Uko Musenyeri Edouard SINAYOBYE yakiriwe muri Diyosezi Cyangugu yatorewe kubera umushumba

Tariki 6 Gashyantare 2021 niho Nyirubutungane Papa Fransisko yagize Padiri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021 nibwo Musenyeri watowe yageze I Cyangugu aherekejwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba, bamwe mu bihayimana bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Butare ndetse n’Abakristu bahagarariye abandi muri Diyosezi ya Butare.

Mu masaha ashyira i saa sita nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye watowe nabari bamuherekeje bageze i Cyangugu bururukira kuri Paruwase Cathédrale aho bari bategerejwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu , abihayimana batandukanye bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu, abayobozi munzengo za leta barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, uhagarariye Police mu karere ka Rusizi ndetse n’Abakristu bahagariye abandi muri Diyosezi ya Cyangugu.

Abashyitsi bakimara kuva mu modoka bakiriwe neza n’abari babategereje bahita bakomereza muri Kiliziya ya Cathédrale;hahise hakurikiraho isengesho ryo gushengerera ryamaze igihe kingana n’iminota mirongo itatu.

Nyuma yo gushengerera, Abepisikopi uko ari batatu bashyize  ururabo  ku mva ya nyakwigendera Nyiricyubahiro Musenyiri Yohani Damascène Bimenyimana wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu akaza kwitaba Imana ku wa 11 Werurwe 2018..

Nyuma y’ibyo abashyitsi bakomereje muri Centre Diocésaine Pastorale Incuti aho igice cya kabiri cy’umuhango wo kwakira Nyiricyubahiro Musenyeri watowe Edouard Sinayobye cyari kigiye gukomereza.

Nyuma yo kwerekana abashyitsi ndetse n’abasangwa, Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin Hakizimana yagejeje ijambo ry’ikaze kubashyitsi ndetse n’abasangwa bari bitabiriye uyu muhango. Mu ijambo rye  yahaye byimazeyo ikaze Musenyeri watorewe kuyobora Diyosezi ya Cyangugu amubwira ko Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu ari Abakristu beza bakunda abantu kandi basabana.

Nyuma y’ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana hakurikiyeho impano yahawe Musenyeri watowe Edouard Sinayobye ikaba yari impano ya Compact Disk (CD) yaririho indirimbo nziza cyane yahimbwe na Jean Paul Bicamumpaka irirmbwa na Chorale Marie Reine ikaba kandi itunganijwe muburyo bw’amajwi n’amashusho.

Nyuma yo gutanga impano hakurikiye ijambo rya Nyakubahwa mayor Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi aho yatangiye ashima Imana ndetse na Nyirubutungane Papa Francisco washyizeho Musenyeri Edouard ngo abe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu nyuma y’igihe kinini iyi Diyosezi yarimaze idafite Umushumba wayo bwite.. Yanashimye byimazeyo Musenyeri Célestin kukuba yarashoboye kuzuza inshingano zitari zoroshye zo kuyobora Diyosezi ebyiri ndetse anamushimira ubufatanye buzira amakemwa bagiranye nk’urwego rwa Leta nurwa Kiliziya muri icyo gihe cyose

effect on the myocardium (3) . In general, sildenafil whensildenafil usage but the specific relationship to the drug is buy cialis.

. Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya Mt 10, 16 avuga ngo “Dore mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka mube n’intaryarya nk’inuma”.       

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Musenyeri Edouard ko muri Cyangugu atari mu birura ahubwo ko aje yisanga kandi ko bazafatanya muri byose kugira ngo roho nziza iture mu mubiri muzima.

Nyuma y’ijambo rya Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi hakurikiyeho ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya Butare ari nayo Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye avukamo. Musenyeri Filipo yashimiye Diyosezi ya Cyangugu urugwiro n’urukundo yabakiranye anabibutsa ko bafitanye igihango dore ko Musenyeri Edouard Sinayobye abaye Musenyeri wa kabiri uvuka muri Diyosezi ya Butare uyoboye iyi Diyosezi ya Cyangugu nyuma ya Nyiricyubahiro Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wayiyoboye kuva muri 1981-1997. Yakomeje abwira Musenyeri Edouard ko Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu abazi ko yizeye adashidikanya ko bazafatanya kwitagatifuza anamushimira kandi uko yitwaye mu myaka igera kuri 21 bamaranye muri diyosezi ya Butare.

Nyuma y’ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare hari hatahiwe Nyiricyubahiro Musenyeri watorewe kuyobora Diyosezi ya Cyangugu Edouard Sinayobye. Yatangiye ashimira Imana ndetse na Nyirubutungane Papa Fransisko wamushyizeho ngo aragire Diyosezi ya Cyangugu. Yakomeje avuga ko atari buvuge ibintu byinshi kuko akiri mu gihe cyo gutinyishwa gusa yashimiye byimazeyo diyosezi ya Butare na Musenyeri wayo Filipo by’umwihariko ko yamufashije mu mirimo itandukanye yagiye akoramo ubutumwa bwe kandi yasaga nk’imutegura kuzahabwa inshingano nkizo yatorewe. Yashimiye kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana  wareberaga  Diyosezi ya Cyangugu mukuba yaramubaye hafi ndetse akamugira n’inama zitandukanye. Yasoje yizeza Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu ko aje ngo bafatanye kubaka Ubukristu bushingiye k’ubuvandimwe nk’uko intego ye ibivuga “Ubuvandimwe muri Kristu”.

Nyuma y’ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri watowe Edouard Sinayobye hakurikiyeho gusangira ndetse no kwakira umugisha usoza. Nyuma yaho Abepisikopi n’abandi bihaye Imana baherekeje Musenyeri Edouard mu rugo rwe rushya .

Ku wa  25 Werurwe 2021 niho hazaba umuhango wo kwimika kumugaragaro Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye.

Byegeranijwe na Fabrice KAZUBA