsi. Hari imiryango ibikora neza, ikohereza umwana kujya kumara igihe ku mubyeyi wa Batisimu mbere y’uko bajya kumwandikisha cyangwa mbere y’uko ahabwa Ukaristiya ya mbere. Ni kenshi muri Paruwasi tubona ibitangaza Yezu akorera muri iyi myiteguro. Hari ubwo usanga umugabo aba yaraguye, atacyita ku kwemera kwe, adatura, adakora ubutumwa, ariko igihe cyo gutegurira umwana amasakramentu cyagera kikamukomanga akabyuka. Hari aho usanga umubyeyi wa Batisimu yari aherutse umwana we abatizwa, wenda nyuma akagirana utubazo n’abamuragije umwana, ariko ukabona Ingabire y’Ukaristiya ibijemo bakiyunga. Ba bandi bahitamo inzira zo gushaka kubasimbuza abandi baba bihemukira, banahemukira abana. Umubyeyi ntasimburwa. Gusa ashobora guhagararirwa n’undi mu gihe afite imbogamizi cyangwa imiziro imubuza kurangiza inshingano ze. Mbere yo gutekereza ko twamuhanaguza ku ifishi ya Batisimu nk’uko bamwe babivuga, tujye tubanza tumwegere, nibitadukundira twiyambaze Kiliziya, kandi rwose iyo tubikoranye urukundo ibintu bisubira mu buryo.
Umwana ugiye guhabwa Ukaristiya ya mbere nawe aba yinjiye mu gihe gikomeye gihindura amateka ye. Aba agiye kujya yakumva akamaro ka Batisimu yahawe ari uruhinja, aba atangiye kwifatira icyemezo cyo gukurikira Kristu no kumukurikiza, ndetse kenshi usanga ari wo munsi mukuru wa mbere aba agiye gukorerwa azi ubwenge, ashobora no gushimira abaje kwifatanya nawe. Ibi byose rero bimuha amahoro n’ibyishimo, bikagira icyo bihindura mu myitwarire ye, mu buryo yabanaga n’abantu no mu buryo yabaniraga Imana. Umwana wateguriwe neze guhabwa Ukaristiya bwa mbere, Ukaristiya imuha n’ingabire yo kwakira abantu bose, harimo na ba babyeyi b’umubiri cyangwa aba batisimu batabashije kumuba hafi uko bikwiye.
Dusoreze ku mbuto umuryango ukura mu Gushengerera Ukaristiya Ntagatifu.
IMBUTO UMURYANGO UKURA MU GUSHENGERA UKARISTIYA
Umuryango wamaze kumenya ibanga ry’Ukaristiya ufatanya n’umwanya wo Kuyishengerera. Umwanya abagize umuryango bamarana na Yezu barangamiye ubwiza bwe mu Ukaristiya uramushimisha cyane. Mutekereze ibyishimo Yezu agira iyo abonye umugabo, umugore n’abana basigaye akanya nyuma ya Misa cyangwa bamusanze kuwundi munsi bahisemo, bakamupfukama imbere bahuje umutima, bahetse ibyishimo bimwe n’ingorane zimwe, kandi basangiye amizero amwe ! Nta gushidikanya ko abakirana ubwuzu burenze, akumva bwangu icyo buri wese asabye asabira abandi, akabapfunyikira n’ibyiza byose nk’uko umubyeyi mwiza apfunyikira abana baje kumususurutsa. Arabaruhura, akabongerera icyanga cyo kubana. Iyo bidakunze ko muhuza gahunda nk’umuryango, uwo bishobokeye aba akwiye gushengerera ahetse abandi. Hari igihe Yezu yabwiye Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ati : Mwana wanjye, menya ko kubera wowe, mpa ingabire abakwegereye, ariko ugomba kunshimira mu mwanya wabo kuko bo batanshimira ibyiza byose mbaha ; kubera ugushima kwawe, nzakomeza kubaha umugisha.»
Bavandimwe, isi ikeneye abantu bashengerera Yezu mu Ukaristiya. Mu ngorane z’ubuzima zikomeza kwiyongera, Gushengerera bitwibutsa ko Imana ituri hafi kandi ko ikidukunda. Gushengerera Yezu ni isengesho rituma umuntu yishyira mu biganza by’Imana ishobora byose, akayirekurira wese. Iyo dufashe umwanya wo guturiza imbere ya Yezu, nawe afata umwanya akatwitegereza, akareba ibitubabaza, intege nke zacu, amakosa dukora, ibiduhangayitse, imishinga yacu n’ibyo twibaza bikeneye ibisubizo. Gushengera Ukaristiya bidufasha kubwira Imana ko tuyikunda, bikadufasha no kumva uko Imana itubwirira mu bucece bw’umutima ko nayo idukunda. Icyo gihe ibiduhangayitse abigira ibye, maze amahoro n’imbaraga bye akabigira ibyacu.
Ndagira ngo nsoreze ku nkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka 8 wumvise padiri yigisha mu Misa, avuga ko Yezu aha umugisha usendereye abantu bafata igihe cyo gushengerera. Kubera ko atashoboraga kubikora ku manywa bitewe n’uturimo two mu rugo n’induru yahahoraga, yahisemo kujya abyuka saa cyenda z’ijoro agashengerera mu mutima we kugeza bucyeye
StabilityFor the finished product stored in the proposed packaging materials, long-term stability studies have been carried out at different temperatures and conditions (25ºC/60%RH, 30ºC/60%RH, 40ºC/75%RH) on batches resulting from Brooklyn (clear coated) up to 9 months, from Amboise (clear coated) up to 6 months and up to 12 months (non clear coated). generic cialis sexual problems..
Dusabe:
Nyagasani Mana yacu, Wowe washatse ko Urugo rutagatifu rw’i Nazareti rutubera urugero rw’agatangaza, gira impuhwe uduhe ko no mu ngo zacu haganza imigenzo myiza irangwa n’umubano n’urukundo, maze tuzashobore kugororerwa umunezero w’iteka. Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amina.
Padiri Thaddée NSENGUMUREMYI